Ni amatora ashyushye ariko yaryamiwe n’intambara u Burusiya bumazemo iminsi muri Ukraine, ku buryo hari n’ab’imbere mu Bufaransa batibuka neza igihe azabera. Abakandida bo batangiye gushya ubwoba, kuko ibyo bavuga ntawe ubyitayeho, ataramenya imigambi y’Ingabo z’u Burusiya mu marembo ya Kyiv.
Abenshi mu bakandida imigambi bamaze kuyigaragaza, twamenye aho bahagaze n’ibyo bemera, ibyo batemera n’ibyo baje gukosora mu rwego mpuzamahanga.
Biragoye kuvuga ahahise h’u Bufaransa hatagaragayemo u Rwanda, ari nako bimeze ku hahise h’u Rwanda. Ni ingingo ifite byinshi isobanuye noneho kuri ubu, nyuma y’umwaka icyo gihugu cyemeye uruhare rwacyo mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibintu Perezida Macron yasabiye imbabazi ubwo aheruka i Kigali muri Gicurasi 2021.
Macron we ntitumutindaho kuko yazanye imyumvire yihariye y’uko amakosa igihugu cye cyakoze ahahise agomba gukosorwa, aho cyakabije kigasaba imbabazi ubuzima bugakomeza.
Nibyo byabaye ubwo uyu mukandida w’ishyaka La République En Marche yasuraga u Rwanda mu 2021. Icyo gihu cyari kimaze imyaka 27 gitandukanyije ibihugu byombi, cyasimbuwe n’umwuka w’icyizere n’ubufatanye bw’ejo hazaza, ari nabyo byatumye sosiyete nyinshi zo mu Bufaransa zitangira kwisanga ku isoko ry’u Rwanda.
Abakandida 12 bashaka umwanya muri Élysée bazatangira kujya mu mitsi kuwa 10 Mata 2022 ubwo hazaba hatangira icyiciro cya mbere cy’amatora. Nihatagira utsinda, icyiciro cya kabiri kizaba tariki 24 Mata kuri bake bazaba basigaye mu isiganwa.
Buri wese afite uko yumva imibanire y’u Bufaransa n’u Rwanda ariko hari ab’ingenzi dukwiriye guhanga amaso kuko ikusanyabitekerezo (Opinion Polls) ritandukanye, rikomeje kwerekana ko byanze bikunze umwe muri bo azavamo uyobora u Bufaransa mu kwezi gutaha.
Raporo iherutse yashyizwe hanze na OpinionWay-Kéa, igaragaza ko Emmanuel Macron ari we uhabwa amahirwe yo kuzatsinda amatora, agakurikirwa na Marine Le Pen, Valérie Pécresse, Éric Zemmour na Jean-Luc Mélenchon.
Kubera ko bazaba bagabanye amajwi, Macron na Marine Le Pen nibo bahabwa amahirwe yo guhatana mu cyiciro cya kabiri, ariko ikusanyabitekerezo rigaragaza ko Macron azatsinda Le Pen ku majwi 58 %.
Impumeko yabo ku Rwanda…
Buri wese afite uko abona imibanire y’igihugu cye n’u Rwanda, hakaba n’abadatinya kwerekana ko ibyo u Bufaransa bwakoze mu Rwanda mu myaka ya 1990, n’ubu bwabikora.
Éric Justin Léon Zemmour w’imyaka 63 ni umunyapolitiki wahoze ari umunyamakuru. Imyitwarire ye abayireba bemeza ko ari nk’iya Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ntabyo guca ku ruhande iyo avuga ndetse hari abamufata nk’ishusho nyayo y’Abanyaburayi iyo bigeze ku bibazo by’Abanyafurika cyangwa se abayisilamu bo mu Burasirazuba bw’Isi.
Zemmour hashize amezi ashinze ishyaka Reconquête, rifite intego zo gusubiza u Bufaransa ‘ubuhangange’ bwahoranye, atitaye ku nzira yose yanyuramo yaba inkota cyangwa dipolomasi.
Ntumubwire abimukira cyane cyane abirabura, abo azabasubiza iwabo ku munsi wa mbere wo kurahira, cyangwa abayisilamu bo mu ‘Barabu’ kuko adashaka ko u Bufaransa buhinduka igihugu cyabo.
Uyu mugabo afite agahinda aterwa no kubona u Bufaransa bugenda bucika intege, kugeza aho bwemera gupfukama kubera amakosa yakozwe mu bihe byashize.
Ntiyahishe aho ahagaze ku Rwanda ubwo Macron yasabaga imbabazi mu Rwanda. Icyo gihe Zemmour yagize ati “Ntabwo nakunze imbwirwaruhame yo kwicuza yakozwe na Emmanuel Macron. Ndatekereza ko u Bufaransa nta ruhare bufite muri Jenoside […] Njye ntekereza ko ingabo z’u Bufaransa zakoze ibyo zari zishoboye ngo iyo Jenoside itaba. Si u Bufaransa bwishe abapfuye, si u Bufaransa bwari bufite ijambo rikomeye mu byabaye.”
Ubwo yaganiraga na CNews muri Werurwe 2022, Zemmour yavuze ko nta marangamutima akwiriye kuzamo mu gihe cyose u Bufaransa bwakoze ibiri mu nyungu zabwo.
Ati “U Bufaransa bufite uburenganzira bwo kurengera inyungu zabwo nubwo byaba ngombwa ko dutera inkunga ubutegetsi butajyanye n’amarangamutima cyangwa amahame yacu ya demokarasi .”
Aramutse atowe nubwo ikusanyabitekerezo ribigaragaza ukundi, Zemmour yahamije ko atazigera na rimwe aha amasomo ya demokarasi abategetsi bo muri Afurika ati ariko "nta n’umwe nzasaba imbabazi.”
Marine Le Pen w’imyaka 53, na we ari mu bahabwa amahirwe menshi ndetse Macron arebye nabi, ashobora kumutungura nk’ibyabaye kuri Hillary Clinton mu 2016.
Uyu mugore uyoboye ishyaka Rassemblement National, ni ku nshuro ya gatatu agiye kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa.
Ntiyumva u Rwanda na gato ndetse yatangiye kubigaragaza guhera kera. Nko mu 2018, ubwo Louise Mushikiwabo yiyamamarizaga kuyobora umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), Le Pen yarabirwanyije cyane.
Kuri Televiziyo France 2 yagize ati “Mbabajwe no kuba u Bufaransa bushobora gushyigikira Minisitiri wa Kagame wanga cyane u Bufaransa, igihugu cyahisemo Icyongereza ngo gisimbure Igifaransa mu mashuri no mu butegetsi. Ni igihugu cyateye umugongo u Bufaransa.”
Le Pen yongeye kwigaragaza ubwo Macron yemeraga amakosa igihugu cye cyakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko icyubahiro u Bufaransa bufite kidakwiriye gutuma bupfukamira ibihugu bito.
Ati “U Bufaransa ni igihugu cyubahirwa ubuhangange bwacyo kuko cyatanze ibitekerezo n’imirongo ngenderwaho ku hazaza. Ntabwo cyubahwa kuko cyapfukamye no ku makosa kitigeze gikora.”
Le Pen si we mugore wenyine uri mu bahabwa amahirwe yo kuyobora u Bufaransa, kuko na Valérie Pécresse atoroshye. Uyu mugore w’imyaka 54, ari kwiyamamaza ku itike y’ishyaka ry’Aba-Républicains, nubwo asanganywe ishyaka rye ‘Soyons Libres’ yashinze mu 2017.
Valérie Pécresse kuri ubu ayoboye inama njyanama y’agace ka Île-de-France. Politiki si nshya kuri we kuko yabaye Minisitiri w’Imari n’uw’Uburezi ku ngoma ya Perezida Nicolas Sarkozy.
Nubwo yabaye muri Guverinoma ya Sarkozy wumvaga u Rwanda akaba ari na we Perezida wa mbere w’u Bufaransa wasuye u Rwanda nyuma ya Jenoside, Pécresse bashobora kuba badahuje imyumvire.
Ntaho byihariye aragaragaza ibyo atekereza k’u Rwanda ariko uburyo asobanuramo imibanire y’u Bufaransa na Afurika, uhita ubona aho ahagaze.
Urugero, aherutse kuganira na RTL abazwa ku makosa u Bufaransa bwagiye bukora mu gihe cy’ubukoloni, by’umwihariko ubwicanyi ingabo zabwo zakoze muri Algeria.
Yagize ati “Macron ubwo yari muri Algeria yavuze ko u Bufaransa bwakoze ibyaha byibasiye inyokomuntu mu gihe cy’ubukoloni. Nemera ko habaye ubwicanyi n’andi mateka yanditswe n’u Bufaransa, ariko ntabwo ari ibyaha byibasiye inyokomuntu.”
“U Bufaransa ni igihugu cy’icyitegererezo, abantu batubona nk’igihugu cy’ubwisanzure, igihugu kimurikira ibindi, gifite ishema. Ni igihugu gifitiye ishema Napoléon n’ibindi bihangange byacyo, kubera iki se twe tutiyumvamo ishema? Yego habaye ibintu bibi n’ibyiza ariko gushaka guhindura amateka nyuma y’ibinyejana ni ibintu bitagezweho.”
Abafaransa bose ntibatekereza kimwe iyo bigeze kuri Afurika. Urugero ni Jean-Luc Mélenchon w’imyaka 70 uri kwiyamamaza ku itike y’ishyaka rye La France Insoumise.
Nubwo ashinjwa kuba yaragiye ahindagura imvugo mu myaka isaga 30 amaze muri politiki, Mélenchon yashimye umurongo wafashwe na Macron wo kongera kubana n’u Rwanda .
Ubwo Macron yari amaze gusaba imbabazi z’uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Mélenchon yagize ati “Dusangiye na Macron ibitekerezo by’uko ubwo u Bufaransa bwirengagizaga ibimenyetso simusiga bya Jenoside, byabushyizeho icyasha cy’uruhare muri iyo Jenoside.”
Yongeyeho ati “Kwemera uruhare rw’u Bufaransa mu mateka mabi y’u Rwanda, ni ikintu cy’ingenzi cyane. Ni uburyo bwo kwiga amasomo y’imibanire yacu y’ahazaza na Afurika.”
Yaboneyeho gusaba ko “Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Bufaransa n’ahandi bagezwa mu butabera bakabibazwa.”
Ushobora kubyumva ugakeka ko buri gihe Mélenchon yemeranya na Macron nyamara si ko bimeze kuko nk’ubu ntibajya imbizi ku mpamvu u Bufaransa bwivanga mu ntambara yatangijwe muri Ukraine.
Yagaragaje ko u Bufaransa budakwiriye kugenda buhumyi mu bibazo bifitiye inyungu Amerika kurusha uko bubifitiye Abafaransa.
Abakandida ni benshi mu Bufaransa ariko bose basa n’abatandukanye ku myumvire yabo ku mubano wabwo n’ibihugu bya Afurika, dore ko bahafite ishusho itari nziza y’uburyo bitwaye mu myaka isaga 60 ishize, na mbere yaho mu gihe cy’ubukoloni.
Mu bandi biyamamaza harimo Meya wa Paris, inshuti y’u Rwanda cyane, Fabien Roussel wa Parti Communiste Français, Philippe Poutou wa Nouveau Parti Anti-Capitaliste, Jean Lassalle, Yannick Jadot, Nathalie Arthaud na Nicolas Dupont- Aignan.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!