00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese koko Habyarimana yatunguwe n’urugamba rwa RPA-Inkotanyi rwo kubohora igihugu?

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 23 February 2026 saa 08:17
Yasuwe :

Mu mateka ya politiki y’u Rwanda, kimwe mu bibazo byakomeje kugibwaho impaka ni ukumenya niba Perezida Juvénal Habyarimana n’ubutegetsi bwe baratunguwe n’urugamba rwo kubohora igihugu rwatangijwe na RPA-Inkotanyi ku wa 1 Ukwakira 1990, cyangwa niba bwari bufite amakuru ahagije mbere yarwo.

Mu gihe hari abagiye bagaragaza ko Leta ya Habyarimana yatewe ititeguye, hari inyandiko zagiye zigaragara zerekana ko inzego z’ubutasi zari zaratangiye gutanga impuruza kera.

Imwe muri izo nyandiko ni iy’ibanga yanditswe na Pascal Simbikangwa, wari ushinzwe iperereza n’ubutasi muri Mata 1990, igenewe Perezida Habyarimana. Igaragaza ko hari amakuru arambuye ku mikorere, imbaraga n’imigambi ya RPA, ndetse ikanagaragaza ko hari impungenge zikomeye ku bijyanye n’uko uwo mutwe wari uri kwisuganya no kwiyubaka mu buryo bwa gisirikare n’ubwa politiki.

Mu nyandiko ya Simbikangwa, hagaragaramo ko RPA itafatwaga nk’umutwe woroheje cyangwa w’abarwanyi bake badafite gahunda. Ahubwo igaragazwa nk’umutwe wateguraga ibikorwa byawo mu buryo bufite icyerekezo, ufite abayobozi bakomeye, n’abawushyigikiye mu karere no hanze yako. Ibi byerekana ko ubuyobozi bwari bufite amakuru ku rwego rwo hejuru ku bijyanye n’imbaraga za RPA.

Ntabwo inyandiko ivuga gusa ko RPA iri kwisuganya, ahubwo inatanga ishusho y’uko hari impungenge ko ishobora gutera igihugu, kandi ko hari hakenewe ingamba zihariye zo kuyikumira. Muri izo ngamba, hagaragaramo igitekerezo cyo gukoresha uburyo butandukanye burimo no gucengera uwo mutwe, kuwucamo ibice cyangwa gukoresha ruswa mu kuwusenya.

Ibi byose bigaragaza ko ubuyobozi bwa Leta ya Habyarimana bwari bufite amakuru yerekana ko hari ikibazo gikomeye gishobora kuvuka, bityo bikagora kwemera ko ibitero by’urugamba rwo kubohora igihugu rwatunguye ubutegetsi mu buryo bwuzuye.

Nubwo amakuru y’ubutasi yashyikirijwe ubuyobozi bukuru bw’igihugu, ikibazo gikomeye gisigaye ni ukumenya niba yarafatiweho ibyemezo bikwiye. Amateka agaragaza ko nubwo hari impuruza zatanzwe, Leta ya Habyarimana yakomeje kugendera ku murongo wa politiki wari usanzweho, ntiyihutira gukora impinduka zikomeye mu mikorere ya politiki no mu miyoborere.

Hari abasesenguzi bagaragaza ko ubwo RPA yari imaze igihe yitegura, ubutegetsi bwo bwibanze cyane ku guhangana n’abatavuga rumwe na bwo imbere mu gihugu, aho gushyira imbaraga mu gusuzuma no gukemura ibibazo byari byaratumye impunzi z’Abanyarwanda zishyira hamwe zigashinga FPR Inkotanyi.

Iyo urebye ibikubiye mu nyandiko ya Simbikangwa, biragoye kuvuga ko nta makuru yari ahari.

Ijambo “gutungurwa” ryagiye rikoreshwa cyane mu gusobanura uko urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye. Ariko iyo usomye inyandiko z’ubutasi zatangwaga mbere y’icyo gihe, biragaragara ko hari ibimenyetso byari byaratanzwe kare.

Niba Umuyobozi Mukuru w’iperereza yandikiraga Perezida amumenyesha ko hari umutwe uri kwisuganya, ufite imigambi isobanutse, kandi ko hakenewe ingamba zo kuwukumira, biragoye kuvuga ko nta makuru yari ahari.

Hari n’abavuga ko kuba Leta ya Habyarimana yarashatse no gutekereza ku buryo bwo gukoresha ruswa cyangwa amayeri mu gusenya RPA byerekana ko yari izi neza ko uwo mutwe ari imbaraga ikomeye.

Inyandiko nk’iya Simbikangwa ni ingenzi mu gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, kuko zigaragaza uko inzego z’imutekano zabonaga ibintu mu gihe runaka. Zifasha kandi gusubiza ibibazo byagiye bivugwaho byinshi, birimo n’icyo kumenya niba urugamba rwo kubohora igihugu rwatangijwe na RPA rwaratunguye ubutegetsi.

Icyakora, isomo rikomeye rivamo ni uko amakuru y’ubutasi aba afite agaciro gusa iyo afatiweho ibyemezo bifite icyerekezo. Kugira amakuru ntibihagije; icy’ingenzi ni ukumenya kuyasesengura no kuyafatira ingamba ziboneye.

Ibikubiye mu nyandiko y’ibanga yandikiwe Perezida Habyarimana byerekana by’ukuri ko urugamba rwo kubohora igihugu rwatangijwe na RPA rutatunguye ubutegetsi bwe. Ahubwo byerekana ko hari impuruza zatanzwe mbere, kandi ko ubuyobozi bwari bufite amakuru agaragaza ko hari umwuka w’impinduka wari uri kuza.

Ikibazo gisigaye mu mateka ni ukumenya impamvu ayo makuru atifashishijwe mu gufata imyanzuro mizima yatuma ibibazo byari bihari bikemuka, bigafasha mu gukumira intambara yatangiye mu Ukwakira 1990.

Ingabo za RPA zatangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda tariki ya 1 Ukwakira 1990

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages