U Bufaransa buri ku isonga y’ibihugu biri gusaba ko Bazoum asubira ku butegetsi mu gihe abaturage bamaze iminsi bagaragaza ko bashyigikiye igisirikare cyamuhiritse.
Kuba u Bufaransa buri ku isonga y’abasaba ko Bazoum asubizwa ku butegetsi si impanuka. Impamvu ya mbere butanga ni uko yatowe biciye muri demokarasi, iya kabiri ni uko ari umuntu w’inkoramutima w’u Bufaransa ku buryo kumubura batabyiteguye, ari ishyano ku hazaza h’u Bufaransa.
Umuriro w’amashanyarazi ucanira u Bufaransa, hejuru ya 50% uturuka ku nganda zikoresha Uranium ari nacyo gice cy’amashanyarazi kiza ku isonga. Ibyo bivuze ko u Bufaransa bukenera cyane Uranium kandi nta kirombe na kimwe icukurwamo bufite, yose iva mu mahanga.
Niger iza ku mwanya wa kabiri u Bufaransa bukuramo Uranium, nyuma ya Kazakhstan, icyakora mbere ya 2016 Niger ni yo yazaga ku mwanya wa mbere mu koherereza mu Bufaransa Uranium nyinshi. Nibura 17% bya Uranium u Bufaransa bukoresha ituruka muri Niger.
Ni ibintu byatangiye kera mu mpera z’ubukoloni u Bufaransa bwakoreye Niger na nyuma y’aho, ari nabyo byagiye bigira uruhare mu ishyirwaho ry’abayoboye Niger.
Amasezerano Niger yagiranye n’u Bufaransa nyuma y’ubwigenge mu 1960, avuga ko u Bufaransa aribwo bugira uruhare mu igenwa ry’igiciro cya Uranium icukurwa muri icyo gihugu, nkuko inkuru "L’uranium de la Françafrique" yanditswe n’ikinyamakuru CAIRN mu 2020 ibigaragaza.
Sosiyete yo mu Bufaransa izwi nka Orano ariko yahoze yitwa Areva, ni yo yihariye igice kinini cy’icukurwa rya Uranium muri Niger guhera mu myaka isaga 60 ishize.
Ibyo bituma u Bufaransa bukomera cyane ku muntu uyobora Niger ku buryo agomba kuba ari umuntu wabo, bitaba ibyo bakagira uruhare mu kumuvanaho.
Urugero ni ihirikwa rya Hamani Diori wayoboraga Niger mu 1974, aho yakuweho amaze iminsi asabye ko ibiciro bya Uranium u Bufaransa buvana mu gihugu cye byongerwa.
Uranium ku giciro nk’icy’amakara....
Raphaël Granvaud mu gitabo cye Areva en Afrique. Une face cachée du nucléaire français yagaragaje ko Diori yahiritswe kubera ko u Bufaransa bwari bwamwanze.
Ati “Iyo abamuhiritse baza kubikora u Bufaransa butabishaka, Ingabo z’u Bufaransa ziba muri Niger zari kubyinjiramo nk’uko zagiye zibigenza n’ahandi ngo uwo bushaka agume ku butegetsi.”
Byongeye kuba kuri Mamadou Tandjana we wayoboye Niger ubwo mu 2008 yatangazaga ko yifuza kongera ibiciro bya Uranium kugira ngo ibyo yinjiriza igihugu bibe byinshi nkuko ibindi bihugu biyifite biyungukiramo.
Ntabwo iyo myitwarire yashimishije u Bufaransa kuko mu 2010 yahiritswe ku butegetsi. Jean Ping wari Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe icyo gihe yavuze ko ibihugu bikomeye cyane cyane u Bufaransa byari bimaze iminsi bifite amakuru y’uko Tandja agiye guhirikwa ariko biryumaho.
Muri Niger hahise hategurwa amatora mu 2011 hatorwa Mahamadou Issoufou wakoze manda ze ebyiri akazirangiza. Icyakora Issouffou na we ntavugwaho rumwe kuko yize ibijyanye n’amabuye y’agaciro mu Bufaransa, akaba yaranakoranye cyane na sosiyete z’Abafaransa zacukuraga Uranium muri Niger.
Hari abamubonaga nk’igikoresho cy’Abafaransa kuko nta na rimwe yigeze agaragaza impinduka mu mibanire y’igihugu cye n’u Bufaransa, ku buryo Uranium igirira agaciro abaturage be.
Nko mu 2007 Umuryango wo mu Bufaransa, Réseau Sortir du nucléaire ugamije ko ibihugu bihagarika ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire, wasohoye itangazo ugaragaza ko Niger ihombera cyane mu biciro ihabwa n’u Bufaransa kuri Uranium.
Icyo gihe wagaragaje ko ku kilo kimwe cya Uranium u Bufaransa buvana muri Niger, bwishyura amayero ari hagati ya 41 na 61 mu gihe ku isoko mpuzamahanga ikilo kimwe cyaguraga amayero asaga 180.
Yaba Issoufou na Bazoum wamusimbuye ku butegetsi bagiye bavugira mu matama ko ibiciro bahabwa ari bito ariko nta n’umwe watinyukaga kubigaragaza ngo asabe ko ibiciro byongerwa.
Mu gihe Uranium ya Niger ijya gucanira u Bufaransa, imbere mu gihugu abanya-Niger bafite umuriro w’amashanyarazi ni 14% nabwo 70% byawo bawukura muri Nigeria bahana imbibi.
Bazoum amaze gutorwa mu 2021, igisirikare cyagaragaje ko kitamushyigikiye ndetse mbere y’iminsi ibiri ngo arahire cyashatse kumuhirika ku butegetsi ariko biburizwamo.
Impamvu ni uko Bazoum afatwa nk’inshuti y’akadasohoka ya Issoufou ku buryo kuri benshi nta mpinduka yari yitezweho mu kuzana ibitekerezo bishya bivana Niger mu kuba ingaruzwamuheto y’Abafaransa.
Bazoum ufungiye mu ngoro y’umukuru w’igihugu kuri ubu, yabaye Minisitiri mu myanya itandukanye muri Guverinona ya Issoufou. Uyu kandi bafatanyije gushinga ishyaka PNDS (Parti nigérien pour la démocratie et le socialism), mu myaka ya 1990.
Na nyuma yo guhirikwa ku butegetsi, Bazoum yakomeje kuvugana na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron amutabaza ngo asubizwe ku butegetsi.
Ntabwo aho ibyo muri Niger bigana haramenyekana kuko igisirikare gikomeje kugaragaza ko Bazoum atazasubira ku butegetsi, ndetse gisa n’icyamaze gucana umubano n’u Bufaransa.
Ni mu gihe hari igitutu cy’amahanga n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO), bari bahaye igihe ntarengwa abasirikare bahiritse Bazoum ngo babe bamusubijeho, bitakorwa hagakoreshwa ingufu za gisirikare.
Igihe CEDEAO yari yatanze cyararenze ariko nta kirakorwa. Ni mu gihe igisirikare cyanze no kwakira intumwa w’uwo muryango n’iza Loni zagombaga kujya kuganira uburyo ibibazo bihari byakemuka.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!