00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Iyamuremye yavuze ku rupfu rwa Twagiramungu babanye muri Politiki

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 December 2023 saa 09:49
Yasuwe :

Dr Iyamuremye Augustin wigeze kuba Perezida wa Sena y’u Rwanda, yavuze ko n’ubwo atemeranyaga na Twagiramungu Faustin ndetse atamuciraga akari urutega muri politiki, yababajwe n’urupfu rwe.

Twagiramungu wari umunyepolitiki wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yapfuye ku wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2023, ubwo yari afite imyaka 78 y’amavuko.

Uyu mugabo wamenyekanye nk’utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yaguye mu Bubiligi aho yari amaze imyaka 30 abana n’umuryango we.

Dr Iyamuremye uri mu bakoranye bya hafi na Twagiramungu igihe kinini muri Politiki, yamwifurije kuruhukira mu mahoro ariko avuga atemeranyaga n’ibitekerezo bye ku Rwanda.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X (yahoze ari Twitter), yagize ati “Twagiramungu ntabwo nemeranyaga na we ibitekerezo yari afite ku Rwanda; ndetse nari umwe mubo ataciraga akari urutega!”

Yakomeje agira ati “Ariko sindi mu bishimiye urupfu rwe. Yambereye Minisitiri w’Intebe kandi yatumye benshi dutinyuka ingoma y’igitugu ya MRND. RIP kandi umuryango we wihangane.”

Twagiramungu yavutse ku wa 14 Kanama 1945 mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu akaba yamenyekanye muri politiki y’u Rwanda mu 1991 mu gihe cy’amashyaka menshi ubwo yari muri MDR.

Yabaye Minisitiri w’Intebe mu 1994 muri Guverinoma ya mbere yashyizweho na FPR imaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza yeguye muri Kanama 1995. Icyo gihe yari ari muri Guverinoma iyobowe na Perezida Bizimungu Pasteur, yungirijwe na Paul Kagame nka Visi Perezida.

Mu 1995 nibwo Twagiramungu yahungiye mu Bubiligi amaze kwegura mu gihe iyi Guverinoma. Nyuma y’imyaka isaga umunani yisuganyiriza mu Bubiligi, Twagiramungu yagarutse mu Rwanda mu 2003, kwiyamamariza kuyobora igihugu nk’umukandida wigenga, ntiyahirwa kuko yagize amajwi 3,62%.

Twagiramungu yashinze ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, RDI-Rwanda Nziza ndetse mu 2013 inkuru zarashyushye ko ashaka kugaruka gukorera politiki mu Rwanda, gusa ntiyahageze.

Yakomeje gukorana n’indi mitwe irwanya ubuyobozi bw’u Rwanda nka P5 yagiye igaba ibitero bitandukanye ku Rwanda ndetse na MRCD/FLN ya Paul Rusesabagina.

Twagiramungu Faustin yapfuye afite imyaka 78
Dr Iyamuremye yavuze ko nubwo atemeranyaga na Twagiramungu Faustin, yihanganishije umuryango we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages