Ni umuhango uri bubere ku rwibutso rwa Rebero ahashyinguye ibihumbi 14 bazize Jenoside; harimo n’abanyapolitiki 12 bishwe bazira ibitekerezo byabo.
Uwari Minisitiri w’Intebe Agathe Uwiringiyimana, abari abayobozi b’ishyaka rya PL barimo Landouard Ndasingwa, Kabageni Venatie, Charles Kayiranga, Jean de la Croix Rutaremara, Augustin Rwayitare na Aloys Niyoyita, ni bamwe mu Banyapolitiki 12 bishwe muri Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Rebero.
Urutonde rw’abanyapolitiki bazize Jenoside bashyinguye i Rebero
– Landouard Ndasingwa (PL)
– Charles Kayiranga (PL)
– Jean de la Croix Rutaremara (PL)
– Augustin Rwayitare (PL)
– Aloys Niyoyita (PL)
– Venantie Kabageni (PL)
– Andre Kameya (PL)
– Frederic Nzamurambaho (Yari Perezida wa PSD na Minisitiri w’Ubuhinzi)
– Felicien Ngango (PSD)
– Jean Baptiste Mushimiyimana (PSD)
– Faustin Rucogoza (MDR)
– Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga
Naho Agathe Uwilingiyimana wahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba ashyinguye mu gicumbi cy’Intwari i Remera nawe yibukwa kuri iyi tariki.



















TANGA IGITEKEREZO