Fidèle Ndayisaba yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC

Fidèle Ndayisaba wahoze ayobora Umujyi wa Kigali, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) .

Asimbuye kuri uyu mwanya Dr Jean Baptiste Habyarimana wagizwe Ambasaderi w’ u Rwanda muri Congo Brazzaville.

Ndayisaba yayoboye Umujyi wa Kigali kuva muri Gashyantare 2011 kugeza taliki ya 29 Mutarama 2016.

Mbere yo kuyobora Umujyi wa Kigali, yabaye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, ava mu Majyepfo aba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali.

Amategeko yamwemereraga kongera kwiyamamariza kuyobora umujyi wa Kigali muri manda ya kabiri y’imyaka itanu, ariko mu guhabwa umwanya mushya, nta kwiyamamariza kuyobora uyu mujyi kwe kukibayeho.

Muri MINISPOC, ofisiye mu gisirikare yagizwe PS

Edouard Kalisa wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo yasimbujwe Lt Col Rugamba Patrice wari usanzwe akora muri J2, urwego rushinzwe iperereza rya gisirikare.

Sayinzoga Kampeta yakuwe muri Minecofin ashyirwa muri Primature

Madamu Sayinzoga Kampeta wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagizwe Umuyobozi uhoraho mu biro bya Minisiteri w’Intebe.

Kampeta asimbuye kuri uwo mwanya Mirembe Alphonsine, na we utari uwumazeho igihe kuko yawugiyeho muri Gashyantare umwaka ushize asimbuye Amb Kimonyo James wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya.

Mirembe Alphonsine wasimbuwe na Kampeta,yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Primature ushinzwe ibikorwa bya Guverinoma.

Kampeta muri Minecofin yahise asimburwa na Rwamuganza Caleb wari Umuyobozi w’Ingengo y’Imari muri Minecofin.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisante yahinduwe

Dr Hakiba Solange wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima yasimbuwe kuri uwo mwanya na Dr. NYEMAZI Jean Pierre.

Hakiba yahise agirwa Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubwiteganyirize mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB).

Kampeta Sayinzoga (ibumoso), Fidele Ndayisaba (hagati) na Kalisa Edouard (iburyo)
Kampeta Sayinzoga (ibumoso), Fidele Ndayisaba (hagati) na Kalisa Edouard (iburyo)