Yabigarutseho kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu Rwanda ku ishusho y’urugamba rumaze imyaka itatu.
Kuva mu 2023 iyi ntambara yatangira, abarenga ibihumbi 150 bahasize ubuzima, miliyoni 13 bava mu byabo, igihugu cyibasirwa n’amapfa.
Kuri ubu Umujyi wa El Fasher ni wo uri kuberamo imirwano ikomeye, kuva uwo mutwe wakwigarurira abaturage barenga ibihumbi 60 bamaze kuva mu byabo.
Ambasaderi Khalid Musa yagaragaje ko abarwanyi b’uyu mutwe bakomeje gukora "Jenoside" kuko bica abaturage bashingiye ku moko ndetse ko bashyigikiwe n’ibihugu bitandukanye birimo ibibaha amafaranga n’intwaro zifashishwa zirimo na drones zishobora kurasa kure.
Sudani yemeza ko ifite ibimenyetso bifatika byerekana ko ibihugu birimo n’ibikomeye bifite akaboko muri iyi ntambara imaze imyaka itatu.
The Wall Street Journal iheruka gushyira hanze inkuru yagaragaje ko mu ntwaro abarwanyi b’uyu mutwe bafite harimo izakorewe mu Bufaransa, u Bwongereza, Amerika, n’ibindi.
Amb Khalid Musa yavuze ko uwo mutwe uri gukoresha ibikoresho bigezweho birimo ibifaru n’imodoka z’intambara zirasa kure, intwaro utapfa gusangana ibisirikare by’ibihugu muri Afurika ndetse n’abacanshuro bagera ku 10.000 baturutse mu bihugu 17 barimo abo muri Colombia, Ukraine, Ethiopia, Sudani y’Epfo n’ibindi bitandukanye.
Ati “Ibi biragaragaza uburyo iyi jenoside iri gukorwa, ntabwo ari RSF gusa ahubwo hari abacanshuro n’ibihugu bikomeye biri kubafasha.”
Ijoro ryo ku wa 26 Ukwakira 2025, Ambasaderi Khalid yarigaragaje nk’iryabaye injyanamuntu mu Mujyi wa El Fasher aho uyu mutwe wishe abantu 3000 barimo abarwayi mu bitaro bitandukanye, abana baratotezwa, bashyingura abantu ari bazima, bakabagongesha imodoka n’ibindi.
Ni ibikorwa kandi bigira ingaruka ku bikorwa by’ubutabazi kuko uyu mutwe wahisemo gukoresha inzara ku baturage nk’intwaro muri iyi ntambara.
Yashimangiye ko abarwanyi b’uwo mutwe bakomeje gukora ibyaha, ashimira ko ibihugu bikomeje kubyamagana ariko avuga ko bidahagije.
Ati “Mu by’ukuri ntabwo bari kuryoza RSF ibyo iri gukora, barabyamagana bakagaragaza impungenge zabo ariko n’Abanya-Sudani dukeneye ubutabera no gukorera mu mucyo. Dutegegereje kubona Akanama ka Loni ku mutekano karyoza RSF ibyaha bari gukora. Abanya-Sudani turashaririwe cyane.”
Sudani igaragaza ko iyi intambara imaze kugira ingaruka zikomeye zirimo kuba abaturage barenga miliyoni 13 baravuye mu byabo.
Ati “Mwibaze namwe abaturage b’u Rwanda bose bahunze. Ibi rero biri kuba muri Sudani kubera RSF.”
Uretse kwica abaturage, umutwe wa RSF ushinjwa ko wangije bikomeye ibikorwaremezo birimo ibitaro, amashuri, ingomero z’amashanyarazi, amazi, ikibuga cy’indege cya Khartoum hifashishijwe drones 18.
Kwigira ku Rwanda
Amb. Musa Dafalla yavuze ko ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rwagaragaje ari isomo rikomeye ku bihugu bya Afurika bityo ko na bo bakwiye kurwigiraho.
Yishimiye uburyo rufite gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze baba mu mitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi ikorera mu mashyamba ya Congo, yemeza ko na bo bashobora gukoresha iyo nzira mu gihe imirwano izaba yarangiye.
Ati “Iki ni kimwe mu byo twumva tuzashyiramo imbaraga, kugira ngo abaturage b’Abanya-Sudani babane mu mahoro n’iterambere.”
Guverinoma ya Sudani yavuze ko hakenewe igisirikare kimwe gusa, Umuryango Mpuzamahanga ukwiye gutangaza RSF nk’umutwe w’iterabwoba, guhagarika ihererekanya ry’intwaro kuri uyu mutwe binyuze mu nzira zitandukanye no kuba RSF yabazwa ibyaha yakoze muri Sudani.
Yashimangiye ko nta mbabazi zikwiye kubaho bityo ko abafite ibyo bakoze bagomba kubiryozwa imbere y’ubutabera.
Yemeje ko u Rwanda rushobora gufasha mu bikorwa byo guhagarika intambara yo muri Sudani binyuze mu nzira zitandukanye zirimo ibijyanye na politiki nk’igihugu giharanira amahoro.
Ati “U Rwanda turukeneyeho ibintu bibiri birimo kuba umufatanyabikorwa wo kugera ku mahoro, no gufasha Abanya-Sudani kugera ku gisubizo cya nyacyo binyuze mu bufatanye bw’impande zombi, kandi turashima uruhare rwa Perezida Paul Kagame kandi twizeye n’ubufasha mu bya politiki ku Rwanda.”
Yakomeje agaragaza ko Kagame ashobora gufasha mu gusaba ibihugu biri gufasha RSF kubihagarika kandi ko ubunararibonye bwe bushobora gufasha.
Ati “Imiyoborere ya Paul Kagame muri iki kibazo irakenewe, kuko yizewe, afitiwe icyizere n’Abanya-Sudani, uburambe n’ubwenge bwo gufasha muri iki kibazo cya Sudani.”
Amb. Khalid Musa yashimye uko umubano w’u Rwanda na Sudani ukomeje kwaguka aho kuri ubu Abanya-Sudani baba mu Rwanda bangana na 6.000 ndetse n’ubuhahirane bw’impande zombi bukiyongera.
Mu mezi atandatu ashize Sudani yakuye ikawa n’icyayi by’arenga miliyoni 4$ mu Rwanda kandi bizakomeza.
Kuri ubu ishoramari rya Sudani mu Rwanda rikomeje kwiyongera ririmo uruganda rukorera mu Rwanda ibirahure, Kaminuza y’Ubuvuzi yo muri Sudani n’ibindi.
Ambasaderi yavuze ko Abanya-Sudani bazitura ineza u Rwanda bagiriwe mu gihe bazaba basubiye mu gihugu cyabo binyuze mu gukomeza umubano mwiza hagati y’impande zombi.
Amafoto: Habyarimana Raoul



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!