00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guhindura izina, igihango na FPR, abarwanya Leta y’u Rwanda: Ikiganiro na Ndagijimana Léonard wa PDC

Yanditswe na Singirankabo Félix
Kuya 1 September 2026 saa 07:46
Yasuwe :

Tariki ya 9 Kanama 2026, abayoboke b’ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), batoreye Ndagijimana Leonard kuriyobora, asimbura Mukabaranga Agnès wari umaze imyaka 10 muri iyi nshingano.

PDC yabanje kwitwa kuba Ishyaka Riharanira Demokarasi Ishingiye ku Bukirisitu (Parti Démocratique Chrétien) yashinzwe mu 1991 mu gihe abahagarariye ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal n’aba FPR Inkotanyi bahuriraga mu biganiro i Arusha muri Tanzania.

Ndagijimana amaze imyaka 34 muri iri shyaka ryamaze guhindura izina ryitwa Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (Parti Démocrate Centriste). Mbere yo kuba Perezida waryo, yabanje kuba Umunyamabanga Mukuru kuva mu 2015.

Mu kiganiro na IGIHE, Ndagijimana yasobanuye ko guhindura izina ry’ishyaka byatewe n’Itegeko Nshinga, mu ngingo ya 57, ivuga ko nta shyaka rigomba kubakira ku sano muzi, ku madini cyangwa ku moko.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amwe mu mashyaka yijanditse mu gushishikariza Interahamwe kwica, ariko kuri PDC, yo si wo murongo yari yarafashe kuko ihamya ko ikiremwamuntu kidakwiye kwamburwa ubuzima.

Ati “Icyatumye ishyaka ryacu ritijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi biri mu mahame shingiro yacu aho ikiremwamuntu kiri ku isonga, ndetse no kuba twaragiranye igihango na FPR mu gihe hasinywaga amasezerano ya Arusha, duhita tujya mu mujyo w’uko nta Munyarwanda ugomba kwicwa cyangwa ngo ahutazwe.”

Bamwe mu badashyigikiye icyerekezo kimwe cy’Abanyarwanda barwanya ubufatanye bw’imitwe ya politiki yo mu Rwanda, bamwe bakavuga ko ikorera mu kwaha k’umuryango FPR Inkotanyi gusa Ndagijimana ahamya ko ibyo atari byo.

Ati “Hari igihe abantu bashaka kuguca intege kugira ngo udakomeza inzira watangiye. Twebwe kuba dufite imikoranire na FPR turabishima ariko ntabwo ndabona FPR ijya kwivanga mu mikorere y’indi mitwe ya politiki nk’uko itivanga mu mikorere ya PDC.”

Ndagijimana avuga ko mu myaka ishyaka PDC rimaze rishinzwe, ryagize uruhare mu kongera kubaka igihugu cyari cyarasenyutse nyuma ya Jenoside, binyuze mu barihagarariye mu nzego nkuru z’igihugu nka Guverinoma no mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yasobanuye ko mu Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO), ibitekerezo bya PDC byakirwa, ibyihutirwa kurusha ibindi bikaba ari byo bishyirwa mu bikorwa. Ahamya ko nta kibazo cyari cyavuka hagati yabo.

Ati “Ibitekerezo bitanzwe byose birakirwa, gusa si ko byose bishyirwa mu bikorwa, haba hari ibyihutirwa kurusha ibindi, habaho gutekereza igitekerezo watanze kikazashyirwa mu bikorwa. Muri forumu y’imitwe ya politiki habaho ubwumvikane buhuriweho ku bitekerezo. Kugeza ubu nta gikuba cyari cyacika ngo ibitekerezo byatanzwe barabyanze.”

Nubwo bamwe mu baba hanze bagaragaza ko mu Rwanda hataba ubwisanzure bw’amashyaka, ariko Ndagijimana yagaragaje ko ibyo ari ikinyoma kuko amashyaka asaranganya imyanya mu nzego za Leta.

Yagize ati “Ndabanza gushimira FPR kuva yatangira kuyobora, kugeza n’ubu ngubu si bo gusa bayobora igihugu kuko mu Rwanda hariho politiki y’isaranganya. Ndashaka gufata uyu mwanya mbanze mbwire abantu mbere na mbere kumva ibitangazamakuru byo mu Rwanda kuko ari byo bivuga ukuri kuko ibyo hanze biba bishaka kubayobya, bakava mu cyerekezo barimo.”

Ndagijimana yagaragaje ko ubumwe ari yo nkingi y’iterambere ry’Abanyarwanda, bityo ko uwazana amacakubiri nta mwanya akwiye guhabwa. Abona ko ababikora babiterwa n’ishyari bafitiye u Rwanda.

Ndagijimana Léonard yashimiye FPR Inkotanyi ko itajya yivanga mu mikorere y'amashyaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages