00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihe bibi by’umubano w’u Rwanda na RDC n’uko Amb. Karega yirukanwe igitaraganya

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 5 July 2023 saa 08:39
Yasuwe :

Uwahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Karega Vincent yagarutse ku bihe bibi yabayemo byagejeje no ku iyirukanwa rye ku butaka bw’iki gihugu mu mpera z’umwaka ushizwe, ubwo umubano w’ibihugu byombi warushagaho kuzamba.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC ni yo yamenyesheje Amb. Karega mu mpera za Ukwakira ko ahawe amasaha 48 yo kuba avuye ku butaka bw’iki gihugu nyuma y’igihe cyari gishize n’ubundi atarebwa neza.

Ambasaderi Karega yahawe inshingano mu 2019 ariko yatangiye mu 2020. Ni igihugu ababyeyi be babayemo igihe kinini ndetse yavukiye i Walikare mu 1963, aza kuhava yerekeza muri Afurika y’Epfo amaze gukura.

Nk’uko yabigarutseho mu kiganiro Long Form Podcast yagiranye na Sanny Ntayombya, akihagera ibintu byari bimeze neza kubera ko Perezida Tshisekedi na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame basuranaga.

Perezida Kagame yagiye i Kinshasa mu muhango wo gushyingura Etienne Tshisekedi mu gihe Félix Tshisekedi yagiriye uruzinduko mu Rwanda ubwo yitabiraga Inama y’Ihuriro ry’ubucuruzi.

Nubwo bimeze bityo ariko mu gihe yahabwaga inshingano hari hashize imyaka myinshi ingengabitekerezo y’urwango ihemberwa ku buryo RDC Karega yari yaravuyemo mu 1990 n’iy’icyo gihe byari bitandukanye.

Ati “Nasize igihugu gikungahaye ariko nagarutse ubushomeri ari bwose, ubusumbane, ubukene n’iyangirika ry’ibikorwaremezo kandi hari imvugo zibiba urwango ku bafite inkomoko mu Rwanda bari batarongera gufatwa nk’abenegihugu.”

“Iyo ngengabitekerezo yagaragaye no muri Mapping Report. Nkihagera barambajije ngo kubera iki mwatwishe? Mwishe miliyoni 10 z’abantu bacu, mugomba kudusaba imbabazi n’u Bufaransa bwabasabye imbabazi kuko bwakoze Jenoside. Namwe mwakoze Jenoside hano.”

Yakomeje avuga ko igihe cyose yavugaga ko u Rwanda rutigeze rukora Jenoside muri RDC bamufataga nk’umuntu ugamije kuyipfobya bashingiye kuri Mapping Report bafataga nka Bibiliya.

Ambasaderi Vincent Karega yavuze uburyo yashinjwe kuba intasi y'u Rwanda

Sosiyete sivile yakije umuriro

Ambasaderi Karega yasobanuye ko ibintu byaje kurushaho kuba bibi bigizwemo uruhare n’imiryango ya sosiyete sivile yasabaga ko kugira ngo ibihugu byombi bibashe kubana neza ari uko yasaba imbabazi mu izina ry’u Rwanda.

Ati “Bansabye gusaba imbabazi no kwemera ibyo bavugaga kugira ngo imibanire myiza hagati y’ibihugu ishoboke, ingingo byagaragaraga ko ikomeye kwemera ibinyoma mu mwanya w’u Rwanda; ibintu tudateze gukora kuko twagizweho ingaruka mu gihe kirekire n’ibibazo bya FDLR, kuva mu 1994 kugeza igihe twagiye kurwana muri Congo tugacyura impunzi.”

Yavuze ko na nyuma yo kuzicyura hakomeje kuba ibitero by’abacengezi bajyaga kwica, gusahura no kwinjiza abandi barwanyi yibutsa ko ibya vuba byabaye mu 2019 no mu 2020 kandi ko buri gihe babaga bafashijwe na Guverinoma ya Congo.

Abanye-Congo ntibigeze bamwizera

Bamwe mu Banye-Congo ntibashakaga kumwizera nk’Umunyarwanda wuzuye kubera ko bamwe bari bariganye mu mashuri abandi barakuranye na we, ibyatumaga hari abamufata nk’Umunye-Congo wagambaniye igihugu.

Muri icyo gihe Abanyamulenge bari bibasiwe, mu bice bya Minembwe inka zabo zararibwaga ndetse bari batangiye kwibasira n’abo mu nzego za politiki, umutekano urushaho kuba mubi mu gihe cya Kabila bitandukanye n’uko Tshisekedi yari yarijeje gushyira ibintu ku murongo ubwo yageraga ku butegetsi.

Ibirego bishinja u Rwanda gushyigikira M23 bimaze gukomera ni bwo RDC yafashe imyanzuro irimo guhagarika RwandAir, guhagarika amasezerano yose yasinyanye n’u Rwanda no kwirukana ambasaderi.

Ati “Bavugaga ko u Rwanda rufite ishyari ko Congo iri gufatanya na Uganda, ko dushaka kurwana na Uganda ku butaka bw’u Rwanda, bazanaga uruvange rw’ibintu byinshi bakabivuga mu bitangazamakuru ariko bakagira ipfunwe ryo kunyegera kuko banyitaga umuvandimwe.”

“Natangiye kubona imyigaragambyo yamagana u Rwanda no kuri Ambasade [birumvikana ko bandwanyaga], bavuga ko ntemera ko u Rwanda rwishe miliyoni 10 z’abantu, ko mpakana Jenoside yo muri Congo, ko ndi intasi kuko nzi Igiswahili, Chiluba, Lingala, ko mfite inshuti nyinshi muri Guverinoma, mu gisirikare n’ahandi.”

Ambasaderi Karega yavuze ko yabanje guhamagarwa n’inzego z’ubutegetsi bwa RDC muri Gicurasi 2022 abwirwa “imyitwarire mibi y’u Rwanda” nk’uko byari bikubiye muri Mapping Report none rukaba rushyigikiye M23.

Hagati aho yakomeje imirimo muri Ambasade kugeza igihe inama nkuru y’umutekano yafashe umwanzuro wo guhagarika imikoranire mu bya dipolomasi n’u Rwanda no kwirukana ambasaderi mu masaha 48.

Ambasaderi Karega Vincent yavuze ko bwa mbere atangira inshingano, Tshisekedi yari afite ubushake bwo kubanira neza u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages