Yari amahirwe adasanzwe kuri Ambasaderi Aurélie utari wagakandagiye mu rw’Imisozi 1000, igihugu gikataje mu iterambere ry’inzego zitandukanye. Icyakoze si ubwa mbere yari agiye gukorera muri Afurika kuko yabaye muri Kenya kuva mu 2000 kugeza mu 2003 no muri Sénégal kuva mu 2006 kugeza mu 2009.
Uwari kubaza Ambasaderi Aurélie ibintu bitatu cyangwa bine byihariye mu Rwanda mbere y’uko ahabwa izi nshingano, yari kuba amugoye.
Nk’abandi banyamahanga, ubumenyi yari afite ku Rwanda bwari ubwa rusange. Agihabwa iyi nshingano, yihutiye kuganira n’abazi iki gihugu, bakimusobanurira bahereye mu mizi.
Ibyo byose hamwe n’ibindi bijyanye n’inshingano ze, yabisobanuriye mu kiganiro yagiranye na IGIHE.
IGIHE: Ni iki mwari muzi ku Rwanda mbere y’uko muhabwa inshingano?
Ambasaderi Aurélie: Ubwo nahabwaga inshingano hano mu Rwanda, sinari naragize amahirwe yo kuhagera mbere. Ni ahantu numvise kenshi. Ariko nagize amahirwe yo gukorera kenshi ku mugabane wa Afurika. Rero nari mfite ibitekerezo bya rusange ku kazi kari kantegereje. Urabizi, iyo uhawe inshingano ya dipolomasi, ntugomba kuza utiteguye.
Haba hagomba kubaho imyiteguro yimbitse. Rero mbere y’uko nza, nahuye n’abantu benshi i Paris, muri za Minisiteri, mu zindi nzego no mu miryango ifite aho ihurira n’u Rwanda cyangwa ihakorera. Navuganye n’abantu benshi kugira ngo nitegure iyi mirimo mishya.
Ubwo wageraga mu Rwanda, ni iki cyagutunguye cyane?
Ntekereza ko icyantunguye ubwo nahageraga ni umwihariko w’u Rwanda. Ni igihugu gitandukanye n’ibindi. Birumvikana buri gihugu kigira umwihariko wacyo ariko hano, nahasanze ikirere gitandukanye cyane. Nkibona imiterere y’ubutaka, yari itandukanye n’iyo nabonye mbere. Iyi misozi myiza irutatse ni ukuri irihariye.
Noneho ikirere cyaho, ushobora kubona hari intego ihuriweho n’imbaraga zo kuyigeraho. Abantu bagira urugwiro, baganira mu kinyabupfura, ushobora gutembera hose mu mutekano usesuye. Umuntu uhageze bwa mbere ashimishwa n’urugwiro n’uko abantu ari abasirimu.
Ni ibiki ushyize imbere nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda?
Naje mu bihe byihariye cyane mu mubano wacu. Nk’uko mubizi, ibihugu byacu byatangiye ubwiyunge mu 2021, bigarura ukwizerana n’ubufatanye. Kunagura umubano no gushyiraho umusingi mushya byasabye ukwitekerezaho k’u Bufaransa n’ubumuntu bw’u Rwanda.
Uyu munsi, uyu mubano ushingiye ku nzego nyinshi. Nka Ambasaderi, singira politiki yanjye bwite, ahubwo nshyira mu bikorwa iya guverinoma yanjye. Dufite ibintu byinshi dushyize imbere kandi bisobanutse cyane. Icya mbere, tuzakomeza ibiganiro bya politiki n’u Rwanda kubera ko ari umufatanyabikorwa w’ingenzi. Tuganira kenshi ku bibazo byo ku rwego mpuzamahanga, mu Muryango w’Abibumbye, La Francophonie n’izindi nzego.
Tunafite kandi umubano wa hafi ushingiye ku mateka n’ubutabera, ni wo mu mutima w’ubwiyunge bwacu. U Bufaransa bwiyemeje kubungabunga amateka y’u Rwanda, cyane cyane ay’ibyago byo mu 1994. Byanyuze mu bikorwa bifatika nk’ubushakashatsi bukorwa n’abahanga mu mateka, gushyiraho urwibutso i Paris kugira ngo aya mateka duhuriyeho agaragare mu Bufaransa. Tunakorana n’amashuri na za kaminuza kugira ngo abanyeshuri b’Abafaransa bige, bamenye amateka y’u Rwanda.
Ibi bijyana n’uko twiyemeje gutanga ubutabera. U Bufaransa bwiyemeje kurwanya umuco wo kudahana, bujyana mu nkiko abanyabyaha bagerageje gutoroka ubutabera. Hari ubufatanye bwa hafi hagati y’ishami ry’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa rishinzwe kurwanya iterabwoba n’urwego rw’u Rwanda rushinzwe kurwanya ibyaha bikomoka ku rwango.
Imanza ziba bihoraho, urubanza rwaciwe mu minsi mike ishize kandi izindi manza nshya ebyiri ziteganyijwe mu 2026. Hari ubufatanye bukomeye kandi bukomeje mu rwego rw’ubutabera, tubuha agaciro gakomeye.
Tunafite ubufatanye bunyura mu Kigega cy’Iterambere ry’u Bufaransa (AFD). Mu 2021, u Bufaransa bwatanze miliyoni 500 z’Amayero, mu 2024 butanga izindi miliyoni 400 z’Amayero zashyizwe mu mishinga y’iterambere duhuriyeho, cyane cyane mu buzima nko kuvugurura Ibitaro bya Ruhengeri, ariko no mu mahugurwa y’imyuga no guha urubyiruko akazi.
Dushyigikira gahunda ziteza imbere ukwishyira hamwe kw’abaturage binyuze muri siporo n’izindi gahunda zishamikiye kuri gahunda y’u Rwanda y’iterambere. Ubufatanye bwacu bwibanda ku buzima, uburezi, amahugurwa no guhangana n’ingaruka z’ihidangurika ry’ibihe; ikibazo rusange u Bufaransa n’u Rwanda biri guhangana na cyo bifatika.
Ubufatanye mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe burimo gutanga inkunga na gahunda zo guhangana n’ingaruka, ziyoborwa na AFD n’inzobere z’Abafaransa zishyira mu bikorwa izo gahunda navuze haruguru.
Hari imishinga mishya y’Abafaransa twakwitega mu Rwanda?
Imishinga mishya ihoraho. Dukomeza gutera intambwe zijya imbere, tugahura n’abafatanyabikorwa bacu, tugashyira mu bikorwa ibyihutirwa. Urwego dukomeza kuvugurura ni urw’ururimi rw’Igifaransa; duhugura abarimu, duha impushya amashuri yigisha mu ndimi ebyiri no kongera ubwiza bw’Igifaransa cyigishwa mu masomo. Ibi ni byo by’ingenzi dukomeza gushyigikira.
Mwitabiriye inama y’ubutabazi yabereye i Paris tariki ya 30 Ukwakira. Ni iki mwatubwira cyabereyemo kirenze ibyavuzwe mu itangazamakuru?
Hahaha! Uragira ngo mene amabanga? Ntacyo, byose byagiye mu ruhame. Minisitiri Jean-Noël Barrot w’u Bufaransa yagiranye ikiganiro gisobanutse n’abanyamakurru ari kumwe na mugenzi we wo muri Togo, kuko iyi nama yateguwe n’u Bufaransa na Togo hashingiwe ku nshingano Togo yahawe n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ni inama yari igamije gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi, ntiyari iy’imishyikirano. Yari ifite intego yo gushyigikira gahunda z’amahoro zikomeje: ibiganiro bihuriza u Rwanda na RDC i Washington n’ibihuriza Abanye-Congo i Doha.
U Bufaransa, nk’umunyamuryango w’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, bwashakaga gutanga urugero mu iyubahirizwa ry’itegeko mpuzamahanga ry’ubutabazi no kugaragaza ko umuryango mpuzamahanga ushyigikiye izi gahunda z’amahoro.
Twashakaga kwerekana ko Isi itibagiwe aya makimbirane cyangwa abo yagizeho ingaruka: impunzi, abakuwe mu byabo, abasivili. Akenshi, abantu bavuga ko umuryango mpuzamahanga bitawushishikaje. Twashakaga kugaragaza ko wakwishakamo imbaraga.
Iyi nama yakusanyije miliyari 1,5 z’Amayero zizifashishwa mu bikorwa by’ubutabazi no mu mishinga yo gusana ibyangirikiye muri aya makimbirane amaze imyaka mu karere. Ni ikimenyetso gikomeye cyo gushyigikira gahunda ya Washington, Doha n’iy’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Muri uku kwezi, Kigali izakira inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango La Francophonie. Ni ibiki bishya twakwitega? U Bufaransa buzagiramo uruhe ruhare?
Tunejejwe n’uko iyi nama izabera mu Rwanda, umunyamuryango uhamye wa La Francophonie. Tunashimira Umunyamabanga Mukuru Louise Mushikiwabo ku bw’ubuyobozi bwe bwiza.
Insanganyamatsiko yatoranyije “Imyaka 30 nyuma y’inama ya Beijing ku burenganzira bw’abagore” ifite igisobanuro gikomeye ku Bufaransa, kuko uburinganire bw’umugabo n’umugore ni inkingi ya dipolomasi yacu.
La Francophonie si urubuga rw’ururimi n’umuco gusa, ahubwo ni n’urubuga runini rw’ubukungu n’ubufatanye, aho abavuga uru rurimi bazakabakaba miliyoni 700 mu myaka iri imbere, ibizatuma Igifaransa kiba ururimi rwa gatanu ruvugwa cyane ku Isi.
Twizera cyane ko La Francophonie ifite indangagaciro, bityo dushimira u Rwanda kuba rwarahisemo kwibanda ku burenganzira bw’abagore muri iyi nama.
Mu kwezi gushize, u Bufaransa bwakiriye inama ihuza ibihugu bigera kuri 20 bishyigikiye politiki y’umugore mu bubanyi n’amahanga, birimo u Rwanda. Hari iri hagati y’iyi gahunda n’inama y’abaminisitiri izabera i Kigali, ishimangira kuzamura ubushobozi bw’abagore n’uburingangire hagati y’abagabo n’abagore, cyane cyane muri gahunda z’amahoro n’umutekano.
Ibyemezo byafatiwe i Beijing mu myaka 30 ishize biracyafite agaciro kandi mu gihe dusatira intego z’iterambere rirambye za 2030, haracyari intambwe zo gutera. Iyi nama y’i Kigali rero iziye igihe, izavugurura ibikorwa bya politiki, ishimangire intego amahanga yihaye kuri izi mpamvu.
U Rwanda ni intangarugero: uburyo abagore bahagaragariwe mu nzego zose zifata ibyemezo birabishimangira kandi bitanga umusaruro. Iki gihugu cyagaragaje ko amahitamo meza yazana uburinganire bw’abagore n’abagabo mu miyoborere.
Ni yo mpamvu kwakira iyi nama hano bifite ikintu kinini bivuze. U Rwanda rufite dipolomasi yo gushyigikira abagore, ruzirikana ko uburenganzira bw’abagabo n’abagore bugomba kuganirwaho mu biganiro bikomeye, kuva mu kubungabunga amahoro kugera mu gufata ibyemezo.
U Bufaransa buzahagararirwa na Éléonore Caroit, Minisitiri wacu ushinzwe La Francophonie n’ubufatanye n’amahanga. Iyi nama ni ingenzi kandi kubera ko ubuyobozi bukuru bw’u Bufaransa mu nama y’abaminisitiri ya La Francophonie buri kugana ku musozo. Tuzasimburwa na Cambodia. Ni ibihe by’urwibutso n’impinduka.
U Bufaransa buracyari umwe mu banyamuryango batanga umusanzu munini muri La Francophonie no mu nzego zayo. Bigaragaza uburyo twiyemeje gushyigikira ubufatanye mpuzamahanga binyuze muri uyu muryango.
Ikibazo cya nyuma. Muhuza mute akazi kanyu, kumenya u Rwanda n’ibihe byanyu bwite nka Ambasaderi?
Uri mu kuri. Naraje, intego nyamukuru mfite ni ugutega amatwi. Hari uwavuze ati “Umuhanga ni ufite ugutwi kumva.” Iyo ni yo ntero yanjye. Nshaka guhura n’abantu benshi bishoboka mu nzego zose z’ubuzima, numve imfuruka zitandukanye za sosiyete y’u Rwanda, mbigireho. Simfite inshingano yo guhagararira u Bufaransa gusa, mfite n’iyo gutanga neza amakuru y’ibyo tubona n’ibyo twumva.
Yego ni byo. Nteganya gutembera igihugu, ngahura n’abaturage batandukanye, kandi birumvikana, nkanaryoherwa n’imisozi myiza y’u Rwanda. Nazanye inkweto zo gutemberana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!