Ibi Ambasaderi Mukongo yabivugiye mu nama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano yabereye i New York ku wa 29 Nzeri 2026, aho yasobanuye ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko ku kibazo cya FDLR; umutwe washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ambasaderi Mukongo yavuze ko Leta ya RDC iri gukora ibishoboka kugira ngo ikureho icyo yise “urwitwazo rwa FDLR” yasobanuye ko rukoreshwa n’u Rwanda.
Ati “Byongeye kandi, kugira ngo dukureho burundu urwitwazo rwa FDLR u Rwanda rukomeje kuzana, RDC iri kubahiriza inshingano yayo mu rwego rw’ibiganiro bya Washington.”
Yavuze ko uretse ibikorwa byo gucyura ku bushake bamwe mu barwanyi ba FDLR n’abo mu miryango yabo byagizwemo uruhare na MONUSCO, Leta ya RDC yashyizeho uburyo bwo kurambika intwaro, gushyira mu nkambi no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi ba FDLR.
Ati "Uretse gutaha ku bushake byari bisanzwe bigirwamo uruhare na MONUSCO, Guverinoma yanjye yashyize umukono ku itariki ya 30 Gicurasi 2026 ku masezerano yerekeye gushyira intwaro hasi, gusubiza mu buzima busanzwe no gushyira mu nkambi abarwanyi ba FDLR-FOCA."
Yakomeje avuga ko hashingiwe kuri aya masezerano, abarwanyi ba FDLR bari mu bice bigenzurwa na Leta ya RDC bemeye gushyira intwaro hasi kugira ngo bazasubizwe mu Rwanda, icyakoze ntiyagaragaje ko aya masezerano anateganya gushakira aba barwanyi ibindi bihugu byo muri Afurika bashobora kubamo.
Ati “Muri aya masezerano, aba barwanyi bemera gushyira intwaro zabo hasi mu bigo byagenwe n’ubuyobozi bwa Congo, hagamijwe ko basubira mu Rwanda, igihugu bakomokamo.”
Ambasaderi Mukongo yagaragaje ko iyi gahunda iri gutanga umusaruro, avuga ko ku wa 29 Kanama 2026 imitwe irimo CNRD-Ubwiyunge, FLN, FPP-Abajyarugamba na RUD-Urunana yemeye ku mugaragaro gushyira intwaro hasi ku bushake.
Yasabye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano na MONUSCO gushyigikira iyi gahunda mu buryo bugaragara kandi bugenzurwa.
Ati “Turasaba ko iyi gahunda iboneye yashyigikirwa kandi ikagenzurwa mu buryo bufatika n’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ndetse na MONUSCO mu gihe hategurwa manda yayo itaha.”
U Rwanda rwagaragaje uko FDLR ifashwa
Kuri Ambasaderi Mukongo, FDLR ntikwiye guhuzwa n’ingabo za RDC cyangwa Wazalendo, kuko uyu mutwe w’iterabwoba atari uw’Abanye-Congo. Gusa, bamwe mu barwanyi b'uyu mutwe batashye mu Rwanda bagaragaza ko winjijwemo Abanye-Congo benshi.
Ati “Ndifuza kugira icyo mvuga ku magambo yavuzwe n’uhagarariye u Rwanda. Arimo kuvanga ku bushake Ingabo za RDC n’icyo yita FDLR na Wazalendo. Reka nsobanure ko FDLR avuga atari Abanye-Congo.”
Ambasaderi wa RDC yashatse kwerekana ko abarwanyi ba FDLR ari impunzi z’Abanyarwanda zo mu bwoko bw’Abahutu, zahungiye mu gihugu cyabo kuko zabonaga umutekano wazo ubangamiwe.
Ati “Aba ni Abanyarwanda bavuye mu gihugu cyabo kubera ibihe batashoboraga kwihanganira. FDLR ni Abahutu. Bari ku butegetsi mbere ya 1994, hanyuma bahunga igihugu ubwo Abatutsi bafataga ubutegetsi mu Rwanda, maze bajya kuba mu bice bya RDC mu buryo bw’ibanga.”
Nubwo raporo nyinshi zirimo iz’impuguke za Loni zigaragaza ko ingabo za RDC zikorana na FDLR, Ambasaderi Mukongo yagerageje kwerekana ko ari ibirego bihimbwa n’u Rwanda kandi bidafitiwe ibimenyetso.
Ati “U Rwanda ruvuga ko hari ubufatanye hagati yabo n’ingabo za Congo. Ibyo si ukuri na gato. Ntibashobora kubigaragariza ibimenyetso.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Ngoga Martin, yagaragarije aka kanama ko nubwo hasinywe amasezerano ya Washington, ingabo za RDC zakomeje gukorana n’abarwanyi ba FDLR mu bice bitandukanye, zibaha ubufasha burimo intwaro.
Yatanze ingero za vuba, aho tariki ya 10 n’iya 11 Gashyantare 2026, kajugujugu y’ingabo za RDC n’amakamyo yazo byajyanye toni 12 z’amasasu muri Pinga na Kibua, arimo toni esheshatu zahawe abayobozi ba FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro iba mu ihuriro Wazalendo.
Yasobanuye ko tariki ya 8 Werurwe uyu mwaka, kajugujugu y’ingabo za RDC yajyanye toni 12 z’amasasu n’ibiribwa mu gace ka Ntoto kari muri Teritwari ya Walikale, bihabwa abasirikare ba Leta, abarwanyi ba FDLR, APCLS na PARECO-FF.
Tariki ya 31 Werurwe, nk’uko Ambasaderi Ngoga yabigaragaje, kajugujugu z’ingabo za RDC zajyaniye FDLR n’indi mitwe imbunda 693, toni esheshatu z’amasasu n’amafaranga y’ishimwe.
Ati “Ibi byarakomeje muri Mata, Kamena na Nyakanga. Biheruka tariki ya 15 Kanama 2026, aho amakuru twabonye agaragaza ko byahawe FARDC, CNRD/FLN, FDLR na Wazalendo/Nyatura muri Teritwari ya Walungu.”
Ambasaderi Mukongo yavuze ko mu gihe Leta ya RDC iri mu myiteguro yo gusenya FDLR, u Rwanda ruri kubangamira iyi gahunda.
Ati “Icyo navuga ni uko twatangiye gahunda igamije gutuma FDLR isubira mu Rwanda. Ariko muzabona ko buri gihe iyo duteye intambwe muri iki kibazo, u Rwanda rushyiraho inzitizi.”
Tariki ya 20 Nzeri, ibirindiro by’ingabo za RDC biri i Pinga muri Walikale byagabweho igitero cya drone. Ambasaderi Mukongo yavuze ko cyagabwe n’u Rwanda, agaragaza ko bishobora kubangamira gahunda yo gusenya FDLR.




Ibitekerezo 0