00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu bitanu ubutegetsi bwa Tshisekedi buzibukirwaho

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 10 March 2024 saa 04:02
Yasuwe :

Ku wa 20 Mutarama 2024, Perezida Félix Tshisekedi yarahiriye kuyobora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri manda ye ya kabiri; nyuma y’amatora yaranzwe n’imvururu zikomeye zatumye bamwe bapfira mu bikorwa byo kwiyamamaza kw’abari bahatanye na we.

Amatora yagejeje Tshisekedi kuri manda ya kabiri yakozwe mu gihe Uburasirazuba bwa RDC bwari bucyugarijwe n’umutekano muke ndetse ababarirwa muri za miliyoni y’abahatuye bakomeje kuva mu byabo.

Manda ye ya mbere yayisoje nta gifatika arakorera Abanye-Congo, ku buryo nawe ubwe mu ijambo yavuze ku munsi wo kurahira yemeye ko ntacyo yakoze, akizeza “Congo nshya muri manda ya kabiri”.

Nubwo bimeze bityo, kugeza ubu hari ibintu bitanu ubutegetsi bwe buzibukirwaho. Icyakora uko iminsi ihita indi ikaza hashobora kwiyongeraho n’ibindi.

Tshisekedi yayoboye manda ebyiri zikurikiranya, intsinzi ye ishidikanywaho

Intsinzi ya Tshisekedi mu matora ya 2018 yateje impagaraga i Kinsasa, kuko byavuzwe ko Martin Fayulu bari bahanganye bikomeye ari we wari ufite amajwi y’imbere, agakurikirwa na Emmanuel Ramazani Shadary; naho uwatangajwe nk’uwatsinze amatora akaba yari ku mwanya wa gatatu nyuma y’ibarura ry’amajwi.

Inyandiko zitandukanye zagiye zishyirwa hanze na bamwe mu bari bafite aho bahuriye na Komisiyo y’Amatora muri RDC barimo na Corneille Nangaa wayiyoboraga, zagaragaje ko Fayulu ari we wari watsinze amatora.

Mbere y’uko amatora aba, bivugwa ko hari amasezerano y’ibanga Tshisekedi yari yarasinyanye na Joseph Kabila, avuga ko Kabila agomba gufasha Tshisekedi akaba Perezida, yasoza manda y’imyaka itanu agasubiza ubutegetsi mu maboko ya Kabila.

Ibyo byari bujyane n’uko abo mu ishyaka rya Kabila bagombaga kugira ubwiganze mu nzego zifata ibyemezo, ndetse ni nako byagenze kugeza ubwo Tshisekedi yihindutse Kabila akica ibyari bikubiye muri ayo masezerano byose.

Fayulu ukivuga ko ari we watorewe kuba Perezida wa RDC mu 2018, yongeye kwiyamamazanya na Tshisekedi mu 2023, aho Moïse Katumbi, Denis Mukwege n’abandi bari biteguye gusimbura Tshisekedi.

Abenshi bavugaga ko amatora atazaba kubera imvururu ziri mu Burasirazuba bwa RDC. Ibyo si ko byagenze.

Amatora yakozwe mu byiciro, teritwari zimwe zangirwa kwitabira amatora, mu bice bimwe imashini z’itora ziramenagurwa, ahandi abagiye gutora barakubitwa, mu gihe hari n’abagiye gutora bagahabwa amafaranga ngo batore Tshisekedi.

Uretse indorerezi z’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC, zagiye muri RDC, iz’ Ubumwe bw’u Burayi n’iz’Afurika y’i Burasirazuba zarangiwe.

Amatora yagombaga kuba umunsi umwe, yabaye mu minsi ine. Imiryango itegamiye kuri leta n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bavuze ko amatora yaranzwe n’uburiganya budasanzwe.

Imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa RDC yikubye kabiri
Ubwo Tshisekedi yinjiraga muri Perezidansi ya RDC abisikana na Kabila wayisohokagamo muri Mutarama 2019, imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa RDC yabarirwaga mu 130.

Nyuma y’imyaka itanu Tshisekedi wasezeranyije Abanye-Congo kubaha umutekano ageze mu biro by’umukuru w’igihugu, imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC bibarwa ko irenga 260.

Ubwiyongere bwayo bwaturutse ahanini ku miyoborere mibi yaranze manda ya mbere ya Tshisekedi, ndetse na ruswa yakomeje kumunga ingabo z’igihugu, FARDC.

Raporo ya Human Rights Watch yo mu Ukwakira 2022, yagaragaje ko abofisiye bo muri FARDC ari bo baha imwe muri iyo mitwe nka FDLR, ibikoresho birimo amasasu, imbunda n’imyambaro ikoresha.

Ibyo byatumye irushaho kugira ingufu, nayo ikarema indi cyangwa bamwe mu bayivuyemo bagashinga iyabo kandi bagakomeza guhabwa ibikoresho n’abayobozi ba FARDC.

Nk’urugero, imyinshi mu mitwe yiyise Nyatura yagiye itangizwa n’abavuye muri FDLR. Hari n’indi ikorana n’abanyapolitiki bakomeye mu gihugu.

Christophe Mbosso wahoze ayoboye Umutwe w’Abadepite yigeze gusaba abadepite bagenzi be guhagarika imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro.

Tshisekedi yazanye ingabo zikomoka mu bihugu hafi 20 zigiye guhangana n’umutwe umwe witwaje intwaro

Ihuriro rikorana n’ingabo za RDC mu guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23, bibarwa ko rigizwe n’abasirikare barenga 35.000, mu gihe abarwanyi M23 ifite babarirwa mu 7.000.

SADC igizwe n’ibihugu 16 yapanze koherereza Tshisekedi abasirikare 5.000; u Burundi bwohereza 6.000, ubutumwa bwa Loni muri RDC, MONUSCO bufatanya na FARDC bufite ababarirwa mu 12.000, naho abacanshuro bo mu bihugu by’i Burayi babarirwa mu gihumbi.

FDLR ikomoka mu Rwanda yahaye FARDC abagera mu 2.000, ababarizwa mu ihuriro ryiyise Wazalendo bagera mu 5.000 nabo biyungaho, ndetse n’abasirikari 5.000 ba FARDC boherejwe muri Kivu y’Amajyaruguru.Abo bose bari guhangana n’umutwe umwe wa M23 nyamara kuwutsinda byarananiranye dore ko uri hafi kugera mu mujyi wa Goma.

Tshisekedi yirukanye ingabo za EAC zatangaga icyizere cy’igisubizo kirambye

Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC) ukimara kwakira RDC nk’umunyamuryango, watangiye kuyifasha gushakira igisubizo umutekano muke wabaye nk’akarande mu Burasirazuba bw’igihugu.

Mu Ugushyingo 2022, EAC yohereje ingabo mu Burasirazuba bwa RDC, ngo zifashe kugarura agahenge no kugenzura ibice M23 yari yarafashe igasabwa gusubira inyuma ngo himakazwe ibiganiro.

Mu gihe ingabo za EAC zari zimaze amezi umunani zigaruye agahenge, imirwano ikaze yarahagaze, Tshisekedi yanze kuzongerera manda azishinja “gukorana na M23” kuko yazisabye kurasa kuri uwo mutwe zikabyanga, cyane ko bitari mu nshingano zahawe.

Mu ntangiriro za Ukwakira 2023, imirwano ikaze yarasubukuye, M23 yisubiza ibice yari yarahaye ingabo za EAC, ari nako ikomeza kwigarurira ibindi bice yirukanagamo FARDC n’abayishyigikiye kuko yabashinjaga kwica abasivile bavuga Ikinyarwanda.

Kuva ubwo, imirwano ikaze iracyakomeje ndetse Tshisekedi aracyashaka amaboko.

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri RDC ziherutse kugaragaza ko hari amasezerano yakozwe agamije kuzana abacanshuro ba Black Water y’Abanyamerika bagafasha FARDC.

Tshisekedi ni we muntu watsinzwe, akanga ibiganiro

Mu bihe bitandukanye, abayobozi bo mu Karere bagiriye inama ubutegetsi bwa Kinshasa ko kugira ngo amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC agaruke, bisaba ko himakazwa inzira y’ibiganiro, impande zihanganye zikemeranya ku byakorwa.

Icyo gitekerezo cyashingiweho hasinywa amasezerano ya Luanda muri Angola n’aya Nairobi muri Kenya, ariko birangira Tshisekedi ayateye utwatsi, ahitamo gukusanya ingabo ngo zirase M23 yonyine.

Ni mu gihe umujyi wa Goma uri hafi gucika Tshisekedi, naho intara ya Kivu y’Amajyaruguru ibice ingabo ze zisigaranye bikaba ari mbarwa.

Nubwo Tshisekedi yishingikirije ingabo z’amahanga, raporo zitandukanye zakomeje kugaragara ko ibyinshi mu bihugu bifite ingabo mu Burasirazuba bwa RDC byifuza ko zihaguma, atari uko birajwe ishinga n’umutekano wa RDC ahubwo ari ukugira ngo bikomeze byicukurire ibirombe biri mu bice ingabo zabyo ziherereyemo.

Perezida Tshisekedi ubwo yarahiriraga kuyobora RDC muri manda ya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages