00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikorwa by’u Bubiligi byibasira u Rwanda byaragabanyutse- Nduhungirehe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 30 September 2026 saa 12:37
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko impamvu ikomeye yatumye umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi mu rwego rwa dipolomasi usubukurwa ari uko iki gihugu cy’i Burayi cyagabanyije ibikorwa byo kurwibasira mu miryango mpuzamahanga.

Tariki ya 22 Nzeri 2026, ibihugu byombi byatangaje ko byasubukuye umubano wari warahagaze muri Werurwe umwaka ushize, nyuma y’aho Minisitiri Nduhungirehe na mugenzi we w’u Bubiligi, Maxime Prévot, bahuriye i New York ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye, aho bari bitabiriye inama y’Inteko Rusange yawo.

Ibi bihugu byashimiye Leta ya Qatar yagize uruhare mu nama ya mbere y’ubwiyunge yahurije Minisitiri Nduhungirehe na Prevot i Doha tariki ya 2 Kamena 2026, bigaragaza ko bizakomeza kuganira nubwo byemera ko hari ibibazo byo ku rwego mpuzamahanga bitumva kimwe.

Mu kiganiro Minisitiri Nduhungirehe yagiriye ku muyoboro Agasaro Kaburaga, yasobanuye ko icyatumye uyu mubano uhagarara atari uko u Rwanda rutumvikanaga n’u Bubiligi, ahubwo ko byatewe n’uko iki gihugu cy’i Burayi cyari gikomeje gusaba imiryango mpuzamahanga kurufatira ibihano.

Yagize ati “Ntabwo ari uko tutumvikana ku kibazo cy’intambara y’iburasirazuba bwa Congo. Ntabwo ari u Bubiligi bwonyine tutumvikana. Hariho n’ibindi bihugu by’i Burayi na Amerika tutumvikana.”

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko mu gihe kirenga umwaka gishize, u Rwanda rwasanze u Bubiligi bwagabanyije gusaba imiryango mpuzamahanga kurufatira ibihano bushingiye ku bibazo rufitanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Mu mwaka umwe n’igice ushize, ibyo u Bubiligi bwakoraga mu miryango mpuzamahanga byari byaragabanyutse kurusha uko byari bimeze mbere. Hari raporo twabonaga y’uko batagifite ubukana nk’ubwa kera mu kwibasira u Rwanda. Ni byo byanaduhaye icyizere y’uko wenda dushobora kuzasubukura umubano, ibyo tutumvikanaho tukabiganiraho.”

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko mbere y’uko umwaka urangira, ambasade z’ibihugu byombi zizaba zafunguwe, hashyizweho ba Chargés d’Affaires mbere y’uko ba Ambasaderi bashyirwaho mu mwaka utaha.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe na Maxime Prévot bahuriye i New York, baganira ku gusubukura umubano w'u Rwanda n'u Bubiligi
Ibiganiro byarangiye banzuye ko umubano w'u Rwanda n'u Bubiligi usubukuwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages