Mu misozi miremire ya Kivu y'Amajyepfo, Minembwe, ni ahantu h'ingenzi mu rwego rwa gisirikare kuko uhagenzura aba afite ubushobozi bwo kugenzura inzira z'ingenzi z'ubwikorezi, inzira z'ibikoresho bya gisirikare ndetse n'ububasha ku bice byinshi byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Nka santere ya Minembwe ni agace kameze nk'akari mu kibaya. Kari hagati y'imisozi ya Fizi mu Burasirazuba kandi muri iyo misozi, ni ho hari agace k'ingenzi kazwi nka Point-Zero k'ihuriro ry’inzira yerekeza Baraka mu majyepfo na Uvira mu Majyaruguru ashyira uburasirazuba.

Mu Burengerazuba bwa Minembwe hariyo umugezi wa Minembwe hejuru hakaba imisozi irimo Gahwera ifatwa nk'irembo ry'Iburengerazuba bwa Minembwe.

Mu gihe ingabo z'u Burundi zirwana zifatanyije n'ingabo za Congo (FARDC) n'imitwe yitwaje intwaro bikorana harimo na FDLR, umutwe w’iterabwoba washinzwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu gikorwa kigamije gufata Minembwe, abantu benshi bibaza niba iyo mirwano igamije gusa kurwanya umutwe wa AFC/M23 cyangwa niba iri mu rugamba rwagutse rwo guhatanira ubutegetsi n'inyungu mu Karere k'Ibiyaga Bigari.

Kohereza ingabo z'u Burundi muri RDC byateje impaka, benshi bibaza impamvu yabyo gusa byaje kugaragara ko ari umugambi ibihugu byombi bihuriyeho wo kurimbura Abatutsi.

Leta y'u Burundi ivuga ko izo ngabo zagiye kurwanya imitwe y'Abarundi ikorera ku butaka bwa RDC. Ariko aho imirwano iri kubera, abafatanyabikorwa bari ku rugamba ndetse n'imvugo za politiki zivugwa kuri Minembwe bituma bamwe bavuga ko hari izindi nyungu zirenze iz'umutekano w'umupaka.

Mu gihe FARDC ikomeje kwishingikiriza ku bufasha bw'ingabo z'amahanga mu guhangana n'imitwe yitwaje intwaro, u Burundi na FDLR ni bamwe mu bafasha Leta ya RDC mu rugamba rugamije kugenzura Minembwe, aho bahanganye na Twirwaneho irwanira uburenganzira bw'Abanyamulenge.

Minembwe ni agace gafite umwanya wihariye muri Kivu y'Amajyepfo. Gahuza imisozi miremire n'uturere twa Fizi, Mwenga na Uvira. Ukagenzura aba afite ijambo ku nzira z'ingenzi zikoreshwa mu kugeza ibikoresho ku rugamba, kugenzura urujya n'uruza rw'ingabo n'abaturage, ndetse no kugira ijambo rikomeye ku bice bigakikije.

Kubera imiterere y’aho y'imisozi, Minembwe imaze imyaka myinshi ikurura imitwe yitwaje intwaro n'ingabo za Leta, kuko ari ahantu habafasha kwisuganya cyangwa gutangiriraho ibitero.

Ni yo mpamvu ibitero bikunze kugabwa kuri Minembwe bidafatwa nk'ibikorwa bya gisirikare bisanzwe, ahubwo bifatwa nk'urugamba rwo kugenzura kamwe mu duce dufite agaciro gakomeye muri Kivu y'Amajyepfo.

Ingabo z’u Burundi zari zimaze igihe zishyize Minembwe mu kato, zarafunze inzira ziyihuza n'ahandi hantu, mu buryo bugamije kwica Abanyamulenge buhorobuhoro kuko nta washoboraga kuhasohoka ajya gushaka ibiribwa cyangwa ubuvuzi bwisumbuyeho.

Ni agace izi ngabo z’u Burundi zinjiyemo nyuma yo kubona ko zikomeje gutsindwa uruhenu, zihitamo kujya muri Minembwe kubuza amahwemo abaturage.

Uretse ibitero bya drones n’indege byagiye byibasira abaturage, imitungo yabo n’amatungo, abaturage ba Minembwe bakunze guhura n’ibibazo bikomeye bishingiye ku kwimwa uburenganzira bw’ibanze.

Kuba ingabo za Ndayishimiye Evariste zarwana umuhenerezo zishaka kwigarurira Minembwe bifite impamvu nyinshi zirimo no gukomeza kuryoshyaryoshya Perezida Tshisekedi Tshilombo wasaritswe n’urwango ku Batutsi.

Kuva u Burundi bwagera muri iyo ntambara nta kinini burafasha Tshisekedi bijyanye n’ibyo yari abwitezeho, bityo kuba bwagumana Minembwe yaba impamvu yo gukomeza kurya ifaranga rya RDC no kwerekana ko bufite ubushake bwo gukomeza kumurwanaho.

Minembwe kandi ni ahantu h’ingenzi hafasha ingabo za RDC n'iz'u Burundi kurwanya ko ihuriro rya AFC/M23 ryagera mu bindi bice biri inyuma ya Minembwe ariko bikanabafasha gukomeza umugambi wabo wo kurimbura Abatutsi.

Umusesenguzi Tite Gatabazi aheruka kugaragaza ko Ndayishimiye na Tshisekedi bifuzaga gufata Minembwe bitarenze tariki 30 Kamena 2026.

Ati “Gahunda bari bafite isa n’iyabaturikiye mu ntoki, kwari ugufata Minembwe yose mbere ya tariki 30 z’uku kwezi. Tariki 30 Kamena muri DRC ni yo tariki igihugu cyaboneyemo ubwigenge. Perezida [Tshisekedi] yifuzaga gutanga imbwirwaruhame yerekana ko ku ngufu za gisirikare yashoboye gufata Minembwe.”

Umwe mu bayobozi b’Abanyamulenge, Makuza Jules Sebahizi, na we yabwiye IGIHE ko kuba ingabo z’u Burundi na RDC zishaka gukomeza kuba muri Minembwe ari ukugira ngo zikomeze kwica gusa.

Ati “Kujya mu Minembwe ni ukuvuga ngo mu by’ukuri intambara yabo irashaka kwica, kandi kwica abaturage badafite icyo bakora…Minembwe nta bundi buyobozi buhari, nta kigega cya Leta gihari, hari abaturage, urajya kubarasa wiyambaje abasirikare ba leta, ab’ikindi gihugu, uzane Interahamwe, uzane Mayi mayi, mu Minembwe ugiye gushaka iki uretse kujya kwica? Ikigaragara ni intambara yo kwica aho kurwanya abarwanya ubutegetsi.”

Abanenga ubutegetsi bwa RDC bavuga ko imvugo yo kwita bamwe mu Banye-Congo abanyamahanga, ishyigikirwa no ku rwego rwo hejuru, igaragaza ko hari uguhuza imvugo n'ibikorwa hagati ya Perezida w'u Burundi, Évariste Ndayishimiye, na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, bavuga ko bifatwa nk'ibibangamira Abatutsi by’umwihariko muri Minembwe.

Ibitero bya drones mu basivili ni byinshi
Ibitero bya drones mu basivili ni byinshi

Umupagasi ushaka gushimisha shebuja?

Ubusanzwe bavuga ko uwambaye injamba atagira ijambo, Perezida Ndayishimiye yamaze gusobanukirwa iyo mvugo ku buryo asa n'ushaka gufata Minembwe ku bubi na bwiza kugira ngo ayivugireho ijambo.

Nubwo ahuje imbaraga na Tshisekedi ariko ntabwo aramwemeza ko yaba umufatanyabikorwa wizewe mu gihe nta gice na kimwe u Burundi bwigeze bubasha kugarura mu byafashwe n’ihuriro rya AFC/M23.

U Burundi buvuga ko ibikorwa bya gisirikare bukorera muri RDC bigamije kurinda umutekano wabwo no kurwanya imitwe ibuhungabanyiriza umutekano.

Ariko bamwe mu basesenguzi b'akarere bavuga ko ubu butumwa ahubwo butanga amahirwe yo kongera ijambo ry'u Burundi mu bibazo by'umutekano byo mu karere k'Ibiyaga Bigari.

Kugira uruhare rukomeye muri ibi bikorwa bituma u Burundi burushaho gukorana bya hafi na Leta ya Kinshasa kandi bikabwongerera ijambo mu rwego rwa dipolomasi.

Hari kandi abavuga ko kugenzura uduce tw'ingenzi bishobora kugira ingaruka ku nzira z'ubucuruzi, ubwikorezi bw'ibikoresho n'imikoranire n'abo mu karere. Ibi ni ibintu byagiye biranga kenshi ibikorwa by'ingabo z'amahanga muri RDC, aho impamvu z'umutekano zivangwa n'inyungu za politiki n'iz'ubukungu.

Nubwo hakiri impaka ku ntego nyamukuru z'ubu butumwa, ikigaragara ni uko ibikorwa by'ingabo z'amahanga mu burasirazuba bwa RDC akenshi biba bifite intego zirenze imwe zirimo gushaka inyungu mu rwego rw'ubukungu.

Red Tabara nk’urwitwazo

U Burundi bukomeza gusobanura ko kuba buri muri RDC biterwa no kurwanya umutwe wa Red Tabara urwanya ubutegetsi bwabwo.

Uyu mutwe washibutse nyuma y'ibibazo bya politiki byabaye mu Burundi mu 2015, igihe Perezida Pierre Nkurunziza yashakaga manda ya gatatu, ibintu byateje imyigaragambyo.

Leta y'u Burundi yavuze ko habaye igerageza ryo guhirika ubutegetsi, ariko abatavuga rumwe na yo bavuga ko ibyabaye byakoreshejwe nk'urwitwazo rwo gukandamiza abatavuga rumwe n'ubutegetsi no gutuma Abarundi benshi bahunga igihugu.

Leta y'u Burundi ivuga ko ibikorwa byayo muri RDC bigamije gusenya uwo mutwe mbere y'uko ugaba ibitero mu Burundi. Ariko abanenga iyo myumvire bavuga ko kurwanya Red Tabara byivanze n'amakimbirane akomeye asanzwe ari muri Kivu y'Amajyepfo.

Mu gihe ibikorwa bya gisirikare bigenda byaguka, hakomeje kwibazwa niba ubutumwa bw'u Burundi bukiri ubwo kurinda umutekano wabwo gusa cyangwa niba bugamije no kongera ijambo n'inyungu z'igihe kirekire mu karere.

Nubwo u Burundi buvuga ko buri gushaka kurwanya RED Tabara, nta gikorwa na kimwe cyo gutera RED Tabara u Burundi burakora ahubwo buhora mu bitero bigamije kwica Abatutsi b’Abanye-Congo.

Minembwe ikomeje kugaragazwa nk'ingenzi cyane ku Burundi bwiyemeje kwica abasivili
Minembwe ikomeje kugaragazwa nk'ingenzi cyane ku Burundi bwiyemeje kwica abasivili
Impamvu Ndayishimiye yiyemeje gusiga agatwe muri Minembwe
Impamvu Ndayishimiye yiyemeje gusiga agatwe muri Minembwe