Yabigarutseho ubwo yifatanyaga na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Umutekano Imbere mu gihugu, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Abakozi ba CHENO, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora na RALGA, bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bari mu buhungiro, bakunze kuvuga ko igihugu gishyira mu myanya y’ubuyobozi itandukanye abo mu bwoko bw’Abahutu nk’udukingirizo.
Ni ibivugwa mu rwego rwo gushaka kwangisha ubutegetsi abaturage, na cyane ko kuri ubu igihugu kitarebera ku bwoko runaka mu gushyira abantu mu myanya y’ubuyobozi, ahubwo hashingirwa ku bushobozi umuntu afite.
Gen (Rtd) Ibingira yabwiye abavuga ko ‘Umuhutu’ ushyizwe mu mwanya w’umuyobozi w’urwego runaka aba ari agakingirizo, bibeshya.
Yerekanye ko iyo biza kuba bimeze bityo na Repubulika ya mbere n’iya kabiri zari gufata abari ‘Abatutsi’ zikabashyira mu myanya nk’udukingirizo, ariko ko bitari gushoboka kubera ivangura ryari ryarimitswe.
Ati “Barangiza bakaza, bakababeshya, ngo gufata Abahutu ni udukingirizo. Ariko ibyo bintu ko ari udukingirizo, Kayibanda yananiwe gufata Abatutsi ngo abashyire muri Guverinoma ye bavuge ko ari udukingirizo? Habyarimana byaramunaniye? Ndetse tuve no kuri abo FDLR kugeza uyu munsi, muzanshakiremo n’umwe.”
Yagaragaje ko politiki yo kubanisha Abanyarwanda bose hadashingiwe ku moko, yatangiranye na FPR Inkotanyi kuko mu 1990 uwari Chairman wa FPR Inkotanyi yari Kanyarengwe Alexis wari warakonye n’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana.
Yanavuze ko hari abari abasirikare bakuru Ingabo za RPA zafunguye muri gereza ya Ruhengeri barimo Col Lizinde, Biseruka na Muvunanyambo, bazaha gushyirwa mu buyobozi bw’izi ngabo, nyamara hari abatangiranye nazo batari baburimo.
Ati “Amapeti yatanzwe akomeye ya mbere uhereye kuri Afande [Paul Kagame], yari amapeti 10 bitaga members of high command. Biseruka yari uwa cyenda mu gihe Muvunanyambo yari uwa 10. Ntibansanze mu ishyamba se? Sinigeze mba we, n’uyu munsi iryo peti sindanarigira.”
Yakomeje agaragaza ko ibikorwa atari udukingirizo, ahubwo ari ukwimakaza politiki nziza idashingiye ku ivanguramoko, irondakarere n’ibindi bigamije gutanya Abanyarwanda.
Ati “Abantu bakavuga ngo ni udukingirizo? Noneho FDLR nikore udukingirizo itware Ibingira njyeyo ingire agakingirizo. Ariko Politiki ya FDLR baguca ijosi uwo munsi. Ibikorwa ntabwo ari udukingirizo ni politiki abantu bakora, bemera yubaka iki gihugu kandi izagenda isimburana.”
Gen (Rtd) Ibingira yagaragaje ko usanga abantu baharabika igihugu muri ubwo buryo harimo n’abatabawe n’Inkotanyi.
Urugero rwa hafi ni Brig Gen Emmanuel Habyarimana uzwi nka BEM wari warafunzwe na Habyarimana Juvenal, Inkotanyi zikamufungura ndetse nyuma akaza kugenda azamurwa mu ntera kugeza ubwo agizwe Minisitiri w’Ingabo mu 2000-2003.
Brig Gen Habyarimana yaje guhunga, ndetse kuri ubu yirirwa avuga ko RPA yishe Abahutu, yirengagije ko na we ubwe atigeze yicwa.
Gen Ibingira ati “Wowe waje uri Major, RPA ikugira Lt Colonel, ikugira Colonel, ikugira Brigadier General, ikugira Minisitiri w’Ingabo. Ese ijya kwica abo ngabo kuki idahera kuri wowe yica? Mu gitondo umaze guhaga, urahaguruka ufata inzira uragenda, ni yo mpamvu bavuga ibyo bavuga byose bakavuga ubusa.”
Nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwakurikijeho urugamba rwo kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bwarasenywe bikomeye.
Abari Abahutu bari bafite ubwoba ko Abatutsi biciye bagiye kwihorera nabo bakabica, mu gihe Abatutsi bo batatekerezaga uko bazongera kubana n’ababahekuye.
Nyuma y’imyaka 32 gusa, ubuyobozi bw’igihugu bwabashije kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, iheruka kugaragaza ko ubumwe bw’Abanyarwanda buri kuri 95,6%, ubwiyunge bukaba kuri 95% mu gihe ubudaheranwa buri kuri 90,8%.
Gen (Rtd) Ibingira yagaragaje ko Abanyarwanda bagira amahirwe yo kuyoborwa n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Paul Kagame wanayoboye urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside.
Yasabye urubyiruko guharanira ko igihugu kimaze kubakwa mu myaka 32 ishize kitazongera gusubira mu bihe bibi by’ivangura, amacakubiri, urwango n’ibindi bigamije kugisenya.
Ati “Abakuru turakuze, ariko abato iki gihugu kiri mu maboko yanyu. Mutazicuza mwagitakaje, mwakirekuye kikagenda mugasanga muricuza.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!