Iminsi ya mbere ya Dusengiyumva ku buyobozi bw’umujyi yahuriranye n’isozwa ry’iminsi mikuru n’ikibazo cy’ubuke bw’imodoka zitwara abagenzi, cyatumaga ab’inkwakuzi bahitamo kugenda n’amaguru, ab’intege nke bakarara nzira.

Dusengiyumva yatorewe kuyobora umujyi utuwe na miliyoni ebyiri z’abaturage, waguka amanywa n’ijoro kugira ngo ufashe igihugu kugera ku iterambere rirambye ntawe usigaye baba abifite n’aboroheje.

IGIHE yaganiriye na Dusengiyumva umaze igihe mu buyobozi bw’inzego bwite za Leta, dore ko mbere yo kuba Meya wa Kigali yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Ni ibihe bibazo by’ingutu mwasanze byugarije umujyi?

Dusengiyumva: Twasanganiwe n’ikibazo cy’uburyo bw’ingendo kubera ko muri Gare ya Nyabugogo haje abantu benshi bashaka kujya mu ntara mu gihe cya Noheli n’Ubunani, bigaragara ko mu bwikorezi rusange cyari ikibazo gikomeye. Amahirwe ni uko twasanze hari ibisubizo byari biri gushakishwa n’itsinda ry’abakozi ryari rihari, harimo no gushakisha bisi nshya ku buryo ubu 100 zanamaze kugera mu Rwanda zatangiye no kujya ku muhanda gufasha abantu.

Ikibazo cya kabiri nacyo ni ikijyanye n’imiturire ari nabyo bizanamo uburyo bw’imicungire y’amazi y’imvura agenda aba menshi hirya no hino, hakazamo ikibazo kijyanye n’imyumvire ikurikije amategeko, kuko icyiza gihari ni uko amategeko agenga imyubakire asobanutse.

Hari amategeko atandukanye ahari ariko rimwe na rimwe ugasanga abantu batayubahiriza, bake bakavuga ko batayazi, ariko abandi ukabona harimo kuyirengagiza bitewe n’inyungu zabo binazana kubaka mu kajagari.

IGIHE: Mwiteguye gute gukemura ikibazo cy’ingendo mu mujyi wa Kigali cyabaye agatereranzamba?

Dusengiyumva: Reka dusubire inyuma gato. Buriya ikibazo cy’ingendo gishingiye ku bintu nka bine. Ukuri ni uko Umujyi wa Kigali wiyongereye ukaguka ugereranyije n’uko wanganaga mu myaka 10 ishize. Ni ukuvuga ko n’abaturage biyongereye; baba abavutse, abaje kuwuturamo bavuye mu ntara n’abavuye mu bindi bihugu.

Uko ubushabitsi bugenda butera imbere, ni nako abantu biyongera. Iyo abantu bagenda biyongera rero, ni nako abashaka bigenda mu buryo bwabo bw’ingendo.

Icya kabiri, ni uko imihanda cyangwa se uburyo ibikorwa remezo bikoreshwa mu by’ingendo, akenshi kubera ubushobozi ntibijyana n’umuvuduko abaturage baba bari kugenderaho mu kubaka. Ibyo rero bigatuma urugendo imodoka yagakoresheje isaha imwe cyangwa iminota 20, rushobora kwikuba nka gatatu.

Ikindi ni imodoka. Umubare w’imodoka zikora ako kazi, ariko n’uburyo zigenda zihuzwa n’ibihe. Mu minsi yatambutse hari imodoka zifite abagenzi 29 za Coaster nazo zaraje tukabona ni nini kuko zaje zisimbura za zindi zitwaga “Twegerane.” Ubu kubera umubare w’abantu bagomba kugenda, ubona ko imodoka zabasha gukemura ikibazo ni izi modoka zitwara abantu benshi hagati ya 50 na 70 ari nazo Guverinoma y’u Rwanda yaguze.

Icyo rero kiniyongeraho n’imiterere y’Umujyi kuko Umujyi wa Kigali wubatse ku misozi kuko hari nk’ahantu imodoka ishobora kuba yakoresha iminota mike ariko kubera iri buzamuke igakenera gukoresha imbaraga nyinshi nabyo bigatwara umwanya. Ibyo byose bikiyongeraho ko abanya-Kigali nabo ubushobozi bwabo bwagiye bwiyongera bakagura imodoka nyinshi ku buryo niba duhuriye mu muhanda turi abantu 10, hagenda hanabaho guhana inzira.

Ikibazo cy’ingendo rero mu buryo bwo gutwara abantu benshi hamwe, ni ikibazo gikeneye ibisubizo birenze kimwe. Ni ukuvuga ngo hari ukongera imodoka, hari n’umushinga uri mu mujyi wa Kigali ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwaremezo kugira ngo byibuze nko mu masaha runaka abantu babe kugenda ari benshi bajya mu kazi cyangwa bavayo, hagire imihanda imwe ikoreshwa n’imodoka zitwara abantu benshi, hari n’ubundi buryo bushobora gukoreshwa nko mu yindi mijyi bakoresha nko gutwara abantu hakoreshejwe za Gariyamoshi.

Gariyamoshi i Kigali irashoboka?

Dusengiyumva: Icyiza kurushaho ni uko imihanda yacu yose ya kaburimbo iriho amashanyarazi kuko hariho amatara yo ku mihanda. Ibyo byose rero, icyo nashakaga kuvuga ni uko ikibazo cy’ingendo kugira ngo kirangire burundu, bizasaba igisubizo kirenze kimwe. Ni uguhuza ibintu byinshi ariko noneho bigasaba no guhindura imyumvire ari nacyo turi gushyiramo imbaraga.

Turimo turongera imbaraga mu bugenzuzi, turimo turabona ibitekerezo bivuye mu baturage bavuga ko babashyira mu modoka ari benshi, turashaka ko bigabanuka ziriya bisi nizimara kugera hano zose, kongeraho ko na bisi zishobora kwihuta no kugira ngo abantu noneho nabo bagabanye kugenda n’imodoka zabo.

Kubona amacumbi aciriritse haba gukodesha, kwiyubakira no kugura muri Kigali ni ingorabahizi, bizakemuka gute?

Dusengiyumva: Igisubizo mu buryo burambye, ni ukugenda tugerageza ibintu byatuma abantu bubaka, ariko murabizi ko igihugu cyacu dukwiye gukoresha neza ubutaka bitewe n’ubuso dufite ndetse n’abaturage dufite. Ibyo bivuze ko abantu bakwiye kubaka bajya hejuru. Ibi bivuze ko niba ufite nk’inzu nanjye nkaba nyifite, na mugenzi wacu akaba ayifite duturanye, ni ngombwa ko haza undi muntu ufite ubushobozi tukamuha ubutaka akubaka ajya hejuru akaduhamo inzu hasi kandi birimo birakora mu mushinga turi gukora hariya kuri Mpazi mu Murenge wa Gitega.

Buriya hariya uburyo hubatse, ni abaturage bari bahatuye kuko ubona ko hari uburyo bw’imyubakire itameze neza, ariko abaturage bemeye gutanga ubutaka bwabo […] hubakwa amagorofa nk’atatu cyangwa ane, hejuru tugatuzamo abaturage bagiye bahura n’ibibazo byo kwimurwa mu manegeka, hanyuma noneho wa muturage ufite ubutaka, agafata inzu yo hasi, inzu ifite hagati ya miliyoni 15 na 20 akaba arayibonye kandi atari bubashe kuyigondera, ariko kubera ubufatanye bigashoboka.

Abashoramari babikora barahari se?

Dusengiyumva: Barahari. Ikiriho gusa ni ukugenda duhindura imyumvire. Niba ziriya nzu zihari ni ikigaragaza ko bishoboka. Niba tugeze ku rugero umuntu yabona inzu abamo ikazaba iye kubera yishyura ibihumbi 100 Frw ku kwezi, urumva nabyo ni intambwe. Ni ikigaragaza ko bishoboka kandi ibyo bikaba nta muturage twimuye, na wa wundi nyir’ubutaka ahantu mu kajagari na we akabonamo inzu.

Ikindi navugaga ni ku bantu bubaka umushinga w’inzu nke, nkawe nanjye dushobora kuvuga tuti ‘aho kugira ngo nubake inzu mu kibanza cyawe nanjye nubake mu cyanjye’, dushobora kuzihuza tukubaka enye. Aho twari tugiye kubaka imwe imwe mu kibanza, tukubaka enye.

Tumaze iminsi tubona abasenyerwa bashinjwa kubaka binyuranyije n’amategeko, biri guterwa n’iki?

Dusengiyumva: Ntabwo byazamutse ahubwo biterwa n’uburyo byavuzwe. Icya mbere ni uko dufite amategeko agenga imyubakire. Buriya uvuze inkuru y’inzu yakuweho, akwiye no kuvuga inkuru y’uburyo umuvu w’amazi waturutse ku kajagari k’imyubakire wahitanye abantu kuko niko bitangira.
Iyo wemeye ko abantu bubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, uba uri gutegura ibyago bituruka ku myubakire mibi. Igitabo kigenga amategeko ajyanye n’imyubakire gisobanura uburyo n’ibisabwa noneho tukagira n’iteka rya minisitiri riteganya uburyo abantu basaba uruhushya rwo kubaka n’uburyo barubona.

Umujyi wa Kigali buri kwezi dutanga ibyangombwa byo kubaka birenga 2000. Kubaka biremewe mu mujyi wa Kigali, ariko umuntu yubaka akurikije amategeko. Ntabwo nibwira ko wajya mu muhanda ugatwara imodoka udafite uruhushya, hanyuma ngo nibagufata imodoka bakayitwara ngo uvuge ngo hari ikibazo cyavutse kuko bimenyerewe.

Dukwiye kugera ahantu ahubwo n’ubibonye abyibazaho. Twese dutuye kuri ubu butaka, ibyo ukora bifite ingaruka aho ntuye. Ni ukuvuga ngo ni ikintu cy’umutekano rusange gikwiye kubahirizwa.

Car free zone zashyizwe hirya no hino muri Kigali zatanze uwuhe musaruro

Dusengiyumva: Kimwe mu bintu ubona abantu batari bake cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga harimo n’abanyamahanga bagaragaza ko cyanozwa, ni ahantu ho kwidagadurira. Uba usanga umuntu yibaza ati “muri Kigali kugira ngo ubone ahantu wakizihirwa, biragoye.” Ni muri uwo mujyo Umujyi wa Kigali n’ubuyobozi bw’igihugu bwabitekereje.

Tunavugishije ukuri, imyinshi muri iyo mishinga ni ibitekerezo bya Perezida wa Repubulika […] Ni ikintu cyiza kuko iyo uba mu mujyi, ubuzima bwaho iyo impera z’icyumweru zigeze, uba ufite gahunda zo kuruhuka kandi umuntu wo mu mujyi ntabwo aruhukira mu rugo gusa.

No mu kabari…

Dusengiyumva: Yego ariko muri gahunda ya #TunyweLess tugomba kwirinda kubatwa n’ibinyobwa bisindisha, tukirinda ibiyobyabwenge ariko ukaba wagira ahantu ujya ukaba wakumva umuziki niba uwukunda. Niba ukunda sinema ukajyayo ukagira aho uyirebera, niba ukunda ahantu nyaburanga ukahabona, niba ukunda gusoma igitabo, niba ukunda siporo […] ukagira uburyo bwo kwikuramo imvune wagize no kuba wakwihemba nawe bitewe n’ibyo winjije. Ukicarana n’inshuti yawe ukavuga uti uyu munsi ndumva byagenze neza.

[…]Ibyo bikorwaremezo inshingano yacu ni ugukomeza kubimenyekanisha.

Urifuza kuzasiga umujyi umeze gute igihe uzaba wushije ikivi cyawe?

Dusengiyumva: Icya mbere numva nifuza ni uko umuntu uba muri Kigali yahaba yumva adakeneye kujya ahandi kugira ngo yizihirwe kuko kuba mu Rwanda byo bishimishije Abanyarwanda biragaragara, ariko ku kijyanye n’ibyo umuntu akunda, ukaba wabasha kubibona kandi mu buryo bwacu bwo mu Rwanda.

Ikindi cyanshimisha ni uko ibikorwa byinshi biri muri uyu mujyi birimo amahirwe, ayo mahirwe yabonwa n’abanya- Kigali. Kubera ko hari ubwo uganira n’abajene bakakubwira bati “ubundi ayo mahirwe muba muvuga ari he”?

Icya nyuma; ni ukubona Kigali irushaho kuba nziza. Urabona Kigali yateye imbere yabaye nziza, abantu bayigezemo kera bakubwira ko yahindutse. Rero mba nifuza ko hari agatafari kakiyongeraho mu cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ndumva ibyo byaba bibaye. Ariko rero igishimishije ni uko umusingi uhari, abatubanjirije bakoze akazi keza, ubwo natwe tuzakomerezaho.

Kurikira ikiganiro kirambuye mu mashusho

Meya Dusengiyumva arifuza gusiga umujyi uteye imbere kurusha uko yawusanze
Meya Dusengiyumva arifuza gusiga umujyi uteye imbere kurusha uko yawusanze