Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare ubwo yitabiraga umunsi wa mbere w’inama izwi nka The World Governments Summit yiga ku miyoborere, iri kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Mu kiganiro yatanze ku munsi wa Mbere w’amatora ari kumwe n’Umunyamakuru wa CNN, Eleni Giokos, Perezida Kagame yabajijwe icyizere afite cyo gutsinda amatora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga, dore ko yamaze gutangaza ko yiteguye kongera kwiyamamaza.
Mu gusubiza, Perezida Kagame yavuze ko amahitamo y’ugomba kuyobora ari mu biganza by’Abanyarwanda ubwabo bashingiye ku bintu bitandukanye.
Icyakora, yavuze ko ibikorwa aribyo bizivugira muri ayo mahitamo. Ati “Amatora abereyeho abaturage ngo bahitemo ababikwiriye bujuje ibisabwa, tuzareba […] Bishingira ku batora, amateka, ibikorwa bizivugira.”
Amatora ya Perezida mu Rwanda azabera rimwe n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko nyuma yo guhurizwa hamwe. Ni ku nshuro ya Kane u Rwanda ruzaba rugiye mu matora ya Perezida nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kwiyamamaza kw’abakandida mu itora rya Perezida wa Repubulika no mu itora ry’abadepite bizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024 bisozwe tariki 12 Nyakanga 2024 hanze y’u Rwanda na tariki 13 Nyakanga imbere mu gihugu.
Amatora ya Perezida yaherukaga tariki 3 na 4 Kanama 2017 mu gihe ay’abadepite aheruka yabaye tariki 2 na 3 Nzeri 2018.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!