00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu za Coups d’état zayogoje Afurika mu mboni za Perezida Kagame

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 February 2024 saa 11:10
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko abantu badakwiriye kujya bihutira kunenga abakoze Coups d’état mu bihugu bimwe na bimwe, batabanje kureba icyatumye bibaho.

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, ubwo yari yitabiriye umunsi wa mbere w’inama yiga ku miyoborere, The World Governments Summit iri kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Mu kiganiro cyayobowe n’umunyamakuru Eleni Giokos wa CNN, Perezida Kagame yabajijwe ku cyo avuga ku bwiyongere bw’ihirika ry’ubutegetsi hirya no hino muri Afurika, akenshi rigirwamo uruhare n’igisirikare.

Mu gusubiza, yavuze ko ikibazo atari uko habaye guhirika ubutegetsi ahubwo ikibazo ari icyabiteye.

Ati “Ni byiza kujya kureba impamvu nyamukuru yabiteye, biroroshye kwamagana Coup d’état ariko tuba dukwiriye kwibaza ibibazo kuko tubyumva gutyo ariko bigakomeza, ibyo bivuze ko hari ikiba kibura ari nacyo kitujyana ku mpamvu nyamukuru ibitera.”

Perezida Kagame yavuze ko akenshi ihirikwa ry’ubutegetsi rituruka ku miyoborere mibi, ituma abafite inshingano badakemura ibibazo byugarije abaturage.

Ati “Ntabwo ikibazo ari igisirikare cyakuyeho abasivile ahubwo kuki biba? Ni ibintu bibiri, imiyoborere mibi n’ubuyobozi bubi hanyuma bigaturika.”

Yagaragaje ko mu gihe imiyoborere ibaye myiza, abayobozi bakita ku gukemura ibibazo by’abaturage nta ngaruka mbi zabaho.

Afurika si akarima k’uwo ari wese

Perezida Kagame muri iki kiganiro yabajijwe ku kuba Afurika imeze nk’akarima k’ibihugu by’ibihangange, bishaka kuyigiramo ijambo bikuruwe n’ubutunzi bwayo.

Yasobanuye ko Afurika ifite ‘buri kimwe , ni umugabane ukize. Ku rundi ruhande, ni wo mugabane ukennye cyane, wabisobanura ute? Ntabwo bisobanutse.”

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiriye gushyira hamwe, igashyira ingufu mu kongerera agaciro ubutunzi ifite kugira ngo agaciro kabwo kihute.

Ati “Ni inshingano z’Abanyafurika guharanira ko Afurika itaba akarima k’umuntu runaka. Bimeze nk’aho tubereyeho kuba akarima k’ubishatse wese, uza agakora ibyo ashaka byose. Ni inshingano zacu, tugomba kubishyira imbere ku buryo tutabaho tubereyeho kugendera ku byifuzo bya kanaka kuko akomeye.”

Perezida Kagame yavuze ko Afurika yo ubwayo ikeneye kugira imbaraga zituma ikora ibyo yihitiyemo, bifitiye akamaro abaturage bayo.

Perezida Kagame yagaragaje ko ihirikwa ry'ubutegetsi muri Afurika rikwiriye kureberwa mu mpamvu zituma bibaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages