Nk’uko Mushikiwabo yabisobanuriye itangazamakuru muri Gashyantare 2026, yafashe icyemezo cyo kongera guhatanira uyu mwanya nyuma yo kugisha inama Guverinoma y’u Rwanda, ubwo mu Ugushyingo 2025 yari amaze kwakira ubusabe bw’ibihugu byashimye ibyo yagezeho muri manda ebyiri amaze muri OIF.
Nubwo ababibonera hafi batekereza ko amatora azabera mu Mujyi wa Phnom Penh muri Camodge mu Ugushyingo 2026 ashobora korohera Mushikiwabo kubera ko ibihugu byinshi byamugaragarije ko bimushyigikiye, we agaragaza ko azaba akomeye kuko abakandida bose bazahatana bafite ubushobozi bwo gukora iyi nshingano, icyakoze agahamya ko nta bamuteye ubwoba.
Kugira ngo umukandida azatsindire umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF bisaba gushyigikirwa n’ibihugu byinshi ariko bigashingira ku byo yagezeho, haba mu gihugu cye, ku rwego mpuzamahanga cyangwa se uyu muryango.
Mushikiwabo atangira kuyobora OIF muri Mutarama 2019, yagaragaje ko afite intego yo guharanira ko uyu muryango wagira uruhare mu bibera mu Isi, ku buryo waba umuhuza w’ibihugu, ukubakira ku ndangagaciro za kimuntu, yibutsa ko ikiruta ibindi muri uyu muryango ari ubufatanye.
Icyo gihe yasanze OIF igizwe n’ibihugu 88 birimo 54 by’ibinyamuryango n’ibindi 34 bikorana na wo bya hafi cyangwa se by’indorerezi. Muri rusange, abavugaga Igifaransa hirya no hino ku Isi bageraga kuri miliyoni 300, barimo abarenga 50% bo ku mugabane wa Afurika.
Mushikiwabo yasanze OIF yugarijwe n’ibibazo by’ubukungu ndetse n’umwuka mubi watewe n’imicungire mibi y’imari y’umuryango yabayeho mu gihe Michaël Jean yawuyoboraga kuko uyu Munya-Canada yashinjwaga gukoresha ibihumbi 500 by’Amadolari mu kuvugurura inzu yabagamo i Paris no kugura piano y’ibihumbi 20 by’Amadolari; ayo yari umurengera.
Yatangiranye n’impinduka y’imbere muri uyu muryango wasaga n’uwacitsemo ibice nk’uko byari mu ntego ze, gusa icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukungu bw’Isi kuva mu mpera za 2021 cyagize ingaruka no ku mishinga ya OIF, kuko byari ibihe ibihugu byirebagaho cyane, byikemurira ibibazo byihutirwaga cyane cyane kuko imigenderanire yari yarahagaze, inama na zo zitakiba.
Nko mu yindi miryango, OIF yagiye ihura n’ibibazo by’abanyamuryango badatanga imisanzu mu gihe cyateganyijwe, ariko n’igihe itanzwe ikaba mike kubera ko hari hashize igihe imyaka myinshi nta gihinduka, nyamara ibikenerwa kugira ngo umuryango ushyire mu bikorwa imishinga yawo mu bihugu bitandukanye nko guteza imbere urubyiruko, abagore n’uburezi byari bikomeje kwiyongera.
Muri manda ya kabiri, ibihugu byongereye imisanzu bitanga kugira ngo ishobora gusohoza inshingano neza, ibirarane byari bihari biragabanyuka. U Rwanda, Misiri, Vietnam na Djibouti byo byari byaramaze gufata icyemezo cyo gukuba kabiri umusanzu buri gihugu gisabwa.
Nyuma yo kongera imisanzu, icyari gikurikiyeho ni ukongera ingengo y’imari y’uyu muryango. Mu nama y’abaminisitiri yabereye i Yaoundé muri Caméroun mu Ugushyingo 2023, banzuye ko mu 2024 hazakoreshwa miliyoni 45,7 z’Amayero, mu 2025 hakoreshwee miliyoni 46,1, mu 2026 hakoreshwe miliyoni 46,5, mu 2027 hakoreshwe miliyoni 46,9 z’Amayero.
Mu nama y’abaminisitiri ba OIF yabereye i Kigali mu Ugushyingo 2025, hafashwe icyemezo cyo kuzamura ingengo y’imari y’umwaka wa 2026, ikagera kuri miliyoni 71,7 z’Amayero, kugira ngo hongerwe imishinga y’uyu muryango ishyirwa mu bikorwa.
Mushikiwabo yagaragaje ko nubwo aya mafaranga yongerewe, atari ahagije ku buryo imishinga yose ya OIF yashyirwa mu bikorwa, ikaba ari yo mpamvu mu nama y’abaminisitiri yabereye i Kigali, yahawe uburenganzira budasanzwe bwo gushaka abaterankunga barimo ibigo by’ishoramari bikomeye ku Isi nka TotalEnergies.
Byateganyijwe ko hashingiwe kuri ubu burenganzira, OIF yateganyije kugirana na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) amasezerano yo gutera inkunga gahunda zo gutanga amahugurwa y’ikoranabuhanga nka D-Clic, urubyiruko ruhugurwa rukava ku bihumbi 20, rukagera bihumbi 100 mu 2026.
Raporo ngarukamwaka ya OIF igaragaza ko mu 2025, abantu miliyoni 1,7 bafashirijwe muri gahunda z’uyu muryango, abagore ibihumbi 90 bo mu bihugu bigize uyu muryango bubakirwa ubushobozi, imishinga 300 y’abagore iterwa inkunga. Mu 2024 gusa, imishinga 50 yatewe inkunga ya miliyoni 3,7 z’Amayero.
Ibihugu na Leta bigize OIF byageze kuri 90 mu 2025. Abavuga Igifaransa na bo bakomeje kwiyongera uko imyaka ihita, indi igataha, bigashimangira ijambo rikomeye uyu muryango ufite ku ruhando mpuzamahanga. Kugeza ubu, abarenga miliyoni 396 ni bo bavuga ururimi, mu gihe abarenga miliyoni 170 barwiga.
Mushikiwabo natorerwa kuyobora manda ya gatatu, azubakira kuri byinshi yagezeho muri manda ebyiri ziheruka birimo gukomeza kubaka ubushobozi bw’uyu muryango mu by’imari, kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu binyamuryango mu bucuruzi n’ishoramari, gukomeza gahunda zirimo iyo guha urubyiruko amahugurwa y’ikoranabuhanga, guteza imbere uburinganire no kongera uruhare rwa OIF mu byemezo bifatwa ku rwego mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!