Byagarutsweho na Ambasaderi mushya wa Gambia mu Rwanda, Salimata E. T. Touray, ku wa 6 Werurwe 2026, nyuma yo gushyikiriza Perezida Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Amb. Salimata uzaba afite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia yagaragaje ko azashyira imbaraga mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi n’imikoranire hagati y’inzego zitandukanye zirimo uburezi, ubutabera, umutekano, ubuzima, ikoranabuhanga ndetse no kwigira ku Rwanda.

Yasobanuye ko mu ikoranabuhanga, Gambia yifuza gukoresha urubuga rukora nka IremboGov mu gutanga serivise za Leta nk’uko u Rwanda rwabashije kubigeraho.

Ati “Icyo dushaka gushyiramo imbaraga ni uko umubano w’u Rwanda na Gambia urushaho gukomera, tukagirana ubufatanye mu nzego zitandukanye zijyanye n’icyerekezo cy’iterambere ry’igihugu cyacu.”

Yongeyeho ati “Izo nzego harimo gukoresha ikoranabuhanga, turashaka kwigira ku Rwanda uburyo rukoresha urubuga rwa Irembo, natwe turukoreshe iwacu mu gushyira ku ikoranabuhanga serivise za Leta, kuzihutisha no kuzinoza.”

Yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyo kwigiraho mu bijyanye no guharanira iterambere ry’Umugabane wa Afurika muri rusange, kandi ko hanakenewe gushyira imbaraga mu bucuruzi nk’amahirwe ari mu isoko rusange rya Afurika.

Ati “Kuri twe muri Gambia tubona u Rwanda nk’umufatanyabikorwa, umuvandimwe kandi umuvandimwe utarinda ibindi bihugu gusa, ahubwo uwo wakwishingikirizaho mu bijyanye na serivise, mu bijyajye n’ubumwe bwa Afurika no gukorera mu mucyo.”

U Rwanda na Gambia bisanzwe bikorana mu nzego zitandukanye zirimo umutekano n’igisirikare, imitangire ya serivise za Leta n’urwego rw’ikoranabuhanga.

Amb. Salimata yashimangiye kandi ko ibihugu byombi bishaka kwagura imikoranire mu bijyanye n’umutekano n’igisirikare aho abasirikare n’abapolisi bazajya basangizanya ubumenyi, amahugurwa n’imyitozo inyuranye.

Yerekanye kandi ko Gambia yifuza gufatanya n’u Rwanda mu rwego rw’uburezi by’umwihariko mu guteza imbere amashuri y’imyuga, tekinike n’ubumenyingiro, siyansi ndetse no gukomeza guhererekanya abanyeshuri biga amategeko.

Yanerekanye kandi ko igihugu cye cyifuza kwigira ku Rwanda uko rwabashije gucyura no gukemura ikibazo cy’impunzi ndetse n’uburyo diaspora nyarwanda igira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, kugira ngo Abanya-Gambia bari hanze y’Igihugu nabo bagire uruhare mu iterambere.

Yavuze ko Gambia ifite abaturage benshi bafatwa nk’impunzi mu bihugu bitandukanye kandi bifuza ku bacyura, ariko n’abadatashye bakagira uruhare mu kubaka igihugu cyabo.

Amb Salimata yasobanuye ko u Rwanda na Gambia bigiye gukomeza umubano hagati yabyo
Amb Salimata yasobanuye ko u Rwanda na Gambia bigiye gukomeza umubano hagati yabyo
Amb Salimata E. T. Touray yasobanuye ko Gambia ihanze amaso urubuga rwa IremboGov n’uburyo u Rwanda rwakoresheje mu gukemura ikibazo cy’ubuhunzi
Amb Salimata E. T. Touray yasobanuye ko Gambia ihanze amaso urubuga rwa IremboGov n’uburyo u Rwanda rwakoresheje mu gukemura ikibazo cy’ubuhunzi
Ubwo Ambasaderi mushya wa Gambia mu Rwanda, Amb Salimata, yashyikirizaga Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye
Ubwo Ambasaderi mushya wa Gambia mu Rwanda, Amb Salimata, yashyikirizaga Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye