00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FDLR, u Burundi n’inenge y’umuryango mpuzamahanga: Perezida Kagame ku ntambara yo muri RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 5 February 2026 saa 01:28
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko bitumvikana ko umuryango mpuzamahanga ukomeza kwegeka ku Rwanda intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi atari rwo rwayitangije.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’igihugu y’Umushyikirano kuri uyu wa 5 Gashyantare 2026, Perezida Kagame yasobanuye ko ikibazo u Rwanda rufite ari uko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ufite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano ukiri muri RDC.

Yagize ati “Ikibazo u Rwanda rufite muri Congo kijyanye n’Interahamwe ziri hariya na politiki ishingiye kuri jenoside, kandi bagahora iteka batunga u Rwanda urutoki ngo ‘Turaje tubagenze nk’uko twabagenje ubushize’.”

Perezida Kagame yagaragaje ko umuryango mpuzamahanga uzi ukuri ku kibazo cya RDC, ariko ko bimwe mu bihugu biwugize byahisemo guhimba impamvu, buyita amabuye y’agaciro cyangwa se ko u Rwanda rushaka kwiyagura, kandi byaragize uruhare mu kohereza Interahamwe mu burasirazuba bwa RDC.

Ati “Interahamwe zari zaratujwe, zahawe imbunda, abari basanzwe babizi, abashya, bagirwa ingabo za Congo cyangwa se ku rundi ruhande barakorana. Loni ijya gushyira ziriya ngabo, MONUSCO, mwibwira ko bazishyizeyo kugira ngo bigende bite? Kuki barinze gushyirayo ingabo za Loni muri Congo?”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ubundi umuryango mpuzamahanga cyangwa se Loni, mu bisobanuro byabo, bivuze ibihugu byose ariko ko iyo bigeze mu gutanga umusaruro ku bibazo bimwe byo ku Isi nk’icya FDLR, utagaragara.

Yasobanuye ko akenshi yahuye na ba Ambasaderi, n’abayobozi bo mu bihugu bitandukanye, baganira ku kibazo cya RDC, kandi ko kimwe mu bibazo bamubajije ari ikijyanye n’umubare w’abarwanyi ba FDLR bari muri RDC, bati “Interahamwe zihari ni zingahe?”

Perezida Kagame yagaragaje ko iki kibazo kitari kigamije kumenya umubare w’abarwanyi ba FDLR, ahubwo ko cyakerensaga ubushobozi uyu mutwe w’iterabwoba ufite bwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati “Mu yandi magambo, icyo bageragezaga kuvuga ni ‘Mwagihinduye ikibazo kinini’. Baravuga bati ‘bamwe muri bo barashaje, bafite imyaka 90.’ Niba bavuga ko bafite imyaka 90, bivuze ko bahari. Ariko niba ufite abana watoje, ukabashyira iyi ngengabitekerezo mu mutwe, bakaba abarwanyi ba FDLR, ni gute kugira imyaka 90 bitagira icyo bivuga?”

Yavuze ko asubiza aba bantu ko ikibazo cy’umubare w’abarwanyi ba FDLR cyakabaye kibazwa ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri RDC (MONUSCO) kuko zoherejwe muri iki gihugu gusenya uyu mutwe, nubwo zitubahirije izo nshingano.

Ati “Igisubizo cyoroshye mbaha rimwe na rimwe ni ‘Kuki mutabibaza ingabo za Loni mwahashyize? Mwohereje izi ngabo kugira ngo zikemure iki kibazo n’ibindi, bakabaye bababwira umubare wabo n’ibyo bari gukora’.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko imvugo zibiba urwango zikwirakwizwa na FDLR, n’iyo zaba zikwirakwizwa na bake, zigera kuri benshi, bamwe muri bo bakiyunga muri uyu mutwe w’iterabwoba, bakifatanya mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yavuze ko hari abamusubije ko u Rwanda rufite imbaraga zihagije zo kudahangayikishwa na FDLR, ariko ko ibyo bitumvikana kuko nta wagira imbaraga zo kwicara ngo ategereze guhungabanyirizwa umutekano, kandi ko ntazo rwo rufite.

Perezida Kagame yavuze ko hari ubwo umuryango mpuzamahanga ufasha mu gukemura ibibazo ariko ku rundi ruhande ukarema ibindi. Yagaragaje ko aho kwemera gukora ibyo u Rwanda rusabwa byatuma umutekano warwo uhungabana, yasubiza ubirusaba ati “Jya ikuzimu”.

Ati “Ntiwandemera ibibazo ngo uze ubinyegekeho, utangire untere ubwoba. Gute se? Ni ikintu cya buri munsi, ni ikintu gihoraho, cyabaye ikiganiro, aho gukemura ikibazo uko bikwiye.”

Yashimangiye ko ubutegetsi bwa RDC ari bwo buteza ibibazo, bityo ari bwo bwakabaye bubibazwa, aho kugira ngo bibazwe u Rwanda. Igisubizo yahaye abahagarariye ibihugu byabo kuri iyi ngingo, kigira kiti “Musubize amaso inyuma, murebe, ntimwigeze munenga abantu baremye ibi bibazo n’ababikomeje. Ariko iyo bigeze ku Rwanda, tunengerwa ibibazo byacu n’ibyabo.”

Perezida Kagame yagaragaje ko bitangaje kuba u Burundi bwarateye umugongo u Rwanda byahoze ari inshuti zikomeye, bukifatanya na Leta ya RDC mu mugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano. Yavuze ko iyo ubu bufatanye buba budashingiye ku rwango, nta kibazo yari kubugiraho.

Ati “Ubundi uko nari mbizi, Abanyarwanda n’Abarundi ubundi ni impanga ariko Abarundi bo bahisemo kuvuga ngo ‘Oya, ntabwo tugishaka mwebwe ko tuba impanga, turashaka kuba impanga n’Abanye-Congo’ Nta kibazo mfitanye na byo niba umuntu ahitamo uwo avukana na we cyangwa uwo abana na we w’impanga, ibyo ntacyo nabikorera njyewe, ndabyemera.”

“Ariko uko kuba impanga cyane cyane kurimo politiki mbi, politiki yo kwiyanga no kwanga abandi, ibyo bakabihuriraho. Ibi ntabwo ari ibanga kuko ubwabo barabyivugira, abayobozi b’ibyo bihugu. Nta kintu gishya nahimbye.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutazigera rwinginga umuntu wese uruteza ibibazo, ahubwo ko ruzahaguruka, rukirwanaho.

Perezida Kagame yagaragaje ko FDLR ibangamiye umutekano w'u Rwanda kandi ko yinjijwe mu gisirikare cya RDC
Ubu butumwa yabutangiye mu nama y'Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 20
Perezida Kagame yagaragaje ko MONUSCO ari yo yakabaye ibazwa umubare w'abarwanyi ba FDLR bari muri RDC
Yagaragaje ko ingengabitekerezo y'urwango ari imwe mu ntwaro FDLR yifashisha mu kwiyubaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages