Umushoferi waganiriye na IGIHE mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yavuze uko ku wa Kane yanyuze muri Tanzania ari mu rugendo rugana muri Kenya agasanga imyigaragambyo yafashe indi ntera.
Biragoye kumenya uko ibintu byifashe muri Tanzania kuko nta buryo bw’itumanaho buhari buhuza abari imbere mu gihugu n’abo hanze. Umunyamakuru ukorera kimwe mu bikomeye yabwiye IGIHE ati “Ntabwo twabasha kuvugana hano internet bayifunze n’ibinyamakuru ntabwo biri gukora.”
Uyu ni umunsi wa gatatu muri Tanzania hari imyigaragambyo ikomeye yadutse nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu aho abigaragambya biganjemo urubyiruko bijujutiraga ko hari abantu bakomeye muri politiki, batigeze bemererwa guhatana, aho bavuga ko Perezida Samia Suluhu agamije gukomeza kuyobora.
Abantu batandukanye baganiriye na IGIHE bavuze ko imyigaragambyo yakajije umurego ku wa Kane, ndetse ko iri mu mijyi hafi ya yose y’iki gihugu.
Umwe ati “Iyi myigaragambyo iri mu mijyi hafi ya yose ikomeye muri Tanzania irimo Arusha na Dar es Salaam. Aho itari ni muri Zanzibar aho Samia Suluhu akomoka kuko bamushyigikiye.”
“Abigaragambya basaba ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi barimo na Tundu Lissu w’ishyaka CHADEMA bafungurwa, ubundi hakaba amatora anyuze mu mucyo, kugira ngo batore uwo bashaka.”
Umunyarwanda wakoreraga muri Tanzania watashye iyi myigaragambyo igitangira, yavuze ko ari ubwa mbere mu myaka yari amaze akorera i Dar es Salaam yari abonye abantu bigaragambya bene ako kageni.
Yavuze ko bitangira, abaturage biganjemo urubyiruko bashyamiranye n’Umupolisi bakamugirira nabi, bigera aho inzego zishinzwe umutekano zitangira gukoresha ingufu mu kubigiza inyuma.
Ati “Umuntu ufite ubwoba ntasohoka, ni ibintu bikomeye.”
Uko iminsi igenda, abari i Dar es Salaam bavuga ko ibintu biri kujya mu buryo kuko Igisirikare aricyo kiri gukora ibishoboka byose kugira ngo ituze rigaruke mu gihugu.
Ubuyobozi bwa Tanzania bwasabye abaturage gukorera mu rugo. Ni ko byagenze ku wa Kane, mu Mujyi wa Dar es Salaam ukorerwamo n’abarenga miliyoni zirindwi.
Undi munyarwanda twaganiriye yagize ati “Mfite mukuru wanjye ukora muri Vodacom, nabo bafunze, bababwiye ko baguma mu rugo.”
Kuwa Kane byavugwaga ko hari abantu bane bari bamaze kugwa muri iyi myigaragambyo mu gihe ku rundi ruhande, hari abavuga ko abapfuye barenga 10.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko imibare yatangajwe n’Umuvugizi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Chadema, ari uko abantu babarirwa mu magana bamaze gupfa, gusa ntacyo Leta iravuga ku mibare y’abapfuye.
Ku rundi ruhande, Televiziyo y’Igihugu muri Tanzania, yatangiye gutangaza amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora, aho agaragaza ko Suluhu ari gutsinda mu bice bitandukanye by’igihugu.
Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko yahagaritse ingendo ziva n’izijya muri Tanzania ku bibuga by’indege bya Dar es Salaam, Arusha na Mount Kilimanjaro.
Ambasade ya Amerika muri Tanzania yaburiye abaturage bayo ibasaba guhagarika ingendo zo mu muhanda.
Hari andi makuru avuga ko ibikorwa biri kwibasirwa cyane n’abigaragambya, ari iby’abanyapolitiki bafite aho bahuriye n’ishyaka riri ku butegetsi. Ibyo birimo inyubako z’ubucuruzi, station za lisansi n’ibindi.
Binavugwa ko Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro muri Tanzania kiri mu byibasiwe n’abigaragambya.
Haba hari ingaruka iyi myigaragambyo yagira ku Rwanda?
U Rwanda na Tanzania ni ibihugu bihahirana ndetse by’umwihariko rwifashisha cyane icyambu cya Dar es Salaam mu kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa bivuye mu mahanga.
Nk’ibikomoka kuri peteroli byinjira mu gihugu, ingano nini ituruka muri Tanzania. Bibarwa ko nibura litiro miliyoni 60 z’ibikomoka kuri peteroli ari zo u Rwanda rwakira buri kwezi.
Impamvu lisansi na mazutu nyinshi u Rwanda rukura hanze ituruka muri Tanzania, ni uko i Dar es Salaam ariho hari ibigega bibikwamo lisansi ituruka mu bihugu nka Arabie Saoudite, abacuruzi baho baba bashobora kuyiha abo mu Rwanda, bakazabishyura nyuma bitandukanye n’uko biba bimeze muri Kenya, aho abenshi basabwa kujya kurangura bitwaje amafaranga.
Nko mu gihembwe cya kane cya 2023, ibyo u Rwanda rukura muri Tanzania, byari bifite agaciro ka miliyoni 228,26$, inyuma y’ibikomoka mu Bushinwa byari bifite agaciro ka miliyoni 328,17$.
Icyambu cya Dar es Salaam kiri hafi y’u Rwanda ho ibilometero 187 ugereranyije n’icya Mombasa. Imibare igaragaza ko umuntu ukoresheje icyambu cya Dar es Salaam akoresha amasaha 90 ugereranyije n’amasaha 180 ari hagati ya Kigali na Mombasa.
Ibyo bituma ikiguzi cy’urugendo kibamo ikinyuranyo cy’amadolari agera kuri 500 hagati y’ibyo byambu byombi nk’uko Imibare ya Banki y’Isi yo mu 2020 ibigaragaza.
Abasesenguzi bavuga ko nyuma y’aho iyi myigaragambyo yuburiye, abacuruzi bamwe bo mu Rwanda, batangiye guhitamo gukoresha icyambu cya Mombasa na Naivasha aho u Rwanda rufite aho rwakirira imizigo yarwo.
Ibyo bivuze ko ibicuruzwa bishobora gukoresha inzira za Gatuna cyangwa Kagitumba mu kwinjira mu Rwanda aho kuba Rusumo.
Ati “Ikibazo nigikomeza, abantu bashobora kwimuka bakajya Mombasa. Ntabwo ibicuruzwa byabura aho bica.”
Abakurikirana iby’ubucuruzi bavuga ko ingaruka ku Rwanda zishobora kugaragara “hashize iminsi, ari iminsi mike bikarangira nta kibazo, ariko iyo bitangiye gufata iminsi irindwi, ukwezi, bihita bitangira kugira ingaruka zigaragara.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!