Nyuma y’iminota mike, ituze ryari ryongeye kugaruka, nyuma y’uko umusirikare wa Congo wari wambutse umupaka w’u Rwanda akagenda arasa impande n’impande yari amaze kuraswa.
Uwo musirikare yaguye ku butaka bw’u Rwanda, ruhita rumenyesha Itsinda rishinzwe kugenzura imipaka, EJVM, kugira ngo rikore iperereza ku mpamvu z’ubwo bushotoranyi.
Mbere yaho, ku wa 17 Kamena 2022, undi musirikare wa Congo yinjiye ku butaka bw’u Rwanda, arasa ku bapolisi bari ku burinzi, nabo bahita bamurasa agwa aho.
Ubuhamya bw’abari bahari, bavuze ko uwo musirikare wa Congo yavuye kuri moto, hanyuma agahita atangira kurasa mu cyerekezo cyarimo abashinzwe umutekano w’u Rwanda.
U Rwanda icyo gihe rwamenyesheje EJVM kugira ngo ikore iperereza.
Ku wa 17 Ugushyingo 2022, nabwo umusirikare wa FARDC yarenze umupaka yinjira kuri petite barrière arasa nabwo ku bapolisi b’u Rwanda bari ku burinzi, icyo gihe nabwo yarishwe.
Ku wa 24 Gicurasi 2022, Igisirikare cya Congo, FARDC, cyahaye ubufasha umutwe wa FDLR, ugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda.
Kuva umwuka mubi hagati y’u Rwanda wakwaduka, FDLR ihagarikiwe n’Ingabo za Congo imaze kurasa ku butaka bw’u Rwanda inshuro eshatu.
Ku wa 7 Mutarama 2023, ahagana Saa 11:20 indege yo mu bwoko bwa Sukhoi 25 y’Ingabo za Congo yaguye i Rubavu umwanya muto, u Rwanda rurayireka iragenda nta nkomyi.
Iyi ndege yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda inshuro ebyiri bigera no ku ya Gatatu aribwo u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kuyirasaho.
Ibi bikorwa bya leta ya Congo bigaragaza uburyo Guverinoma iyobowe na Tshisekedi yashyize imbere ubushotoranyi ku Rwanda ariko rwo ntirusubize.
Umusesenguzi, Tite Gatabazi, yagarutse kuri ubu bushotoranyi bwa Congo, akora icyegereranyo ushobora gukurikira mu mashusho hano hasi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!