00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo ni ukubeshya- Nduhungirehe kuri Leta ya RDC ivuga ko FDLR iri ahagenzurwa na AFC/M23

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 4 August 2026 saa 10:13
Yasuwe :

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bumaze iminsi bugaragaza ko abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR baba mu bice bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23, bwerekana ko budashobora kuhagera ngo buwusenye.

Ku Leta y’u Rwanda, ibi ni ukwihunza inshingano Leta ya RDC ihabwa n’amasezerano y’amahoro ya Washington, yo gusenya uyu mutwe kugira ngo akarere k’Ibiyaga Bigari kagire amahoro arambye.

U Rwanda rugaragaza ko rufite amakuru yose kuri FDLR n’ubufatanye ikomeje kugirana n’ingabo za RDC, kandi ko yose rwayashyikirije umuhuza, ari we Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuvugizi wa FDLR, Cure Ngoma, na we aherutse kuvuga ko abarwanyi babo bose baherereye mu bice bigenzurwa na AFC/M23. Yabivuze nyuma y’aho uyu mutwe ugiranye na Leta ya RDC amasezerano yiswe ayo kurambika intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe.

Mu kiganiro na BBC, Cure Ngoma yagize ati "Nakubwira ko duherereye mu burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko mu gipande M23 n’u Rwanda bigaruriye. Ni ukuvuga ngo muri rusange ingabo zacu ni ho zigaragara."

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi OIivier Nduhungirehe, yatangarije ku muyoboro ‘Agasaro Kaburaga’ ko kuvuga ko abarwanyi ba FDLR baba mu bice bigenzurwa na AFC/M23 ari ikinyoma cyakwirakwijwe na Leta ya RDC.

Ati "Ibyo ni ukubeshya kwa Guverinoma ya Congo. Hari izinjijwe mu ngabo, ari zo bakorana mu mirwano haba muri Kivu y’Amajyaruguru, haba muri Kivu y’Amajyepfo. Ibyo ni ibintu bizwi."

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko Leta ya RDC imenyereweho aya mananiza, kuko uretse no kuvuga ko abarwanyi ba FDLR bataba mu bice igenzura, mbere yanabanje kuvuga ko ari abasaza badashoboye kurwana cyangwa se ko batanabaho.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko mu barwanyi ba FDLR, harimo abinjijwe mu ngabo za RDC kandi ko bari ku rugamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages