Byatangiye ku wa 20 Kamena 2026, bihera mu Karere ka Burera, mu mirenge ya Cyanika na Rugarama.
Hatowe inzego zose zirimo komite nyobozi y’ishyaka ku rwego rw’umurenge, iy’abagore n’iy’urubyiruko.
Perezida wa DGPR, Dr. Habineza Frank, yavuze ko ubusanzwe inzego z’Ishyaka rya Green Party zagarukiraga ku rwego rw’akarere, bikadindiza imikorere yaryo.
Yavuze ko iyi gahunda igomba kugera mu mirenge yose igize u Rwanda uko ari 416, ibyitezweho kongera abarwanashyaka n’imbaraga z’iri shyaka.
Dr. Habineza yasabye abayoboke gukangukira kugeza ibikorwa by’ishyaka aho batuye mu midugudu batuyemo.
Ati “Turabasaba ko bitwara neza bagakora politiki y’amahoro, kandi aho bari bakatugaragaza bagira uruhare mu kurengera ibidukikije aho bari, byaba kurwanya isuri, kubungabunga amasoko y’amazi, gutera ibiti, bibuka ya gahunda yacu yo gutema kimwe bagatera 10. Ibidukikije biradutunze, ariko tugomba no kubibungabunga kugira ngo n’abazadukomokaho bazabisange.’’
Yasabye kandi abarwanashyaka kujya bitabira ibikorwa bya leta byose, byaba imiganda, inteko z’abaturage n’imigoroba y’ababyeyi, bagatangamo ibitekerezo, kuko ari byo bizahamya ko ari abanyepolitiki bubaka igihugu.
Dr. Habineza kandi, yongeye kwibutsa abarwanashyaka kugira uruhare mu miyoborere myiza y’igihugu bitabira amatora y’inzego z’ibanze yegereje mu mezi ari imbere, avuga ko azishima nabona abarwanashyaka ba Green Party babaye aba meya cyangwa abungiriza babo.
Yavuze ko imiyoborere myiza ikwiye kuza imbere, kurengera ibidukikije, kugira uruhare mu gutanga ibitekerezo byubaka kandi bishingiye ku mahame ishyaka ryiyemeje.
Abarwanashyaka batorewe kuyobora Green Party mu mirenge, bavuze ko na bo bazanye amaraso mashya kandi bumva bazatanga umusanzu wabo mu kubaka ishyaka rihamye.
Nisingizwe Jean Aime wo mu Murenge wa Cyanika, muri Burera yavuze ko uretse no kuba yatowe, yishimiye ko inzego zabegereye kuko mbere bajyaga bagira ikibazo bakabura aho babariza, ari uko ubu zikaba zamanutse.
Ati “Twiteze ko buzazamura umubare w’abarwanashyaka.”
Naho Mushimiyimana Grace watowe muri komite y’umurenge, yavuze ko kujyaho kw’izi nzego bishimangiye ko koko Green Party yegereye abarwanashyaka bayo.
Ati “Tugize amahirwe, twajyaga tugira ibibazo byaba iby’abana ku ishuri, mu midugudu, none ubu kubatuma bizajya byoroha. Uruhare rwacu nk’ubuyobozi bw’ishyaka ruzaba urw’ubukangurambaga, kandi bizatanga umusaruro, ishyaka rikure.”
Mu myaka 13 Green Party imaze ikorera mu Rwanda, ubuyobozi bwayo buvuga ko intego yayo ari ukugeza inzego zayo no ku mudugudu kugira irusheho kwegera abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!