00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyegera bya Tshisekedi bigiye gushirira mu munyururu bizira M23 n’u Rwanda

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 6 June 2023 saa 06:44
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ashobora kuba atakigoheka, aho arebye hose abona u Rwanda nyuma y’imyaka ibiri arushinja gukorana n’Umutwe wa M23.

Ku muntu uri mu buyobozi bwa Congo wigeze kugera mu Rwanda cyangwa utunze nimero y’umwe mu bantu bo mu Rwanda, umutima ntutuje, isaha n’isaha inzego z’umutekano zamugwaho nubwo yaba yarahaje ari muri gahunda yatumwemo na Leta, nk’uko byagendekeye Fortunat Biselele wahoze ari Umujyanama wihariye wa Tshisekedi.

Abandi nka Depite Edouard Mwangachuchu bo bazira gukorera ubucuruzi mu Rwanda, kabone nubwo byaba byaratangiye kera mbere y’uko Tshisekedi ajya ku butegetsi.

U Rwanda na M23 byabaye iturufu ikomeye yo kwikiza abatavuga rumwe na Tshisekedi. Mu minsi ishize Umuvugizi wa Leta ya Congo, Patrick Muyaya yashinje Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi gukorana n’u Rwanda, ngo kuko ntaho ararwamagana kuva M23 itangije intambara.

Mu gihe habura amezi atandatu hakaba amatora ya Perezida muri Congo, aho Tshisekedi azaba ashaka indi manda, ibintu byahinduye isura ku washaka kwitambika uwo mugambi haba mu nzego z’umutekano cyangwa se iza politiki.

Bijyana no kutizera abamuri hafi, yumva ko isaha n’isaha bamugambanira bakamuvana ku butegetsi babifashijwemo n’amahanga cyane cyane u Rwanda rwabaye indirimbo mu kanwa k’abanyepolitiki ba Congo.

Ntabwo bizwi niba kwikanga u Rwanda mu mpande zose kwa Congo bituruka ku kurutinya koko cyangwa se niba ari yo turufu babonye nziza yo kwigarurira imitima y’abaturage, ngo amatora ataha Tshisekedi ayatsinde bitamugoye.

Aha twakusanyije bamwe mu bantu bahoze ari ibyegera bya hafi bya Tshisekedi yikijije mu minsi ya vuba, abashinja gukorana n’u Rwanda cyangwa M23, nubwo ukurikije ibimenyetso bitangwa n’inzego z’iperereza nta gihamya ifatika.

François Beya yabimburiye abandi

François Beya wabaye Umujyanama wihariye mu by’Umutekano wa Perezida Tshisekedi, ni we wabimburiye abandi mu gutabwa muri yombi muri Gashyantare 2022 ashinjwa ibyaha bijyanye no gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Uyu mugabo yari umwizerwa, akaba umwe mu bantu bakomeye kandi bari batinyitse mu nzego z’umutekano kuko yazikozemo imyaka isaga 40 guhera mu gihe cya Mobutu Sese Seko.

Ku butegetsi bwa Joseph Kabila, Beya yayoboye inzego zikomeye zirimo urw’ubutasi. Kubera imbaraga n’ubuhanga bwe, Tshisekedi yamugumishije mu byegera bye bya hafi dore ko banakomoka mu ntara imwe ya Kasai.

Beya kandi yagize uruhare runini mu kubyutsa umubano mwiza wa RDC n’u Rwanda ubwo Tshisekedi yari amaze kujya ku butegetsi. Ni umwe mu bayobozi bazaga kenshi mu Rwanda ayoboye itsinda ry’intumwa za Congo i Kigali.

Ibyaha yashinjwe amaze gutabwa muri yombi harimo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi wari wagiye mu nama Addis Ababa muri Ethiopia, icyakora ntiherekanwa ibimenyetso simusiga byerekana ko yari agiye guhirika ubutegetsi dore ko n’abandi bantu mu butegetsi bwa Tshisekedi bavugwa ko bari bagiye kumufasha.

Ikizwi ni uko Beya yafashwe mu gihe imirwano ya M23 yari ikomeye mu Burasirazuba bw’igihugu, akaba umuntu kandi wakoranye na Perezida Joseph Kabila ku buryo bikekwa ko Tshisekedi ashobora kuba yarikangaga ko imbaraga Beya afite mu nzego z’umutekano yazifashisha mu kumurwanya.

Urubanza rwa Beya rwarahwekereye nyuma yo kurekurwa by’agateganyo muri Kanama umwaka ushize ngo ajye kwivuza mu Bufaransa, icyakora ifatwa rye ryasize rikangaranyije benshi mu butegetsi, bakagenda bikandagira ko isaha n’isaha bamukurikira.

Lt Gen Philémon Yav ashinjwa kugabiza M23 Umujyi wa Goma

Lt Gen Philémon Yav, ni umwe mu bandi bizerwa mu ngabo za Congo (FARDC), watawe muri yombi ashinjwa ubugambanyi.

Yav uvuka muri Katanga ni umwe mu basirikare bakuru bari bafite ubunararibonye mu bijyanye n’intambara dore ko yarwaniye mu Burasirazuba bwa Congo guhera mu myaka ya 1996 ubwo yari mu nyeshyamba za AFDL zakuye ku butegetsi Mobutu Sese Seko.

Yav yayoboye ingabo mu bice bitandukanye mu gihe cya Kabila, ari nabyo byamuhaye gukomeza kuba umutoni ubwo Tshisekedi yafataga ubutegetsi mu 2019.

Yatawe muri yombi muri Nzeri 2022 ubwo yari amaze amezi atatu ahawe kuyobora Diviziyo ya Gatatu y’Ingabo za Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ari na yo ishinzwe izindi ntara zirimo Kivu y’Amajyepfo, Ituri, Maniema na Tshopo.

Mu nshingano z’ingenzi yari yahawe hari harimo kurwanya Umutwe wa M23, nyamara Perezida Tshisekedi yamushinje gukorana n’u Rwanda ngo uwo mutwe ufate Umujyi wa Goma.

Mu itangazamakuru, Tshisekedi yavuze ko inzego z’ubutasi zavumbuye ko Yav u Rwanda rwamwifashishije ngo abuze abandi basirikare kurwana, bityo Umutwe wa M23 ufate Umujyi wa Goma.

Ukuri kw’ibirego ashinjwa ntabwo kwigeze kumenyekana nyuma yo gufungirwa muri Gereza ya Makala mu Murwa Mukuru wa Kinshasa, kuko nta rubanza rwigeze ruba ngo yisobanure.

M23 ashinjwa gufasha ngo yigarurire Goma, yagarukiye mu bilometero bike uvuye muri uwo mujyi ubwo yemeraga gusubira inyuma igasigira ingabo za EAC uduce yari yarafashe. Ntabwo yahavuye isubijwe inyuma n’Ingabo za Congo ku buryo byakwemezwa ko yari yarabuze uko ifata uwo mujyi.

Fortunat Biselele yazize ikiganiro yatanze avuga u Rwanda

Fortunat Biselele yatawe muri yombi muri Mutarama uyu mwaka. Uyu yari Umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi, akaba umwe mu bagize uruhare rukomeye mu guhuza Tshisekedi n’u Rwanda mbere ya 2022.

Biselele ashinjwa ubugambanyi, kubangamira ituze ry’igihugu no gukwirakwiza ibihuha. Byose byakomotse ku kiganiro yahaye umunyamakuru Alain Foka mu mpera z’umwaka ushize, aho yavuze ko yahuje Tshisekedi n’u Rwanda kugira ngo rumufashe kubona abashoramari babyaza umusaruro umutungo wa Congo.

Jeune Afrique iherutse gutangaza ko ayo magambo yarakaje cyane Tshisekedi kuko yabifashe nko kumusuzuguza abaturage, nyuma y’igihe yifatira ku gahanga u Rwanda arushinja gukorana na M23.

Mu byo Biselele ashinjwa kandi harimo kuvugana kuri telefone na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda, gushaka kumenya amakuru y’aho M23 igeze ndetse no kuganira ku bijyanye n’umutekano wa Perezida.

Biteganyijwe ko Biselele agezwa mu rukiko ku wa Kabiri, tariki 6 Kamena 2023, akisobanura ku byo ashinjwa nubwo na we ashyirwa mu gatebo k’abo Tshisekedi atiyumvagamo, nyuma y’aho M23 ikomeje guteza ubwumvikane buke mu bafite ubutegetsi mu biganza i Kinshasa.

Depite Mwangachuchu ashinjwa kugurira M23 imbunda

Depite Édouard Mwangachuchu yatawe muri yombi mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka, ashinjwa ubugambanyi no gutunga intwaro mu buryo butemewe, nyuma y’uko bivuzwe ko mu birombe bye biherereye i Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, hasanzwe imbunda zari zigenewe Umutwe wa M23.

Mwangachuchu ni umwe mu badepite bahagarariye Kivu y’Amajyaruguru mu Nteko ya Congo, akaba yarigeze kuba mu Mutwe wa CNDP ari na wo wavuyemo abaje gushinga M23 nyuma.

Ntabwo Mwangachuchu yari agikorana na M23 kuko yayobotse Leta, agakomeza n’ibikorwa bye by’ubucuruzi dore ko ari umwe mu bacuruzi bakomeye i Kinshasa.

Nubwo ashinjwa gushaka gufasha M23, uyu mudepite arabihakana akavuga ko intwaro bivugwa ko zabonetse mu birombe bye ntazo azi ndetse ko atigeze akorana na M23.

Ifatwa rye rihuzwa no kugirira nabi abavuga Ikinyarwanda muri Congo, byakajije umurego ubwo M23 yuburaga imirwano. Mwangachuchu nk’umwe mu bavuga rikijyana muri abo bavuga Ikinyarwanda, byari bigoye ngo arusimbuke.

Salomon Kalonda, icyegera cya Moïse Katumbi usumbirije Tshisekedi

Urugendo rwo kwikiza abakekwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi mu cyumweru gishize rwakomereje kuri Salomon Kalonda, umujyanama wihariye wa Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Kalonda yafatiwe ku kibuga cy’indege tariki 30 Gicurasi, ubwo yiteguraga kujyana na shebuja Katumbi mu Mujyi wa Lubumbashi.

Mu byaha ashinjwa byashyizwe hanze kuri uyu wa mbere, harimo gushaka guhirika ubutegetsi afatanyije n’u Rwanda ndetse na M23. Uburyo yari kubigeraho nta mwanya w’ubutegetsi afite muri Leta, ntabwo byo byatangajwe.

Ikindi cyaha Kalonda ashinjwa harimo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.

Nubwo hafashwe Kalonda, abasesenguzi muri RDC bavuga ko uwo Tshisekedi ashaka ari Katumbi usa nk’umuteye icyugazi mu matora ya Perezida ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Katumbi ni umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeye bishyize hamwe mu minsi ishize, ngo bazakure ku butegetsi Tshisekedi mu matora.

Mu kwezi gushize bakoze imyigaragambyo ikomeye i Kinshasa, yagaragaje nabi ubutegetsi bwa Tshisekedi nyuma y’urugomo rwakozwe n’abashinzwe umutekano, bagahohotera abigaragambyaga barimo n’abana.

Aho ibintu byerekeza muri Congo ntabwo hagaragara, icyakora uku kwikanga ibyegera n’abatavuga rumwe na Leta bishobora guteza imvururu mu gihe habura igihe gito igihugu kikajya mu matora cyangwa bikarakaza bamwe mu basirikare bakuru, bakaba bagambanira Tshisekedi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages