00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusesabagina yagarukanye ‘ibinyoma’ bishya atigeze avuga na mba

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 18 May 2026 saa 08:23
Yasuwe :

Paul Rusesabagina wari waratakambye agasaba imbabazi Umukuru w’Igihugu ndetse akiyemeza kutazongera kwijandika muri politiki y’u Rwanda, yongeye kubeshya amahanga agaragaza ko ubwo yafatwaga yasabwe kwemera kuyoboka agakorana n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ariko akabyanga.

Uyu mugabo wafunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika nyuma y’uko yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 amaze guhamywa ibyaha by’iterabwoba, yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abambari be.

Mu ibaruwa isaba imbabazi yandikiye Umukuru w’Igihugu, Rusesabagina yagize ati “Ndabizeza binyuze muri iyi baruwa ko nta zindi nyungu ntegereje zaba bwite cyangwa iza politiki. Ibibazo bijyanye na politiki y’u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye.”

Ibyo yanditse ku wa 14 Ukwakira 2022, bimuhesha gufungurwa ku wa 24 Werurwe 2023, birasa n’aho yamaze kubyibagirwa burundu, aka wa wundi washize impumu akibagirwa icyamwirukansaga.

Ku nshuro ya mbere, Rusesabagina yavuze amagambo akomeye, atari yarigeze ayavuga, byatumye abantu benshi batangira gushidikanya ku ireme n’ukuri kw’imvugo ze.

Mu byo yavuze, harimo ko ubwo yafungirwaga mu Rwanda, aho yari afungiye, hari abandi bantu bari mu byumba bitandukanye n’icyo yarimo, mu gihe mu bindi biganiro yagiye atanga kuva yafungurwa na mbere mu rukiko, yumvikanishaga ko yafunzwe wenyine.

Uyu munsi, yagarukanye imvugo nshya, itandukanye n’ibyo yavuze kuva kera.

Ikindi Rusesabagina yavuze gitandukanye n’ibyo yakunze kuvuga mu myaka yo ha mbere, ni uko ngo ubwo yafungwaga, abayobozi ba RIB n’abo mu rwego rw’Ubushinjacyaha, bagiye kumureba bamusaba ko yakwemera akagirwa Ambasaderi cyangwa Minisitiri w’Intebe.

Ati “Urashaka kuba Ambasaderi, wihitiremo igihugu turakoherezayo. Urashaka kuba Minisitiri, wihitiremo Minisiteri turayiguha. Urashaka kuba Visi Perezida, nabyo turabiguha. Umwanya tudashobora kuguha ni umwe ni uwa Perezida w’Igihugu gusa.”

Aya magambo ya Rusesabagina yumvikanamo ibinyoma bisa no kuryoshya inkuru ashaka kwigarurira abo abwira, kuko yaba mu rukiko, yaba mu itangazamakuru, yaba mu mabaruwa yanditse n’ibiganiro byakozwe n’umuryango we, nta na hamwe bigeze bavuga ibintu nk’ibyo.

Icyiyongereye kuri ibyo, ni icyo u Rwanda rwari kuba rugamije mu gushaka guha Rusesabagina umwanya uri mu idateganywa n’Itegeko Nshinga.

Umwe mu basesenguzi yagize ati “Ibi ni amakabyankuru no kubeshya Isi yose. Ni gute umuntu yavuga ko yasabwe kwemera kuba Visi Perezida w’Igihugu mu gihe mu mitegekere yacyo uwo mwanya nta n’ubamo? Ubwo inyungu u Rwanda rwari kuba rumufitemo ni iyihe?”

“Hanyuma se ni gute umunyabyaha, umuntu ukurikiranyeho ibyaha, umutaye muri yombi aho kugira ngo umukurikirane, uhitamo kumuhembera ibibi bye, ukamuha imyanya ya politiki itabaho? Ibyo yavuze ni ukubeshya gusa. N’ikimenyimenyi, ibyo bintu iyo biza kuba byarabaye, yari kuba yarabivuze, kuko ibyo yavuze biciriritse inshuro nyinshi kurusha ibi.”

Rusesabagina yavuze ko ngo nyuma yo gusabwa guhitamo umwanya ashaka mu butegetsi bw’u Rwanda, ngo yasubije abari babimubwiye ngo agiye kubitekerezaho.

Nyuma y’ibyo, ngo yazengurukijwe mu Mujyi wa Kigali, yerekwa ibyo u Rwanda rwagezeho, abazwa impamvu ari kururwanya kandi rwo rukomeje intumbero yo kwiyubaka.

Undi muntu waganiriye na IGIHE yagize ati “Ni he ku Isi nzima, mwabonye umuntu watawe muri yombi atemberezwa mu gihugu? Atemberezwa ahantu runaka, yerekwa ibyiza byaho, ni umukerarugendo se? Ntaho byabaye ko ukekwaho ibyaha afatwa gutyo. Ibyo Rusesabagina yavuze ni ubwa mbere nari mbyumvise mu Isi nzima.”

Rusesabagina yavuze ko ubwo yajyanwaga kuri RIB kwerekwa itangazamakuru, yari ameze nabi ari hafi yo kwitura hasi kuko ngo yari yarafashwe nabi. Ibyo avuga, bitandukanye n’ibyo yigeze kuvuga mbere.

Aho yari afungiye kuri Station ya Police ya Remera, iyo yashakaga ibyo kurya, yahitagamo ifunguro anyotewe uwo munsi rikavanwa kuri hoteli ndetse yanashaka n’umuvinyo wo kurenzaho akawuhabwa.

Mu cyumba cye harimo “menu” y’amafunguro ya hoteli, buri munsi abamushinzwe bajyaga gufata mu cyumba cye urutonde rw’ibyo yahisemo kuza kurya ubundi bakajya kubimuzanira ndetse bivugwa ko rimwe na rimwe iyo hoteli ariyo yabigemuraga aho yari afungiye.

Hari umuntu waganiriye na IGIHE wigeze kumusura aho yari afungiye, ahageze Rusesabagina aramuzimanira.

Ati “Umunsi umwe narahageze, twisangirira imbuto, aranzimanira.”

Rusesabagina yavuze kandi ko aho yari afungiye muri gereza, ubuzima bwari bugoye, atahuraga n’abandi bagororwa, yahabwaga isaha imwe yo kujya kota izuba n’ibindi nk’ibyo.

Aya magambo abusanye n’ukuri, kuko yaba ubuhamya bw’abafungiye muri gereza ya Kigali i Mageragere n’abamusuye bavugaga ibitandukanye, ahubwo basobanura ko abayeho neza kurusha abagororwa benshi.

Yabaga mu cyumba kirimo ibitabo, igitanda, intebe yakiriraho bagenzi be bamusuye n’ibindi. Abari bafunganywe nawe, bavuga ko nta kibazo na kimwe afite, kandi nabo nta kibazo bafite.

Rusesabagina yabeshye kandi ko aho yabaga muri gereza, hari mu “kumba gato katagira idirishya”. Umunyamakuru wa Kigali Today wigeze kumusura, yafashe amashusho agaragaza ko aho Rusesabagina yabaga, hagaragara neza ko harimo idirishya ryari rifunguye, ritanga urumuri.

Mu yandi magambo yavuze ahabanye n’ukuri, ni uko ngo umunsi afungurwa, Radio Rwanda yari yatangaje ko Sena n’Inteko Ishinga Amategeko yateranye ikemeza ko Rusesabagina afungurwa.

Ni ibintu bihabanye n’ukuri, kuko ifungurwa rye, ntaho rihuriye n’Inteko Ishinga Amategeko kuko ryari rikurikiye imbabazi za Perezida wa Repubulika. Nta na rimwe Inteko ijya igira uruhare mu ifungurwa ry’umugororwa runaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages