Iyi nama izwi nka Russia-Africa Summit igiye kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y’iyabaye mu 2019 ikitabirwa n’abakuru b’ibihugu bya Afurika 45, igasinyirwamo amasezerano y’ubucuruzi n’ishoramari ya miliyari $12,5. Perezida Vladimir Putin yari yasezeranyije Afurika ko iryo shoramari riziyongera rikagera kuri miliyari $40 mu myaka itanu.
Iyi nama ibaye by’umwihariko mu gihe intambara ya Ukraine n’u Burusiya imaze umwaka urenga iri kuba, ibintu byazonze Afurika yavanaga mu Burusiya byinshi mu bikomoka ku binyampeke nk’ingano ndetse n’ifumbire yifashishwa mu buhinzi.
Ubucuruzi hagati ya Afurika n’u Burusiya mu 2021 bwari bufite agaciro ka miliyari $15,1. Mu mibare, ibyo u Burusiya bwohereza muri Afurika byikubye inshuro zirindwi ibyo Afurika yoherezayo nkuko imibare y’ikigo Statista ibigaragaza.
Ubwo bucuruzi bwakomeje gukomwa mu nkokora n’intambara ya Ukraine n’u Burusiya yatumye u Burusiya bufatirwa ibihano, ibicuruzwa Afurika yakeneraga bivuye muri icyo gihugu biragabanuka by’umwihariko nk’ifumbire n’ibikomoka ku binyampeke.
Hari amasezerano yiswe ay’ibinyampeke u Burusiya bwari bwarasinye guhera mu 2022 bigizwemo uruhare na Loni, kugira ngo nubwo hari intambara haboneke inzira ibicuruzwa binyuramo kugira ngo bigezwe mu bihugu bibikeneye cyane nka Afurika n’ibindi, icyakora mu minsi ishize u Burusiya bwayikuyemo, buvuga ko bwasanze yungukira abanyaburayi aho kuba ibihugu bikennye koko.
Mu gitekerezo Perezida Vladimir Putin aherutse gutambutsa mu binyamakuru bitandukanye, yagize ati “Mu gihe cyenda kugera ku mwaka umwe, toni miliyoni 32,8 zakuwe muri Ukraine binyuze muri ayo masezerano, hejuru ya 70 ku ijana z’ibyoherejwe mu mahanga zirangirira mu bihugu bikize birimo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, mu gihe ibihugu nka Ethiopia, Sudani na Somalia, ndetse na Yemen na Afghanistan, byakiriye munsi ya 3 ku ijana by’ibyoherejwe, bivuze ko ari munsi ya toni miliyoni imwe.”
Iki kibazo cy’ibicuruzwa biva mu Burusiya byoherezwa muri Afurika, byanze bikunze kiragaruka mu bizaganirwaho mu nama kuko kubura kw’ibikomoka ku ngano n’ifumbire byateje izamuka ry’ibiciro mu bihugu hafi ya byose bya Afurika.
U Burusiya bwijeje ko buzafasha Afurika kubona ibyo bicuruzwa mu buryo bworoshye, nubwo uko bizakorwa bitaratangazwa.
Muri iyi nama kandi u Burusiya bwitezweho kwagura ijwi ryabwo muri Afurika kuko kugeza ubu 70% by’ubucuruzi igirana na Afurika, bwihariwe n’ibihugu bine ari byo Maroc, Algeria, Misiri na Afurika y’Epfo.
Ni mu bijyanye n’ishoramari, u Burusiya ntabwo bugaragara cyane muri Afurika kuko ishoramari mvahamanga ryinjira kuri uwo mugabane, iry’Abarusiya ryihariye 1%.
Uretse ibijyanye n’ubukungu, iyi nama yitezweho kwiga ku zindi ngingo zikomeye nk’umutekano n’uburyo u Burusiya bwarushaho gufasha Afurika. Ni ibintu bimaze iminsi bigarukwaho kuko ibihugu bitandukanye byo muri Afurika bikoresha intwaro zituruka mu Burusiya, sosiyete yigenga ya Wagner imaze kubona amasoko yo gucunga umutekano mu bihugu bitandukanye nka Mali, Cntrafrique, Mozambique n’ahandi.
Raporo y’ikigo Stockholm International Peace Research Institute (SIPRI) yagiye hanze muri Werurwe uyu mwaka, igaragaza ko u Burusiya buza ku isonga mu kugurwamo intwaro n’ibihugu bya Afurika, aho 40 % by’intwaro ibihugu bya Afurika bigura ariho zituruka.
Bukurikirwa n’u Bushinwa, u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Siyansi n’ikoranabuhanga nabyo biri mu bizaganirwaho muri iyi nama, aho u Burusiya bwiteguye gufasha Afurika guteza imbere ikoranabuhanga ryayo haba mu bijyanye n’ubuvuzi, nikeleyeri n’ibindi.
Ku murongo w’ibyigwa kandi hagaragaraho ubufatanye mu gukemura ibibazo byugarije iterambere ry’umugabane nk’uburezi, umuco, siporo, iterambere ry’abagore n’urubyiruko.
Mu ruhando mpuzamahanga kandi u Burusiya bushaka kwigarurira imitima y’ibihugu bya Afurika kuko nko mu myanzuro ya Loni ku bibazo bireba u Burusiya, Afurika isa nk’itavuga rumwe.
Urugero muri Werurwe 2022 ubwo muri Loni hatorwaga umwanzuro wamagana u Burusiya nyuma y’intambara bwatangije muri Ukraine, ibihugu 28 ni ukuvuga birenze kimwe cya kabiri cy’ibigize Afurika, byatoye byamagana u Burusiya, mu gihe 17 byifashe, umunani ntibyatoye naho kimwe ari cyo Eritrea nicyo cyatoye gishyigikiye u Burusiya.
Uku kwigarurira imitima y’ibihugu bya Afurika bije mu gihe amakusanyabiterezo atandukanye ku ruhando mpuzamahanga, agaragaza ko u Burusiya n’u Bushinwa ari byo bihugu byumvwa muri ibi bihe.
Ikigo cy’ubushakashatsi, Gallup mu 2022 cyatangaje ko Afurika ariwo mugabane ufite abantu benshi biyumvamo cyane ubuyobizi bw’u Burusiya, aho bangana na 42% mu gihe ku yindi migabane biri kuri 33%.
Ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba nibyo biza ku isonga mu kwiyumvamo u Burusiya, aho nko muri Mali biri ku kigero cya 84%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!