Ku wa 19 Nyakanga 2025, RDC na AFC/M23 byashyize umukono ku mahame agomba gushingirwaho hategurwa amasezerano y’amahoro mu biganiro bibera i Doha muri Qatar.
RDC na AFC/M23 byemeranyije kugera ku masezerano y’amahoro arambye bitarenze ukwezi. Byari biteganyijwe ko ayo masezerano azaba yashyizweho umukono bitarenze ku wa 18 Kanama, ariko ntibyakunze.
Qatar nk’umuhuza, yatangaje ko ibiganiro bigikomeje kandi impande zombi zagaragaje ubushake bwo gukomeza kuganira. Ku wa 17 Kanama, Guverinoma ya RDC n’umutwe wa M23 basohoye itangazo ryemeza ko biyemeje gukora ibishoboka ngo haboneke amahoro arambye.
Umushinga w’amasezerano y’amahoro uteye ute?
Jeune Afrique yanditse ko ku wa 14 Kanama 2025, Qatar yoherereje impande zombi umushinga w’amasezerano y’amahoro ngo ziwusuzume, ndetse Qatar yavuze ko ibiganiro bishya bizatangira vuba, bikitabirwa n’abahagarariye Guverinoma ya RDC n’abahagarariye AFC/M23.
Ibiganiro byari biteganyijwe gutangira ku wa 8 Kanama, ariko AFC/M23 yasabye ko habanza gushyirwa mu bikorwa ibikorwa by’ibanze byubaka icyizere, birimo irekurwa ry’imfungwa z’intambara.
Iki kibazo kiri mu byo AFC/M23 ishyize imbere nyamara Kinshasa yakomeza kubitera utwatsi mu gihe amasezerano atashyizweho umukono.
Ku rundi ruhande umushinga Qatar yoherereje impande zombi urimo ingingo yo kurekura imfungwa, ndetse n’indi mishinga y’inzego zigamije kwimakaza amahoro.
Muri izo nzego harimo n’urwitwa “Mecanisme multilatéral de surveillance” rugomba kuyoborwa ku bufatanye bwa RDC na M23, Qatar n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (UA) bakaba abagenzuzi b’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro.
Umushinga uteganya ko gukemura ikibazo cy’intambara mu Burasirazuba bwa RDC bizakorwa mu byiciro bitatu, bigakorwa mu mezi arindwi uhereye igihe hashyiriweho umukono ku masezerano.
Icyiciro cya mbere kizibanda ku kibazo cy’umutekano n’imibereho myiza, gikubiyemo ishyirwaho ry’umutwe w’ingabo wihariye w’agateganyo ugenzurwa na Minisiteri y’Umutekano mu gihugu.
Izi ngabo zigomba kuba zigizwe n’abahoze ari abarwanyi ba M23 (50%), bagakorana n’igipolisi cya Leta. Zigomba kuba zifite uburenganzira bwo gukora gusa mu bice byugarijwe n’intambara mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Nyuma y’imyaka itanu ishobora kwiyongera, abagize izi ngabo bagomba kwinjizwa mu ngabo n’igipolisi bya Leta.
Ingingo yo kugarura inzego z’ubutegetsi…
Uretse umushinga w’ingabo zihuriweho n’impande zombi, Qatar yanateganyije gahunda yo kugarura ubuyobozi bwa Leta mu bice biri mu maboko ya M23.
Iyi ni imwe mu ngingo zikomeye kurusha izindi kuko nyuma yo gushyira umukono ku itangazo ry’amahame ku ya 19 Nyakanga, RDC na M23 byasobanuye bitandukanye icyo kugarura ubutegetsi bwa Leta bisobanuye.
Kinshasa yavuze ko gusubizaho ubutegetsi bwa Leta ku butaka bwa Congo bivuze ko M23 igomba kuva mu bice yigaruriye, mu gihe M23 ivuga ko idateze kubivamo.
Mu mushinga wateguwe na Qatar, bigaragara ko guverinoma ya Congo yashyiraho abayobozi b’inzibacyuho mu bice bigenzurwa na AFC/M23 kandi hakazabamo no guha amahirwe abakandida bashobora gutangwa na AFC/M23. Abo bayobozi b’inzibacyuho bazarangiza manda mu 2027 hakorwe.
Ibiganiro bya politiki mu 2026
Abayobozi b’amadini n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi basabye kenshi ko habaho ibiganiro muri RDC yose bigamije gusubiranya abaturage bamaze gucikamo ibice kubera ubutegetsi bubi.
Umushinga w’amasezerano y’amahoro uteganya ko mu 2026 hategurwa ibiganiro bya politiki by’igihugu cyose.
Iki gitekerezo cyashyigikiwe cyane n’abatavuga rumwe na Leta, Kiliziya Gatolika ndetse n’Itorero ry’Abaporotestant, ariko nticyashyizwe mu bikorwa.
Guverinoma nshya yashyizweho ku wa 8 Kanama 2025 irimo n’abatavuga rumwe na Leta bake cyane yabaye nko gushaka ko iyi ngingo iburizwamo ariko ikomeza kugarukwaho cyane n’abashaka amahoro arambye mu gihugu.
AFC/M23 ntiyanyuzwe n’ingingo zimwe…
Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwagaragaje ko butanyuzwe n’ingingo ijyanye no gusubizaho ubutegetsi bwa Leta muri RDC ndetse ngo bwahise bumenyesha umuhuza ari we Qatar.
Uyu mutwe imvugo ivuga ko hagomba “kugarurwa ubutegetsi bwa Leta” mu bice uvuga ko wabohoye. Ni mu gihe umushinga wawo w’ubutegetsi buzwi nka ‘federalisme’ utagaragara mu mushinga w’amasezerano.
Ku ruhande rwa guverinoma ya Congo, amasezerano aracyasuzumwa, ariko umwe mu bayobozi bayo yavuze ko intego y’itsinda rizoherezwa i Doha ari uguharanira inyungu za Repubulika no gukumira ko intambara ikomeza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!