00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hirya ya siyansi n’ikoranabuhanga dufite ibindi twatanga - Perezida Kagame

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 15 September 2023 saa 10:40
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame witabiriye Inama Mpuzamahanga y’Ihuriro rya G77 n’u Bushinwa ibera muri Cuba, yagaragaje ko nubwo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bitaratera imbere muri siyansi n’ikoranabuhanga, na byo bifite umusanzu byatanga mu gukemura ibibazo byugarije isi.

Yabigarutseho kuri uyu wa 15 Nzeri, ubwo yagaragazaga imbogamizi ibihugu bikennye bihura na zo mu iterambere ryabyo n’uburyo bwo guhangana na zo.

Ni ijambo yatangiye afata mu mugongo abaturage bo muri Maroc bibasiwe n’umutingiro n’abo muri Libya bashegeshwe n’imiyaga n’imyuzure, byahitanye abatari bake mu bihugu byombi.

Yashimiye Perezida wa Cuba n’abaturage b’iki gihugu ku rugwiro bakiranye abitabiriye iyi nama mu Mujyi wa Havana, igihugu n’umujyi yabayemo amezi icyenda mu myaka 36 ishize.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bigirwaho ingaruka zikomeye mu buryo butangana n’ibibazo byugarije isi birimo imihindagurikire y’ibihe, amakimbirane hagati y’ibihugu n’ingaruka z’ibyorezo.

Yavuze ko siyansi n’ikoranabuhanga bifite imbaraga zo guhuza abantu hagamijwe guhindura ahazaza kuba heza ariko ko abatuye isi batabasha kugera kuri iryo koranabuhanga ku rugero rumwe. Ibi ngo bigira ingaruka mu bihugu bikennye mu gushakira ibisubizo ibibazo byihutirwa.

Yavuze ko biri mu bituma abanyabwenge bimukira mu bihugu bikize aho bashobora kubona ikoranabuhanga rihamye ikaba ari yo mpamvu u Rwanda rwashyize imbaraga mu gushaka umuti urambye.

Ati “Mu Rwanda twashyize imbaraga mu kubaka ubushobozi n’imiyoborere ishingiye ku ikoranabuhanga kubera ibintu bibiri. Icya mbere icyerekezo cyacu ni ukubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi. Uyu munsi Kigali Innovation City yakiriye kaminuza zikomeye ku isi aho abanyeshuri barimo abagore n’abakobwa bashobora kuminuza mu ikoranabuhanga.Turashaka ko bagaragaza udushya mu gukemura ibibazo bihari.”

Yakomeje agira ati “Icya kabiri imbaraga twashyize mu kuzana amavugurura mu ikoranabuhanga dushaka kuziba icyuho mu bushobozi bw’abakozi hagati y’ibihugu bikennye n’ibikize. Turatekereza ko iki cyuho ari umuzi w’ibibazo by’abimukira bikomeje gusenya imiryango.”

Yavuze ko urwego rw’abikorera ari umufatanyabikorwa w’imena mu ikoranabuhanga ryaba iryo mu buvuzi nk’ibyerekeye ikorwa ry’inkingo, kandi ko kugira ngo intego igerwego bufatanye bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere hagati yabyo ubwabyo, ari ingenzi.

Ati “Ubu bufatanye bushobora gusobanura ibintu bitandukanye ariko ku bitureba, bugomba guhindura imyumvire y’uko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bidashobora kugira uruhare mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bitwugarije ubwacu n’isi muri rusange. Hirya ya siyansi na tekinoloji dufite ibindi twatanga mu nzego zirimo ingufu, ubuhinzi, amahoro n’umutekano.”

“Ikindi ni uko ubu bukungu bushingiye ku bumenyi n’ubuhanga dukeneye kubuhererekanya hagati yacu.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko G77 n’u Bushinwa bigize 8% by’abatuye isi akaba ari amahirwe akomeye akwiye gukoreshwa neza kugira ngo “dushyire mu bikorwa ibyo twiyemeje byo kubaka ahazaza heza h’abaturage bacu.”

Mu gihe siyansi na tekinoloji biri kwihuta ku muvuduko mwinshi cyane, Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bikennye bikiri mu cyiciro cy’intangiriro mu gushyiraho uburyo bwo kugenzura iri koranabuhanga.

Yavuze ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) rishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano n’ubuzima bwite bw’abantu by’umwihariko mu bihugu bikennye ariko ku rundi ruhande rikaba rifite ubushobozi bwo kongera umusaruro w’inganda zabyo, ibyatuma zibasha guhatana ku isoko mpuzamahanga.

G77 ni ihuriro ry’Umuryango w’Abibumbye ribarizwamo ibihugu 134 biri mu nzira y’amajyambere, aho rigamije guteza imbere inyungu z’ubukungu bw’abanyamuryango.

Perezida kagame yatangiye ijambo rye afata mu mugongo Abanya-Maroc n'Abanya-Libya bibasiwe n'ibiza
G77 ni ihuriro ry’Umuryango w’Abibumbye ribarizwamo ibihugu 134 biri mu nzira y’amajyambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages