Aba bakandida ni Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Coumba Ba wo muri Mauritanie na Dacias Ciolos wo muri Roumanie.
Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye igikorwa cyo kumva imigabo n’imigambi y’aba bakandida cyitabiriwe n’abagize inama y’abaminisitiri ya OIF izwi nka CMF, i Paris mu Bufaransa ku wa 30 Kamena 2026.
Yasobanuye ko iki gikorwa kibaye ku nshuro ya mbere kiri mu mavugurura yazanywe n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, cyitabiriwe n’abahagarariye ibihugu 49 barimo abaminisitiri 23.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko abakandida batatu bitabiriye iki gikorwa imbonankubone, Juliana Lumumba we yitabira yifashishije ikoranabuhanga rihuza amashusho.
Yatangaje ko buri mukandida yafashe iminota 20 yo kwisobanura no gusobanura imigabo n’imigambi afite n’iminota 30 yo gusubiza ibibazo by’abagize inama y’abaminisitiri y’uyu muryango.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nyuma y’iki gikorwa, abagize iyi nama banzuye ko abakandida basobanuye imigabo n’imigambi yabo mu buryo bwubaka, kandi ko nta guhangana kwabaye hagati y’ibihugu cyangwa bo ubwabo.
Ati “Aba bantu banashoboye kuganira mu bupfura no mu byubahane ubwo bari mu gikorwa cyo kwiyakira cyayobowe na Perezida wa CMF wo muri Cambodge.”
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko abagize iyi nama babonye itandukaniro rikomeye hagati ya Mushikiwabo n’abandi bakandida mu bijyanye n’ubunararibonye, ubushobozi n’ubuhanga, ariko ko ibyo bidakuraho ko buri wese afite aho ashaka kugeza uyu muryango.
Ati “Ariko buri wese yabonye itandukaniro rikomeye, ku ruhande rumwe hagati y’ubunararibonye, ubushobozi n’ubuhanga bwa Louise Mushikiwabo bwo gutunganya dosiye n’ubw’abandi bakandida batatu bahatanye. Ariko ntibikuraho imigambi y’ukuri abakandida bose bashoboye kugaragariza umuryango uduhuza.”
Nyuma y’iki gikorwa, ikizakurikiraho ni inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma yo muri OIF iteganyijwe mu Mujyi wa Phnom Penh muri Combodge ku wa tariki ya 15 n’iya 16 Ugushyingo 2026. Ni yo izatorerwamo Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!