Imaniriho yari umukobwa ukiri muto ndetse ari na bucura mu muryango w’abana bane, yibera iwabo [icyo gihe yari afite imyaka 23 y’amavuko], mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi.

Ni umuhamya w’uko u Rwanda rukomeje kuba indashyikirwa ku ruhando mpuzamahanga mu bijyanye no guha amahirwe urubyiruko.

Kuri ubu avuga ko ubuzima bwo kuba ‘Umudepite’ ndetse akabihuza no kuba asigaye ari umubyeyi ufite umwana ukiri muto, ari ibintu bishoboka akitsa cyane ku kuba umuyobozi akwiriye kuzuza neza inshingano ze yahawe n’igihugu ariko akanuzuza izijyanye n’umuryango by’umwihariko izo guha uburere abana.

Ubuhamya bwe yabutangiye mu Masengesho y’Abayobozi bato basengeraga igihugu kuri iki Cyumweru tariki 13 Kanama 2023. Yavuze ko kuba umubyeyi bijyana no kugira izindi nshingano nyinshi zitandukanye n’iz’ubuyobozi.

Ati “Icya mbere ni ugukoresha neza igihe, umwanya muto wose mfite nkawukoresha neza. Icyo nize ni ukumenya kuvuga ‘oya’ kuri bimwe kuko ibintu byose ntabwo ari ko mbijyamo, ariko n’iyo mbigiyemo ngomba kumenya umwanya ngomba gufata, hakagira ibyo nigomwa ku bw’umuryango wanjye.”

Yakomeje agira ati “Kuko kurera bisaba kwigomwa, bikanasaba kugira ibyo wiyima kugira ngo uburere bw’abana bawe bugende neza.”

Depite Imaniriho yitanzeho urugero, avuga ko hari igihe yari yicaye iwe mu rugo arimo konsa umwana, afite na telefone, umugabo araza aramukebura amubwira ko bidakwiriye.

Ati “Nari nicaye mu ruganiriro nabonye umwanya ndimo konsa umwana […] nari ndimo konsa ariko mfite na telefone, umugabo araza arankebura, arambwira ati ntabwo bikwiriye. Niba uri konsa umwana, muhe umwanya.”

“Ikindi ariko, ibyo byose yaba gucunga neza umwanya wawe, yaba kuwubyaza umusaruro, ntabwo wabishobora hatarimo ubufasha bw’uwo mwashakanye.”

Depite Imaniriho avuga ko ubufatanye ari ingenzi kandi bakazirikana gukorana ibindi bitandukanye birimo kujyana gusenga, gukorana siporo n’ibindi. Yatanze urugero rw’uko umwana wabo kuva yavuka aribo bamwoza, we cyangwa umugabo we.

Ati “Ikindi iyo dutashye tuvuye mu kazi [bose barakora] duhita twirerera umwana, ubwo ibikenerwa byose by’umwana […] ikindi navuga ni ukugira bimwe mu bikorwa mukorana kuko iyo uri umwe hari igihe bikunanira nubwo navuze ubufatanye ariko no mu bindi. Mugakorana nka siporo, mugasengana nk’umuryango. Birafasha.”

Iyo mu rugo byagenze neza no mu kazi bigenda neza

Depite Imaniriho Clarisse avuga ko nk’umubyeyi ukiri muto hari bagenzi be babura umwanya wo kwita ku muryango.

Ati “Abo muyobora hari igihe na wa mwanya wo kwita ku muryango bawushaka bakawubura, wenda twebwe cyangwa abayobozi hari ukuntu bagena umwanya, bagakora inshingano ariko n’abo tuyobora tubafashe.”

“Tubafashe kugira ngo wa mwanya wo kwita ku muryango nubwo waba muto ariko uboneke. Muri ka kazi batange umusaruro ariko bagire n’umwanya wo kugira ngo bite ku muryango kuko narabibonye iyo mu rugo byagenze neza no mu kazi bigenda neza.”

Depite Imaniriho avuga ko abantu bakwiye kandi kujya bita ku burere baha abakozi bo mu ngo kuko ari bo basigarana abana babo.

Ati “Uburere bw’abana dukoresha mu rugo, tubahe agaciro, tubahugure ibyo tuzi, tubakunde ariko tunabakebure mu buryo bwiza kuko aba bana cyangwa abakozi dukoresha mu rugo, nitwe babyeyi baba bafite, rero tubabere urugero rwiza.”

Yasabye abakiri bato batarashaka kwirinda igitutu cy’urungano , bakagira amahitamo meza.

Ati “Abatarubaka twirinde ‘igitutu’ cy’abatubwira ngo uzashaka ryari, uzubaka ryari? Nuhubuka ukajya mu gitaramo cyangwa igiterane uri Umukirisitu ugahura n’umuntu aririmba neza ugakururwa n’ijwi rye, ukamukunda ukamujyana mu rugo, uzaba ukunze umuririmbyi.”

“Rero muhitemo neza, mureba ejo hazaza. Muhitemo mutekereza no ku burere bw’abana muzabyara n’ejo h’umuryango.”

Avuga ko uburere bw’abana buri mu nshingano z’ababyeyi babo bombi, umugabo n’umugore. Bityo hakwiye kubaho amahitamo meza ku bantu baba bagiye gushakana.

Depite Imaniriho avuga ko abakiri bato by’umwihariko ababyeyi, bakwiye kugira umuco wo kugisha inama kandi bakifashisha ababikoze bigakunda, ikindi bakajya bahora bihugura biyungura ubumenyi.

Depite Imaniriho Clarisse uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko
Depite Imaniriho Clarisse uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko
Depite Imaniriho Clarisse n'umugabo we, aha baganirana na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Musabyimana Jean Claude
Depite Imaniriho Clarisse n'umugabo we, aha baganirana na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Musabyimana Jean Claude
Depite Imaniriho yatanze impanuro ku babyeyi by'umwihariko abakiri bato
Depite Imaniriho yatanze impanuro ku babyeyi by'umwihariko abakiri bato