Abanyamulenge babarirwa mu bihumbi biciwe mu Minembwe kuva mu 2017, abarenga ibihumbi 328.000 barahunze, imidugudu 550, ibigo by’amashuri hafi 140 n’ibigo nderabuzima 41 n’insengero zabo zirenga 126 birasenywa, inka zirenga ibihumbi 500 zirasahurwa; byose biri mu mugambi ushyigikiwe na Leta ya RDC.
Minembwe imeze nk’iyahoze ari Komini mu Rwanda. Kugira ngo uyigeremo uvuye i Bukavu, bisaba gukora urugendo rw’indege rw’iminota 45 rungana n’uruva i Nyarugenge ugera i Rusizi.
Igice kinini cyayo giherereye muri teritwari ya Fizi, ibindi biri muri Mwenga na Uvira.
Minembwe ituwe cyane n’Abanyamulenge, bakaba baturanye n’andi moko y’Abanye-Congo arimo Abafulero, Ababembe, Abanyintu n’Abashi. Ni igice cyo mu cyaro gisa n’aho kiri cyonyine bitewe n’imisozi yaho.
Mu kiganiro na IGIHE, Visi Perezida w’Umutwe wa MRDP-Twirwaneho ushinzwe politiki, imiyoborere na dipolomasi, Alexis Mugisha Nkurunziza, yatangaje ko mu Banyamulenge bahunze, bamwe bari mu nkambi, abandi bahungiye mu mahanga.
Ku ntangiriro z’ibi bitero mu 2017, Nkurunziza yagize ati “Byatangiye bikorwa n’umutwe wa Mai Mai, bitangira ari filozofi ntoya bita iyo kurwanira ubuyobozi ariko nyuma baza gutangaza ko ari umugambi wari wateguwe ko mu mezi hagati y’atatu n’atandatu, nta Munyamulenge wagombye kuba agituye muri Congo.”
Nyuma y’igihe gito, Ingabo za Leta ya RDC ziyunze kuri Mai Mai mu bitero yagabaga ku Banyamulenge, bijyana n’uko abanyapolitiki bo ku rwego rw’igihugu nka Depite Justin Bitakwira bari bakomeje gukwirakwiza imvugo zibiba urwango.
Mu gihe Mai Mai yari ikomeje kugaba ibitero ku Banyamulenge, Leta ya RDC yaremye ihuriro Wazalendo ryari rigamije kurwanya AFC/M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ryagurira ibikorwa no muri Kivu y’Amajyepfo, rihabwa intwaro nyinshi.
Nkurunziza yasobanuye ko aho ingabo z’u Burundi n’Imbonerakure zinjiriye muri iyi ntambara, ibitero bigabwa ku Banyamulenge byakajije umurego; bigaragara neza ko hari umugambi wa jenoside bari gutegurirwa.
Ingabo z’u Burundi ziri kwicisha Abanyamulenge inzara
Mu 2022, ingabo z’u Burundi zatangiye gukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ku mugaragaro nyuma y’aho ubutegetsi bw’iki gihugu bugiranye n’ubwa RDC amasezerano yo kwifatanya kurwanya imitwe irimo RED Tabara ya Alexis Sinduhije na FNL ya Aloys Nzabampema.
Nkurunziza yasobanuye ko ingabo z’u Burundi zahinduye icyazijyanye muri iyi ntara, zitangira kwifatanya n’iza RDC na Wazalendo mu kugaba ibitero kuri Twirwaneho no ku Banyamulenge muri Minembwe.
Umuryango Mahoro Peace Association uherutse gutangaza ko mu bice bikikije Minembwe hari ingabo z’u Burundi zirenga ibihumbi 10 ziba mu bigo birenga 70, kandi ko zifite umugambi wo kurimbura Abanyamulenge binyuze mu kubicisha inzara.
Nkurunziza yabisobanuye, ati “Muri aya mezi ashize bari mu bitero bitera abaturage ndetse ku itariki 16 mu kwa Cumi kugeza uyu munsi, inzira zose z’ikirere zijya mu Minembwe zirafunze, inzira z’ubutaka zirafunze ku buryo ubuhahirane n’ahandi, nta nzira ihari, barasa n’abantu bari muri gereza.”
Yavuze ko mbere y’uko ingabo z’u Burundi zifunga izindi nzira, Abanyamulenge bari basigaranye inzira imwe ihuza Minembwe no ku Ndondo, ahari hasigaye isoko bajyaga guhahiramo, ariko ko ubu na yo yafunzwe, bituma bakoreshwa inzira zigoranye zo kubona ibyangombwa bakenera mu buzima bwa buri munsi.
Yagize ati “Izo nzira zose zimaze gufungwa byateje ikibazo gikomeye ku Banyamulenge. Umufuka w’isukari waguraga Amadolari 180, mu kwezi gushize wari ugeze ku Madolari 600. Umunyu waguraga Amadolari 25 ugeze ku Madolari 250. Umuceri waguraga Amadolari 50 ugeze ku Madolari 250. Agakarito k’isabune kaguraga Amadolari 18 kageze ku Madolari 50.”
Nkurunziza yasobanuye ko uretse guhenda kw’ibicuruzwa, Abanyamulenge batuye muri Minembwe batakibona imiti, ababyeyi basigaye babyarira mu ngo kuko ibigo nderabuzima bivurizagaho byasenywe, kandi ko indwara ziterwa n’imirire mibi ziyongera mu bana.
Ati “Ubona ari undi mugambi wo gukora indi jenoside yo kwicisha abantu inzara ngo bibe intwaro yo kurimbura Abanyamulenge n’andi moko duturanye. Ubu ni yo ntwaro bari gukoresha, guhera tariki 16/10 nta we uhaha, nta sabune, nta miti. Umwana warwaye, umubyeyi uri ku nda ndetse n’abageze mu zabukuru, ntibabona uko bavurwa.”
Urupfu rwa Gen. Makanika
Tariki ya 19 Gashyantare 2025, igitero cya drones ingabo za RDC zagabye ku barwanyi ba Twirwaneho cyatwaye ubuzima bw’uwari umuyobozi wabo mu rwego rwa gisirikare, Gen Michel Rukunda wamenyekanye nka Makanika.
Nyuma y’urupfu rwa Makanika, tariki ya 21 Gashyantare, Twirwaneho yatangaje ko yinjiye mu ihuriro AFC ryari risanzwe rifite umutwe witwaje intwaro wa M23 gusa, igaragaza ko intego yayo yarenze kwirwanaho, iba iyo kugira uruhare rutaziguye mu ntambara.
Nkurunziza yasobanuye icyo gihe ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryongereye ingabo muri Minembwe, rigaba ibitero bikomeye muri iki gice ryifashishije ibikoresho birimo na drones.
Ati “Nyuma y’urupfu rwa Lt Gen Rukunda, ibitero byariyongereye ariko nyine byiyongera ku bufatanye n’iryo huriro. FARDC bongereye ingabo, ibikoresho ndetse n’uburyo bw’intambara irenze iyari isanzwe, bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga na za drones, bafatanyije n’Abarundi. Urebye Minembwe uko imeze, nta na hamwe hatatewe. Wajya mu majyepfo za Rugezi, ibitero bihoraho buri gihe.”
Yakomeje ati “Hari n’umukobwa w’umusirikare witwa Goreti wigeze kuhafatirwa ndetse n’abandi b’Abarundi bagiye bata ibyangombwa bibaranga. Bateye mu majyepfo ahitwa Malango, uhereye ku Munyi, Mutigita, ku Kivumu, mu Gahwera inshuro nyinshi. Batera za Gakenke, za Kalingi, aho ni ho hazengurutse Minembwe yose.”
Yasobanuye ko mu Rurambo muri teritwari ya Uvira, naho hatewe inshuro nyinshi, kandi ko n’ubu mu bice byo mu bice byo muri Minembwe birimo Mikenke na Kalingi hakomeje kugabwaho ibitero n’iri huriro ry’ingabo.
P5 ya Kayumba Nyamwasa yasubiye muri RDC
Mu myaka yashize, muri Kivu y’Amajyepfo hoherejwe abarwanyi b’ihuriro P5 ryashinzwe na Kayumba Nyamwasa urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Bamwe mu barwanyi baryo barimo Major Habibu Mudathiru wari ushinzwe ibikorwa barafashwe, bagezwa mu butabera.
Umutwe wa Twirwaneho usobanura ko P5 yasubiye muri Kivu y’Amajyepfo ubifashijwemo na Leta y’u Burundi, ubu ikaba ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kwica Abanyamulenge nk’uko abo bafatanya babigenza.
Nkurunziza yasobanuye ko abarwanyi bake ba P5 bamaze kugera mu gace ka Bijombo muri Kivu y’Amajyepfo mu gihe abandi bakiri mu Burundi, kandi ko bambara impuzankano y’igisirikare cy’u Burundi.
Ati “Amakuru ava mu nzego zizewe kandi ziyakurikirana umunsi ku wundi avuga ko ingabo za P5 atari nyinshi cyane ariko zitari nke zo kugira nabi. Ziri mu misozi miremire ariko zambaye impuzankano y’Abarundi, izindi zikaba zitorezwa i Burundi.”
Visi Perezida wa MRDP-Twirwaneho yagaragaje ko ntako Abanyamulenge batatakambiye amahanga kugira ngo abatabare ariko ntacyo yakoze, bityo ko batazemera gukomeza kwicwa, ahubwo ko bazakomeza kwirwanaho no kurwana ku bundi bwoko bwugarijwe muri RDC.
Itandukaniro rya Gumino na Twirwaneho
Mbere y’uko Twirwaneho ivuka, bamwe mu Banyamulenge bari barashinze umutwe witwa Gumino wari ufite intego yo kurwanirira uburenganzira bwabo bwo kwitwa Abanye-Congo no kuguma muri RDC mu gihe bafatwaga nk’abanyamahanga.
Kuva mu 2017, abagize Gumino barimo umuyobozi wayo, Colonel Shyaka uzwi nka Nyamusaraba, bitandukanyije na bagenzi babo, biyunga ku ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.
Ibyo byasobanuwe na Nkurunziza, agira ati “Umutwe wa Gumino watangiye kera urwanira Abanyamulenge barenganaga, ariko nyuma y’aho, habaye ibiganiro, abari mu mutwe wa Gumino, bajya muri Leta, hasigara abantu bake bakomeza kubana n’ababyeyi, umuntu yakwita nk’abirwanaho, ndetse izi ntambara zitangira mu 2017 bamwe muri bo bakomeza kugerageza uburyo bafatanya n’ababyeyi kwirinda.”
“Nyuma, ubutegetsi bwa Congo, binyuze muri FARDC ndetse n’abasirikare bamwe bo mu bwoko bwacu bayobora Gumino, bayijyana gukorana n’indi mitwe yica Abanyamulenge. Ubu ntibibatera isoni kwitwa ko bari muri iri tsinda rya Wazalendo ariko Twirwaneho yo iriho kugira ngo irengere abarengana bo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’andi moko yaba arengana.”
Nkurunziza yagaragaje ko uretse gukorana na Wazalendo na Leta ya RDC, abayobozi bo muri Gumino nka Col Nyamusaraba na Munigantama banakorana na Leta y’u Burundi, ikanabacumbikira i Bujumbura.
Ati “Umuyobozi wa Gumino amaze igihe i Burundi, yambukana n’ingabo z’u Burundi, akagarukana na zo. Ni bo bamuha ibikoresho, ibyo bakora byose, bakorana na bo. Ngiryo itandukaniro rya Gumino na Twirwaneho.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!