Cleverly yicajwe ku ntebe ishyushye kuko kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo, azagaragarira mu myitwarire ya Minisiteri ye ku mwanzuro Urukiko rw’Ikirenga ruzafata ku cyemezo cyo kohereza mu Rwanda abimukira binjirayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ni umwanzuro ushingiye ku masezerano u Rwanda rwasinye n’u Bwongereza yo kurwoherezamo abimukira, hagamijwe kugabanya abinjira muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko.
Urukiko nirwemeza ko kubohereza mu Rwanda byubahirije amategeko, azagaragarira mu mitegurire yo kubohereza no guhangana n’abashobora kubirwanya binyuze mu myigaragambyo. Urukiko kandi nirutabyemera, Cleverly azareberwa mu myanzuro izafatwa kugira ngo amasezerano akomeze gushyirwa mu bikorwa.
Ijambo rya mbere Cleverly yabwiye abanyamakuru, ni uko ashyigikiye umugambi wa Rishi Sunak wo kugabanya abimukira binjira mu gihugu cye bakoresheje ubwato buto, bakagishyira ku mugogoro wo kubitaho kandi kitarabateganyije.
Yagize ati “Niyemeje gushyira imbaraga mu guhagarika ubwo bwato nkuko abaturage babisezeranyijwe.”
Guhagarika abimukira binjira mu Bwongereza ni umwe mu mihigo y’ibanze Sunak yahaye Abongereza akijya ku butegetsi, abinyujije mu masezerano igihugu cye cyasinye n’u Rwanda yasanze amaze amezi atandatu.
Minisiteri y’Umutekano niyo ifite inshingano zo gushyira mu bikorwa uwo mwanzuro, bivuze ko ari akazi gakomeye kuri Cleverly wasimbuye Braverman.
Nubwo Braverman wasimbujwe yari umwe mu bashyigikiye cyane uyu mugambi wo kohereza mu Rwanda abimukira, ntabwo yakunze kwishimirwa na benshi kubera ko bamufata nk’umuhezanguni cyane, kugeza ubwo avuze ko bashobora kwivana mu Rukiko rw’u Burayi rushinzwe Uburenganzira bwa Muntu (ECHR) niruramuka rwongeye kwitambika umugambi wo kohereza mu Rwanda abimukira.
Ikinyamakuru Independent kivuga ko kwivana muri urwo rukiko Braverman atabyumvikanyeho na Sunak, kuko we abona kwivana muri urwo rukiko kwaba ari ukurushaho kuvana u Bwongereza muri uwo muryango.
Ibihugu bibiri, Belarus n’u Burusiya nibyo bitabarizwa muri uwo muryango i Burayi, gusa bikaba bisanzwe bifatwa nk’ibyigomeke ku myanzuro myinshi y’uwo muryango. Sunak ntashaka ko u Bwongereza bugaragara gutyo.
Cleverly wagizwe Minisitiri w’Umutekano, we yakunze kugaragaza ko abyumva kimwe na Sunak, ko kwivana mu rukiko rw’u Burayi atari wo muti nubwo inkiko zaba zitambitse umugambi wo kohereza mu Rwanda abimukira.
Muri Mata uyu mwaka yabwiye The Guardian ko u Bwongereza bufite imbaraga n’ubushobozi byo kumvisha abacamanza bo muri urwo rukiko, bagafata umwanzuro ujyanye n’ibyifuzo by’u Bwongereza.
Uyu mugabo w’imyaka 54, yabaye Minisitiri w’Umutekano nyuma y’umwaka ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga. Yavuze ko ubwo yari ashinzwe ububanyi n’amahanga, yakoze byinshi mu gufasha u Bwongereza kubonera igisubizo ikibazo cy’ubwiyongere bw’abimukira.
Uyu mugabo aherutse muri Albania nka kimwe mu bihugu bifite abimukira bajya mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko, kugira ngo barebe uko bafatanya n’icyo gihugu guhagarika abimukira.
Bivugwa ko kandi Cleverly agiye gufasha Guverinoma uburyo bongera amasezerano n’ibihugu bashobora koherezamo abimukira, aho nyuma y’u Rwanda hari Turikiya, Iraq na Misiri. Braverman yari aherutse gutangaza ko batangiye ibiganiro n’ibindi bihugu nk’u Buhinde na Georgia.






Ibitekerezo 0