00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku mutwe wa G5 Sahel u Rwanda rwahaye miliyoni 1$

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 22 March 2022 saa 04:19
Yasuwe :

Mu rugendo Perezida Kagame aherutsemo i Nouakchott muri Mauritania, yasuye Ishuri ry’Ingabo rya G5 Sahel riri muri icyo gihugu. Yasobanuriwe byimbitse imikorere yaryo, intumbero, imiterere y’imyitozo ihabwa abaryigamo n’ibindi.

Gusura ishuri rya G5 Sahel ntibyapfuye kwizana gutyo gusa ahubwo bifitanye isano ya hafi n’u Rwanda kuko mu 2018 rwatanze miliyoni 1$ yo gufasha uwo mutwe kurwanya iterabwoba.

G5 Sahel ni urwego rwa gisirikare ruhuriwemo n’ibihugu bitanu byo mu Burengerazuba bwa Afurika birimo Burkina Faso, Tchad, Mali, Mauritania na Niger. Rumaze imyaka umunani rushinzwe kuko rwatangiye ku mugaragaro ku wa 16 Gashyantare 2014.

Sahel ni agace kari hagati y’Ubutayu bwa Sahara mu Majyaruguru ya Sudani, gakora ku Nyanja ya Atlantique n’Itukura. Umutekano muke muri Libye mu 2011, muri Mali mu 2012 n’intagondwa za Boko Haram, byasembuye cyane ibibazo by’umutekano muke byarangwaga mu Karere ka Sahel.

Uyu mutwe umaze kujyaho, wemejwe n’Akanama ka Afurika yunze Ubumwe gashinzwe Umutekano nyuma umwanzuro uwushyiraho ushimangirwa n’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano muri Nyakanga 2017.

U Bufaransa ni cyo gihugu cyahise cyihutira gushyigikira G5 Sahel kugira ngo ingabo z’uyu mutwe zifashe izabwo zari mu bice bitandukanye byo muri Sahel.

Mu minsi ya mbere, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagendaga biguru ntege mu gushyigikira uyu mutwe gusa iki gihugu cyaje kwemera ko kizatanga miliyoni 60$ yo kuwufasha.

Buri gihugu cya G5 Sahel cyahise gitanga miliyoni 10$ yo gutangiza uyu mutwe, mu gihe Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi utanga miliyoni 70$.

Muri Werurwe 2018, Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yashimiye Perezida Kagame, ku bw’inkunga asaba ibindi bihugu gufasha ibihugu byiyemeje kugarura umutekano muri Sahel.

Yagize ati “Ndashaka gushimira Perezida Kagame, ku bw’inkunga ya miliyoni imwe y’amadolari u Rwanda rwatanze yo gushyigikira umutwe w’ingabo zihuriweho ugamije kugarura umutekano mu Karere ka Sahel. Ubu bufatanye n’ibihugu byo muri Sahel mu kurwanya iterabwoba ni ubwo kwishimira cyane.”

Perezida Kagame amaze kuva muri Mauritania, yakiriye Perezida wa Tchad, Mahamat Idriss Déby, nawe ufite ingabo zibarizwa muri uwo mutwe. Bagiranye ibiganiro, ibihugu byombi bisinyana n’amasezerano y’imikoranire nubwo hatatangajwe mu buryo burambuye ibiyakubiyemo.

Uyu mutwe ufite icyicaro muri Mauritania ari naho ishuri rya gisirikare ryawo riherereye. Ibikorwa byaryo bikurikiranwa bigizwemo uruhare n’abagaba bakuru b’Ingabo mu bihugu bigize uru rwego.

Intego nyamukuru ya G5 Sahel ni ugushimangira isano y’ubukungu n’umutekano mu bihugu bitanu by’ibinyamuryango no kurwanya imitwe y’iterabwoba igaragara mu karere.

Muri ako gace, habarizwa imitwe yitwaje intwaro irimo AQIM. Ni ishami rya al-Qaeda rikorera mu gice cya Magreb. Ni ukuvuga mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Afurika mu bihugu cyane byiganjemo iby’Abarabu. Ni umutwe ukora kuva mu 2007 aho mu bihe bishize wigeze gushyidika na Guverinoma ya Algeria ushaka kuyihirika.

Ufite ibirindiro bikuru mu gace ka Kabylia muri Algeria ariko igihe kinini wagiye ugaragara muri Mali, Libya, Niger na Mauritania.

Habarizwa kandi undi mutwe witwa MOJWA ( Movement for Oneness and Jihad in West Africa). Kuva mu 2012, Loni yawushyize ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba kubera ibikorwa byagiye biwuranga mu Majyepfo ya Mali.

Umugabo ukomoka muri Mauritania witwa Hamada Ould Mohamed Kheirou, ni we wabaye umuyobozi wawo wa mbere, aza no gushyirirwaho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi.

Undi wari mu buyobozi bukuru bwawo ni Umunya-Algeria, Ahmed Al-Talmasi na Malian Sultan Ould Badi wo muri Mali ufatwa nk’umwe mu bacuruzi bakomeye b’ibiyobyabwenge. Omar Ould Hamaha wari ukuriye ibikorwa byawo bya gisirikare yishwe n’Ingabo z’u Bufaransa muri Werurwe 2014.

Al-Mourabitoun na Boko Haram yombi ni imitwe imaze kuyogoza ibintu muri kariya gace. Iyi yiyongeraho Islamic Maghreb (AQ-M), MUJWA n’indi.

Ibihugu byose bifite ingabo muri G5 Sahel, bimaze igihe kinini bivugwamo ibibazo byinshi. Usibye Niger, ibindi bine biyoborwa n’abasirikare.

Imitwe y’iterabwoba ibarizwa muri Sahel ntisiba kugaba ibitero kuri uyu mutwe. Urugero ruheruka ni urw’ibitero byabereye mu gace ka Tillaberi mu mpera z’umwaka ushize.

Icyo gihe abasirikare 29 biciwe mu gitero cyari cyagabwe ku birindiro byabo gusa nabo babasha kwivugana abarwanyi 79 muri iyo nkundura. Ni igitero byavuzwe ko cyagabwe n’imitwe ifitanye isano na Al-Qaeda hamwe na Islamic State.

Muri Kamena 2018 nabwo ingabo z’uyu mutwe zagabweho igitero n’ibyihebe. Icyo gihe cyagabwe mu gace kitwa Sévaré muri Mali. Mu basirikare ba G5 bari aho, batandatu ba Mali bahise bagwa muri icyo gitero nubwo Loni itatangaje umubare w’abishwe.

Ibihugu birimo ibyo mu Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nabyo byateye inkunga G5 Sahel mu rugamba rwo kurwanya ibyihebe nubwo ubufasha bwatanzwe butaratuma iyi mitwe ihashywa burundu.

G5 Sahel yatangiye ifite abasirikare ibihumbi bitanu gusa intego ni uko bakomeza kongerwa.

U Rwanda mu 2018 rwatanze inkunga ya miliyoni 1$ yo gushyigikira ibikorwa bya G5 Sahel
Perezida Kagame yakunze gushimangira ko ibikorwa byo kurwanya iterabwoba bireba abantu bose aho kuba igihugu kimwe
Ingabo za G5 Sahel zifite inshingano zo kurwanya iterabwoba mu gace ka Sahel
Perezida Kagame ubwo yasobanurirwaga imikorere y'uyu mutwe
Perezida Kagame ubwo yahuraga n'abayobozi bakuru b'iri shuri riherereye muri Mauritania
Ikigo cya Gisirikare cya G5 giherereye mu Murwa Mukuru wa Mauritania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages