00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Depite Mukabalisa yerekanye imyitwarire imuranga mu rugo, yanafasha benshi mu bagore

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 8 March 2016 saa 01:53
Yasuwe :

Uburinganire n’ubwuzuzanye hamwe bwafashwe nabi, abagore bakumva ko bigaranzuye abagabo, ndetse bamwe mu bagore bagahohotera abagabo, abandi bakarangwa n’imyitwarire idahwitse ikurura amakimbirane mu muryango, ashobora no guteza urupfu ku mpande zombi.

“Ngaho se nikankore, maze bakereke!..., abagore twahawe ijambo di, uzabaze, nta mugore ugikubitwa cyangwa ngo yahukane, ahubwo wagenda ukarunsigamo” ni zimwe mu mvugo ziranga bamwe mu bagore bitiranyije igisobanuro cy’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Uhereye ku myitwariye iranga Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite , Mukabalisa Donatille , byoroshye kwemeza ko abitwaza inshingano bahawe bagatandukira ku by’urugo baba bakosa.

Mukabalisa ni Umuyobozi w’umugore ufite umwanya wa mbere muri politiki y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi wa gatatu mu myanya ikomeye mu Rwanda yaganiriye na Radio Ijwi rya Amerika.

Mukabalisa iyo yicaye mu biro,yasuye abaturage n’ahandi hose atari mu rugo, aba asohoza inshingano z’igihugu,kubera umwanya ukomeye afite muri politiki y’u Rwanda. Nyamara iyo ari mu rugo ,yubahiriza inshingano nk’iz’umubyeyi ndetse n’umugore w’umugabo.

Yagize ati “ Iyo nicaye iwanjye mu rugo, mba ndi umubyeyi mu rugo, ugomba gukora no kuzuza inshingano ari ku birebana n’abana n’ibirebana n’umugabo.”

Yakomeje avuga ko kuba mu nzego nkuru nk’abagore cyangwa gushingwa inshingano n’igihugu bitagombye kubuza abagore kuba abo bakwiye kuba bo, no kubahiriza ibyo basabwa mu kubaha no kwita ku bagabo babo n’abana babo n’umuryango muri rusange.

Ati “Kuba uri mu nshingano nk’izi ngizi z’igihugu ntibikubuza kuba uwo uri we, kuko iyo uri iwawe mu rugo uba uri umubyeyi mu rugo kandi kugira ngo n’abo mubana bumve ko utagiye mu rundi rwego ngo ute inshingano z’urugo ugomba kuzubahiriza. Igihe ugeze mu rugo ukora ibyo ugomba gukora, igihe wagize imirimo nayo ukayikora.”

Abagabo n’abana mu mibereho yabo bakunda kwitabwaho n’abagore kuko umugabo ahora akeneye kubahwa, ariko n’umugore nawe akaba akeneye guteteshwa, bitagenda gutyo hamwe ingo zirasenyuka.

Muir uko kubaha umugabo harimo no kumutekera. Mukabalisa yavuze ko na we guteka abizi kandi ajya abikora.

Yagize ati “ Kujya mu gikoni? Kuki ntabikora! Nta kibazo biteye. Birumvikana, ari abana, ari umugabo ,burya bishimira ko hari ikintu ushyiramo ikiganza cyawe kugira ngo bumve ko hari ikintu wabakoreye ,niyo waba ufite abakozi.”

Hirya no hino mu muryango Nyarwanda hari bamwe mu bagore basuzugura abagabo babo bitewe n’urwego runaka barimo, rwaba urw’amafaranga cyangwa urw’umwanya bafite, ariko hari n’abagabo bibona hasi y’urwego rw’abagore babo, hakaba n’abarengera bahereye kuri iyo myanya bagakora ibidakorwa.

Hon Mukabalisa Donatille, Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w'Abadepite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages