00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima mu baturage n’abasesenguzi nyuma y’ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu, Akayezu Jean de Dieu, Dufitumukiza Salathiel
Kuya 31 January 2022 saa 01:11
Yasuwe :

Icyizere ni cyose ku baturage b’u Rwanda n’aba Uganda, nyuma y’ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi wahoze ari inzira nyabagendwa kandi yoroshya ubuhahirane muri ibyo bihugu.

Uwo mupaka wafunzwe muri Gashyantare 2019 u Rwanda ruri kuvugurura ku gice cyawo, gusa na nyuma yo kurangiza amavugurura ntiwafungurwa kuko umubano w’ibihugu byombi wari wifashe nabi.

Itariki ya 31 Mutarama 2022 yabaye iy’amateka hagati y’ibihugu byombi nyuma yo kwiyemeza kuzahura umubano mwiza byahoranye, ikimenyetso cya mbere kikaba gufungura umupaka wa Gatuna.

Ni inkuru nziza yatashye mu matwi y’Abanyarwanda bari banyotewe gusubira muri Uganda haba gusura inshuti n’abavandimwe ndetse n’abakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Ni na ko kandi bimeze ku ruhande rw’abanya-Uganda.

Ssekamate Joseph, Umunya-Uganda ukorera mu Rwanda ndetse akaba yarashakanye n’Umunyarwandakazi bafitanye abana, yavuze ko nubwo ntacyo baburanye u Rwanda kuba batarabashaga kujya gusura inshuti n’abavandimwe igihe cyose babishakiye bitaboroheye.

Ati “Ikintu cyo gufungura umupaka kiradushimishije cyane kuko [ibihugu byombi] bigiye kongera gukorana neza.”

Ssekamate yavuze ko nubwo kujya muri Uganda byabaga bigoye, ngo bishimira ko nta kibazo bagize mu Rwanda.

Ati “Abantu nta mafaranga bari bafite icyo gihe ariko twabisangiraga n’Abanyagihugu, twese badufataga kimwe.”

“Impamvu nshimira Leta y’u Rwanda, abashakaga kugenda bakegera Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga banyuze muri Ambasade, barabemereraga. Nta nzitizi yari ihari nubwo imishinga yo yari ihagaze. N’abapfaga twasabaga uruhushya tukarwemererwa, abakoze impanuka twarabavuzaga.”

Icyo abasesenguzi bavuga ku kongera gufungura imipaka

Muri Gashyantare 2019 nibwo Umupaka wa Gatuna uherereye mu Karere ka Gicumbi wafunzwe.

Umwanzuro wo kuwufunga wafashwe nk’uburyo bwo guhangana n’ikibazo cyari giteye Guverinoma y’u Rwanda guhagarika umutima, kuko hari amakuru ko bamwe mu bayobozi b’inzego z’umutekano za Uganda bakorana bya hafi n’imitwe ishaka kuruhungabanya.

Umusesenguzi mu bya politiki uri mu bakurikiranira hafi iby’umubano w’u Rwanda na Uganda, Ignatius Kabagambe, yabwiye IGIHE ko wafashwe ari ibintu byatekerejweho neza hirengagijwe ibindi.

Ati “Abanyarwanda n’Abanya-Uganda bakwiye kugira icyizere kuko n’ubundi ababikoze [kuwufungura] ni ubuyobozi bw’Ibihugu byacu twizera.”

Mbere y’uko hatangazwa ifungurwa ry’Umupaka wa Gatuna, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Mukuralinda Alain, yari yavugiye kuri RBA ko umupaka udakwiye gufungurwa by’akanya gato ahubwo “uzafungurwa by’igihe kirekire”.

Kabagambe asanga kuba imyaka hafi itatu yari ishize hari icyemezo u Rwanda rwafashe rutagikukaho, bigaragaza ko byatekerejweho neza.

Ati “Icyemezo gikomeye rero ntabwo gifatirwaho, uba wabanje kureba ingaruka n’ibisubizo gishobora kuzana ukabishyira ku munzani.”

Kuba umupaka ufunguwe nyuma y’iminsi mike Gen Muhoozi Kainerugaba, umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni avuye mu Rwanda, Kabagambe asanga u Rwanda hari ibimenyetso rwabonye rutajyaga rubona.

Ati “U Rwanda rwashoboraga gutanga ririya tangazo ariko bagashyiramo iminsi 30 cyangwa 60 [kuko] byarashobokaga.”

Impuguke mu by’Ububukungu,Teddy Kaberuka, yabwiye IGIHE ko kuba ibihugu bituranye binafitanye imipaka yo ku butaka bituma bikenerana ku mpande zombi.

Ati “Haba mu mibereho y’abaturage cyane cyane abaturiye imipaka, aho ashobobora kuba ashaka serivisi akambuka umupaka. Urwo ni urwego rworoshye cyane buri wese abona iyo ageze ku mipaka, ahasanga urujya n’uruza rw’abantu.”

Yavuze ko iyo imipaka ifunguye hari ibyo bamwe beza abandi bakeneye n’abo bafite ibyo bakeneye abandi bejeje bakabasha kubihanahana.

N’ibikorerwa mu nganda ni uko, aho kuri buri ruhande zihari hari hakaba n’ibintu byinshi bamwe bafite abandi bakeneye.

Urwo rujya n’uruza rw’abantu n’ubuhahirane bwabo, ubucuruzi bakora hagati y’ibihugu byombi bwavuye ku gaciko ka miliyoni 250$ mu 2018 bugera kuri miliyoni 10$ umupaka umaze gufungwa.

Kaberuka yavuze ko iyo ubwo bucuruzi bukorwa bitanga n’akazi kandi na Leta ikinjiza imisoro.

Ati “Gufunga imipaka bihombya cyane abaturage bari bafite ibyo bajyanayo cyangwa bakurayo na Leta [zigahomba] kuko zibeshwaho n’imisoro y’abaturage kandi niba wa muturage atambutse ngo azane ibintu, ntacyo yagusorera kuko ntacyo yinjije.”

Iyo mpuguke yanibukije ko hari imishinga myinshi ibihugu bisa n’aho byari byaratangiye mu myaka 10 ishize u Rwanda rumaze kwinjirira muri EAC, yahise idindizwa n’umubano wacitse intege.

Irimo umuhanda wa gari ya moshi y’Umuhora wa Ruguru wari watangiye gukorerwa n’inyigo n’umushinga w’amashanyarazi yagombaga guturuka muri Ethiopie ariko birangira bidindiye.

Yagaragaje ko uretse kuba hari ibicuruzwa by’Abanya-Uganda biza mu Rwanda, banarukoresha nk’inzira nk’uko n’Abanyarwanda bakoresha Uganda nk’inzira ibageza i Mombasa.

Ati “Ubwo bucuruzi, ubuhahirane n’ubwikorezi, umupaka warafunzwe byose birahagarara. Ibyo rero ni igihombo gikomeye haba ku Rwanda na Uganda.”

Kabagambe yavuze ko u Rwanda kuba rwafunguye umupaka wa Gatuna ari uko rufite icyizere cy'uko ibyo rwari rwarasabye Uganda biri gushyirwa mu bikorwa
Impuguke mu by’Ububukungu,Teddy Kaberuka, yabwiye IGIHE ko kuba ibihugu bituranye binafitanye imipaka yo ku butaka bituma bikenerana ku mpande zombi
Ssekamate Joseph yavuze ko kongera gufungura umupaka ari igikorwa cyiza ku baturage b'ibihugu byombi
Abaturage ba mbere batangiye gukoresha umupaka wa Gatuna guhera kuri iki Cyumweru
Ku ruhande rw'u Rwanda, umupaka wa Gatuna wari umaze igihe utunganywa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages