Tariki ya 17 Werurwe 2025, u Rwanda rwamenyesheje u Bubiligi ko ruhagaritse umubano na bwo mu bya dipolomasi, runategeka abadipolomate babwo kuva i Kigali mu gihe kitarenze amasaha 48.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yagaragaje ko u Bubiligi bwakomeje kubangamira u Rwanda mbere no mu gihe cy’amakimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagaragaje ko u Bubiligi bwafashe uruhande mu makimbirane yo mu karere, bukwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije guhungabanya akarere.
Mu kiganiro na Mama Urwasagabo TV, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko u Bubiligi bwari bukomeje gusaba umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) na Banki y’Isi gufatira u Rwanda ibihano.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko nubwo u Rwanda n’u Bubiligi byacanye umubano mu rwego rwa dipolomasi, byakomeje kuganira, birakorana mu bijyanye no gufasha Abanyarwanda n’Ababiligi baba ku mpande zombi.
Ati "Ntabwo byatubujije gukomeza kuganira kuko iyo mucanye umubano ntabwo bivuga ko ibiganiro byose biba bihagaze. Biba bivuze ko mucanye umubano mu byerekeye kuri dipolomasi, umubano ushingiye kuri za Ambasade. Ariko hari ibyo dukorana kuko buri gihugu gishobora kuba gikeneye ikindi. Urabizi ko u Bubiligi bufite abaturage hano, natwe dufite abaturage mu Bubiligi."
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko nubwo ibiganiro bikomeje hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, igihe cyo gusubukura umubano wabyo kitaragera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!