00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guinée yafunguye Ambasade i Kigali

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 October 2023 saa 10:56
Yasuwe :

Guinée Conakry yazamuye ibendera ryayo i Kigali ahagiye kujya hakorera ambasade yayo mu Rwanda, mu rwego rwo guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Nfaly Sylla ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri muri Guinée akaba na Minisitiri w’Itumanaho, abinyujije kuri X yahoze yitwa Twitter, yashyize hanze amashusho agaragaza ibendera ry’igihugu cye rizamurwa muri Kigali nk’ikimenyetso cyo gufungura imiryango kwa ambasade.

Yagize ati “Mu marangamutima menshi, twazamuye ibendera ry’igihugu cyacu ahakorera Ambasade yacu nshya i Kigali. Ubufatanye bwa Conakry na Kigali buri gutera imbere. Harakabaho umubano w’u Rwanda na Guinée.”

Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo Perezida w’Inzibacyuho wa Guinée , Colonel Mamadi Doumbouya yagennye Souleymane Savané nka Ambasaderi wa mbere w’igihugu cye mu Rwanda.

Ifungurwa ry’iyi ambasade rikurikiye uruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye i Conakry tariki 17 na 18 Mata uyu mwaka, ryasize risinyiwemo amasezerano atandukanye agamije guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Ibendera rya Guinée ryazamuwe i Kigali
Nfaly Sylla mu nyubako ya ambasade ya Guinée mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages