Hashize iminsi ibihugu byombi biri mu nzira y’ibiganiro byo kuvugurura umubano wari warajemo agatotsi guhera mu 2017.
Icyo gihe u Rwanda rwashinjaga Uganda guhohotera Abanyarwanda babayo no gukorana n’imitwe ishaka kuruhungabanya. Ni mu gihe Uganda yashinjaga u Rwanda kuyoherezamo intasi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Gen Jeje Odongo, yavuze ko u Rwanda na Uganda nubwo byagiye bigongana rimwe na rimwe, igihango bifitanye gikwiriye gutuma buri gihe ibihugu birenga ibibitanya.
Yavuze ko kuba ari ibihugu bituranye ku buryo abaturage babyo bahura umunsi ku munsi no kuba byarafatanyije mu rugamba rwo kwibohora, ari igihango gikomeye.
Ati “Nubwo hari ibibazo byagiye bibaho, imbaraga abayobozi bacu bagiye bashyiramo ngo bikemuke biteye ishema. Nizeye ko ubu bufatanye buzatuma umubano wacu ukomeza kumera neza.”
Jeje Odongo yavuze ko ubucuruzi bw’ibihugu byombi bugeze kure ariko hakiri ibibazo bigomba gukemurwa ngo bugere aho bwahoze mbere.
Ati “Ubwo umubano wacu wasubukurwaho, ubucuruzi bwaratumbagiye cyane ariko ntabwo turagera ku rwego twifuza. Haracyari amahirwe menshi dukwiriye guheraho duteza imbere inyungu twembi duhuriyeho.”
“Ibikorwa remezo bidahagije n’ibindi bibazo biri gutuma ubuhahirane butagerwaho neza, dukwiriye kuziba icyo cyuho.”
Yashimye uburyo u Rwanda rwemeye ko indege za Uganda Airlines zitangiza ingendo zazo i Kigali, agashimangira ko bizateza imbere ubuhahirane.
Ati “Twaba twibeshya tuvuze ko Uganda cyangwa u Rwanda buri gihugu cyabigeraho cyonyine, bisaba ubufatanye.”
Minisitiri Dr Biruta yavuze ko aho umubano w’ibihugu byombi ugeze hashimishije, kandi ko n’ibibazo birimo bizashakirwa ibisubizo.
Ati “Nubwo hari ibibazo byagiye biba hagati y’umubano wacu mu myaka ishize, nishimye ko kubera abayobozi b’ibihugu byacu byombi, tugeze kure mu kunaguura uwo mubano. Iyi nama ni ikimenyetso cy’umuhate dusangiye mu gushakira ibisubizo ibibazo byari byaravutse hagati y’ibihugu byacu.”
“Dukwiriye gukomereza kuri iyi ntambwe tugakomeza gukorera hamwe mu gukemura ibindi bibazo bisigaye. Bizasaba umuhate uhoraho wa buri ruhande no kumva impungenge za buri umwe.”
Umwaka ushize umubano watangiye kujya mu buryo nyuma y’uruzinduko rwa Gen Muhoozi Kainerugaba wari ushinzwe Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda akaba n’umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni yagiriye mu Rwanda.
Nubwo uruzinduko rwatanze umusaruro n’umupaka wa Gatuna wari umaze igihe ufunze ugafungurwa, haracyari ibibazo bitandukanye birimo ubuhahirane butarajya ku rwego bwahozeho mbere yo kuzamba k’umubano.
Hari bamwe mu Banyarwanda bavuga ko ibicuruzwa bimwe na bimwe byajyaga biva muri Uganda bitaragaragara ku masoko yo mu Rwanda, cyane cyane ibicuruzwa by’abacuruzi baciriritse nk’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Biteganyijwe ko mu nama ya Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi, haza gusinywa amasezerano atandukanye.
Imibare ya Banki ya Uganda, igaragaza ko ibyo icyo gihugu cyohereje mu Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari 2018/2019 byari bifite agaciro ka miliyoni z’amadolari 149.94, ziba miliyoni z’amadolari 5.48 mu 2019/2020, mu mwaka wa 2020/2021 byageze kuri miliyoni z’amadolari 2.08 naho mu mwaka wa 2021/2022 biba miliyoni z’amadolari 1.17.
Amafoto: Munyakuri Prince


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!