00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibinyoma mu ibaruwa FDLR yandikiye Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 July 2026 saa 11:58
Yasuwe :

Ku wa 2 Nyakanga 2025, Victor Byiringiro ufatwa nka Perezida w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, yandikiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibaruwa ivuga ko uyu mutwe ushaka kugira uruhare mu kugarura amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Iyo baruwa yashyizwe muri raporo y’Impuguke za Loni kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yari ifite umutwe ugira uti: “Contribution des FDLR pour ramener la paix dans la Région des Grands Lacs Africains”.

FDLR yagerageje kwiyerekana nk’umutwe wa politiki ushaka amahoro, urengera impunzi z’Abanyarwanda ziri mu burasirazuba bwa RDC. Ariko raporo ya Loni igaragaza andi makuru anyuranye n’iyo mvugo, ndetse ikerekana ko FDLR uyobowe gisirikare kandi wubakitse.

Byiringiro uzwi na none nka Gaston Iyamuremye yabanje gushimira Amerika ku ruhare yagize mu masezerano y’amahoro ya Washington yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena 2025 hagati ya Rwanda na RDC. Yavuze ko FDLR ishyigikiye “ibikorwa byose by’ukuri bigamije kugarura amahoro arambye” mu karere.

Ikibazo gikomeye kiri mu buryo FDLR yisobanura. Muri iyo baruwa, uyu mutwe uvuga ko utigeze uba ikibazo ku Banyarwanda, nyamara inshuro nyinshi waragabye ibitero cyane cyane mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda, ukica abasivili, ugasenya, ugatwika, ukanasahura.

FDLR kandi yanditse ko atari umutwe w’iterabwoba cyangwa uw’abajenosideri; bihabanye n’amateka n’ibikorwa byayo bizwi mu karere no mu mahanga. Abawushinze ni abagize uruhare rukomeye mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye igaragaza FDLR nk’umutwe uri ku rutonde rw’iyafatiwe ibihano ku rwego mpuzamahanga kandi ukomeje kugira uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC.

Impuguke za Loni zivuga ko FDLR yiciyemo ibice bitatu by’ingenzi: FDLR-FOCA nk’igice cy’ingenzi, FDLR-RUD na FDLR-FPP.

Leta y’u Rwanda igaragaza ko ikibazo cya FDLR ari icy’umutekano. Perezida Paul Kagame yigeze kuvuga ko abarwanyi bose uyu mutwe waba ifite, igihangayikishije cyane kiwuturukaho ari ingengabitekerezo ya Jenoside ukwirakwiza.

Akaga gakomeye uyu mutwe uteza mu karere ni ko katumye amasezerano y’amahoro ya Washington n’imyanzuro myinshi y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano isaba Leta ya RDC gusenya FDLR, abarwanyi bifuza gutaha bakabifashwamo.

Raporo ya Loni igaragaza ko FDLR itari umutwe muto kuko abarwanyi bawo bari hagati ya 3500 na 3500 mu 2025. FDLR ubwayo yivugira ko ifite abagera ku 10.000, umutwe wihariye wayo (CRAP) ukavuga ko ufite abarenga 20.000.

Uyu mutwe uvuga ko urengera impunzi, ariko raporo igaragaza ko abarwanyi bawo bari ku rugamba muri Teritwari ya Nyiragongo, Masisi, Rutshuru na Walikale, ndetse ko ishami rya CRAP ryivugira ko rifite abarwanyi mu nkengero za Goma ndetse ko hari n’abacengeye muri uyu mujyi; hafi y’u Rwanda.

Raporo ivuga ko ku wa 7 Mata 2026, i Pinga muri Walikale habereye inama y’ibanga yahuje abayobozi bo mu ngabo za RDC n’aba FDLR, banzura ko nubwo amasezerano ya Washington yasinywe, ubufatanye bw’impande zombi buzakomeza.

Iyi ngingo ivuguruza ibaruwa FDLR yandikiye Amerika. Mu gihe yivugaga nk’umutwe ushaka amahoro, raporo iyigaragaza nk’umutwe ukomeje kwifashishwa mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC idafite aho ihuriye n’Abanyarwanda bahunze.

Ibimenyetso byose bigaragaza ko ibaruwa FDLR yandikiye Amerika igamije kuyobya uburari kugira ngo Amerika yirengagize ibikorwa byo kuyisenya byagombaga gukorwa n’ingabo za Leta ya RDC nk’uko amasezerano y’amahoro abiteganya.

Byiringiro Victor yashatse kuyobya Amerika kugira ngo itita ku byo gusenya umutwe w'iterabwoba wa FDLR
FDLR yigira nk'umutwe wa politiki ariko raporo ya Loni igaragaza ko ari umutwe wa gisirikare wifatanya n'ingabo za RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages