Nyuma y’ibiganiro Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya bagiranye na RFI mu ntangiriro z’iki cyumweru, bavuga ko biteguye gutanga ubuhamya k’uwarashe indege yari itwaye Habyarimana Yuvenali wahoze ayobora u Rwanda, aho bashimangira ibivugwa muri raporo y’umucamanza Jean Louis Bruguière itunga agatoki ingabo za APR bombi bahoze babarizwamo, Avoka uhagarariye abo mu muryango w’umupilote w’umufaransa wari utwaye iyo ndege yahanuwe yavuze ko ubu buhamya biteguye gutanga ari ubwo kwitonderwa.
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo y’Abafaransa RFI, Maître Laurent Curt uhagarariye umuryango w’Umufaransa wari utwaye indege ya Habyarimana ubwo yahanurwaga yavuze ko kuba nyuma y’imyaka hafi 20, Kayumba na Karegeya ari bwo bifuje gutanga ubuhamya bikwiye kwitonderwa. Aho ku bwe abona ko bashaka kwifashisha iperereza ku ihanurwa ry’iriya ndege, kugira ngo bashinje ibinyoma abo basanzwe bafitanye na bo ibibazo.
Laurent Curt yavuze ko atifuza ko iri perereza rimaze igihe kitari gito rihinduka isibaniro ryaha urubuga abashaka gushinja abandi ibinyoma. Yongeyeho ati «Icyo ntegereje kumenya ni ibimenyetso avuga ko afite (Kayumba), gusa kuri ubu na byo ntibizwi.»
Ku rundi ruhande, uhagarariye barindwi bahoze muri APR bashinjwa muri raporo y’umucamanza Bruguière barimo Lt. Gen Charles Kayonga, Faustin Nyamwasa Kayumba kuri ubu uri mu buhungiro muri Afurika y’Epfo, na Brig Gen Samuel Kanyamera (Sam Kaka) wavuye ku rugerero, Maître Leon Lev Forster, yaguye mu kantu nk’uko abyivugira, ubwo yumvaga Kayumba atangaza ko yifuza gukorana birambuye n’ubucamanza bw’u Bufaransa agatanga ibimenyetso avuga ko afite bishinja APR mu ihanurwa ry’iriya ndege.
Leon Lev Forster yagize ati «Gutangaza bwa mbere ibimenyetso bishya mu gihe hashize imyaka myinshi iperereza rikorwa, imyaka 20 igiye gushira, ndibaza ko ibi byose birimo kuvugwa ari ibyo kwitonderwa.»
Twabibutsa ko mu mwaka ushize mu kwezi kwa Mutarama, Umucamanza Marc Trevidic na mugenzi we Nathalie Poux bashyize ahagaragara raporo nshya ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana Yuvenali na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi, igaragaza ko uwayihanuye yari aherereye mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyari mu maboko y’abasirikare ba Ex FAR, ku buryo nyuma y’iyi raporo yakozwe aba bacamanza bombi baje mu Rwanda mu rwego rw’iperereza, raporo ya Bruguière yahise isa n’itaye agaciro.
Kayumba Nyamwasa na Karegeya Patrick bahoze mu ngabo z’u Rwanda mbere yo kujya kuba mu mahanga, aho bari kuri ubu. Bombi bambuwe impeta zose za gisirikare nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugambanira igihugu, guhungabanya umutekano wacyo ndetse no gutoroka igisirikare. Urubanza rwabo rwabaye ndetse banakatirwa badahari.



















TANGA IGITEKEREZO