Ayo matora y’ibanze yo gutora abazayihagarira, azatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024 guhera ku rwego rw’umudugudu nk’urwego rw’ibanze rwa FPR Inkotanyi.
Amatora mu Muryango FPR-Inkotanyi azahera ku rwego rw’umudugudu asorezwe ku rwego rw’lgihugu mu Nama Nkuru y’Umuryango iteganyijwe muri Werurwe 2024.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi bwakoze kuri uyu wa Gatanu, bwasabye abanyamuryango ubwitabire mu gushimangira ihame rya demokarasi ushingiyeho.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-INKOTANYI, Wellars Gasamagera, yagize ati “Amatora mu Muryango FPR-Inkotanyi akwiye kwitabirwa n’abanyamuryango bose guhera ku rwego rw’umudugudu. Ni igihe cyiza cyo kwihitiramo abazaduhagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite."
"Ni igikorwa gikeneye ubwitabire bwacu twese nk’abanyamuryango ba FPR ariko cyane cyane tukarangwa n’ubushishozi mu guhitamo abazaduhagararira muri aya matora ateganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.”
Yavuze ko ubusanzwe Abanyarwanda bazwiho ubushishozi mu matora, gusa ashimangira ko ku Banyamuryango bikwiriye kuba akarusho kugira ngo babere icyitegererezo abandi.
Ati “Abanyarwanda tubaziho ubushishozi n’ubwitonzi, cyane cyane mu bihe by’amatora. Ni icyo tubasaba, ubwitonzi, kuzashishoza no guhitamo neza kugira ngo bazitorere abayobozi bafite icyo bazabagezaho.”
Yakomeje agira ati “Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagize igice kinini cy’abanyarwanda, turabsaba ko barushaho kugira ubwitange ku bwo kugaragariza n’abandi Banyarwanda ko umurongo dukurikira wa FPR Inkotanyi ufite inyongeragagciro mu buzima bwabo, bityo igihe cyo gutora nikigera, Abanyarwanda bazabe babonye koko biciye mu uko babona abo Banyamuryango, babone ko bakongera kutugirira icyizere, bazadutore nk’uko basanzwe babigira.”
Komiseri ushinzwe Politiki n’ubukangurambaga mu Muryango FPR Inkotanyi, Utumatwishima Abdallah, yavuze ko mu myaka 30 ishize FPR Inkotanyi yagaragaje itandukaniro mu miyoborere n’ibikorwa.
Ati “Gukomeza icyerekezo cy’imiyoborere iteza imbere Abanyarwanda, imiyoborere irinda umutekano w’Abanyarwanda ni ibyabo, bisaba ko duhitamo abakandida babishoboye, bazakomeza uwo murongo.”
“Kugira ngo tuzabikore birasaba ko twitabira amatora mu muryango azatangira kuri uyu wa Gatandatu n’indi minsi, kandi tugahitamo dushishoje, turi benshi kugira ngo tugaragaza amajwi yacu.”
Hagaragajwe ko muri aya matora y’ibanze ya FPR Inkotanyi, abanyamuryango baba mu mahanga batazayitabira kubera ingorane zo kuyategura, gusa bizezwa ko ab’imbere mu gihugu bazabahitiramo neza ababahagararira.
Basabwe kuzitabira neza amatora rusange muri Nyakanga, bahitamo abakandida ba FPR Inkotanyi no gushishikariza abandi kubigenza gutyo.
Mu matora y’ibanze ya FPR Inkotanyi azaba kuri uyu wa Gatandatu, abiyamamariza umwanya wa Perezida bazahera ku rwego rw’umudugudu mu gihe abashaka kwiyamamaza ku mwanya w’Ubudepite bazahera ku rwego rw’akagali.
Kurikira ikiganiro cyose ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi bwagiranye n’abanyamakuru



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!