Yabigarutseho kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026, ubwo yatangizaga Inama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’Umuryango Unity Club Intwararumuri.
Ni inama yabaye mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro yo 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ibera mu Ngoro y ’Inteko Ishinga Amategeko.
Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko yitwaga CND (Conseil National de Développement) ifite amateka akomeye kuko ari yo yakiriye abasirikare 600 n’abanyepolitiki ba FPR-Inkotonyi bari baje mu rwego gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Arusha mu mwaka 1993.
lya nama yitabiriwe n’abantu mu nzego zitandukanye bagera kuri 500 barimo abayobozi b’inzego Nkuru z’Igihugu, ab’inzego z’umutekano, abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, abayobozi ba za Komisiyo z’Inteko Ishinga Amategeka imitwe yombi, abayobozi b’imitwe ya politiki, abayobozi b’ibigo bya Leta, ab’intara n’Umujyi wa Kigali, ab’amadini, sosiyete sivili, abarinzi b’igihango abahagarariye abagore, urubyiruko n’izindi nzego zitandukanye.
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko abazize Jenoside n’abasirikare bitanze mu rugamba rwo kuyihagarika bazahora mu mitima y’Abanyarwanda.
Ati “Abacu twabuze n’ingabo zacu zitanze, batuye mu mitima yacu iteka. Abagiye bose dufitanye igihano gikomeye cyo gusigasira uru Rwanda batabonye.”
Yerekanye ko bahisemo guteranira mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko kuko mu myaka 32 hari mu harashwe bikomeye bagamije kwica abasirikare ba RPA 600 n’abanyapolitiki bari bayirimo ariko hakaba hanabitse n’amateka y’icyizere cyo kongera kubaho.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubukana Jenoside yakoranywe, ibihugu n’imiryango mpuzamahanga birebera, iyo Inkotanyi zitahagoboka byari kuba ibindi bityo ko zizahora zibishimirwa.
Ati “Nubwo byasaga n’ibidashoboka ko u Rwanda rwongeye kubaho, Inkotanyi zarokoye Abanyarwanda ndetse igihugu cyongera kwiyubaka kugera ku iterambere cyigezeho uyu munsi.”
Yagaragaje ko kuri ubu inshingano ya buri wese ari ugukomeza gushaka icyarushaho kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Nk’abari mu nshingano z’ubuyobozi ndetse n’abagize uruhare mu rugendo rwo kubaka igihugu, kimwe mu byo dukwiye kwitaho cyane ni ugukomeza gushakisha icyakomeza ubumwe bw’Abanyarwanda dushinzwe kandi tukabikorana ubushishozi. Iyo twitegereje imvugo z’urwango zigenda zongera kumvikana hirya no hino ku Isi no mu Karere kacu, umuntu yibaza niba koko amateka hari icyo yatwigishije.”
Yakomeje agaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside imeze nk’urwiri mu murima bityo iba igomba kurandurwa burundu.
Ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside imeze nk’urwiri mu murima, iyo utaruranduye n’imizi yarwo rurongera rukamera, rugakomeza kwangiza, ingengabitekerezo na yo ni nkuko.”
Yakomeje ati “Hari amagambo, inyandiko n’ibitekerezo bikomeje gukwirakwizwa, bigamije kugoreka amateka, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se gutesha agaciro urugamba rwo kuyihagarika.”
Yerekanye inshingano abakuru bafite zirimo gukomeza kuvuga ukuri kw’amateka no kukwigisha, banubaka umusingi ukomeye abato bazubakiraho.
Ati “Icya kabiri ni ugukomeza kubaka urufatiro rukomeye ruzatuma n’ibisekuru bizaza bizasanga urubyiruko rwunze ubumwe, rufite amahoro, ruyobowe neza kandi rufite agaciro ku Isi. Amateka atwereka ko amacakubiri ahera mu miyoborere mibi no mu nyigisho z’urwango twanabonye itandukaniro mu gihe ubuyobozi bushyize imbere ubumwe no gukorera umuturage.”
Yagaragaje ko imikorere myiza n’ubunyangamugayo ari urukingo rwo kurwanya itonesha rishingiye ku moko n’ibindi byazana amacakubiri.
Yashimangiye ko u Rwanda rw’Abanyarwanda bose rwubatswe na bo ubwabo kandi no bafite n’inshingano yo gukomeza kurwubaka.
Madumu Jeannette Kagame yerekanye ko abayobozi bakwiye kujya bibaza niba ibikorwa bakora bihagije mu kurwanya ibishaka gusenya no guharanira gutanga urugero rwiza mu kugena ejo hazaza.
Yakomoje ku barwanya ubuyobozi bw’igihugu badashobora kuvuga ku byiza gikora nk’ibikorwaremezo, inama rwakira n’ibindi ahubwo bibanda ku bigamije gusenya bityo buri muntu wese akwiye kugira ishyaka ryo kurengera ibyagezweho aho kubiharira abantu runaka.
Ati “Twumva kenshi abasebya igihugu n’ubuyobozi kandi bakabivuga nk’Abanyarwanda cyangwa ubwoko runaka, mwebwe nk’abayobozi ijwi ryanyu ryakumvikana cyane kurushaho kuko muzi ukuri kwabyo. Niba tutemeranya n’ibyo bavuga bitwaje ko barengera uburenganzira bwacu, guhitamo guceceka ntabwo bidufasha. Urugendo rwo gukira ibikomere twahisemo ntitukibeshye ko rwarangiranye na Gacaca.”
Yavuze ko nk’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bakwiye gusiga umurage ufatika ku bakiri bato wo kubaka ubumwe butanyeganyezwa n’u Rwanda ruzira kongera kuzima.
Yongeyeho kandi kurinda ukuri kw’amateka y’Igihugu, gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza kubaka igihugu, hadategerejwe ko hari undi uzabikora.
Ati “U Rwanda twifuza turaruzi, kandi abazarwubaka turahari, tugume mu ngamba.”
Uretse gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, abitabiriye iyi nama banaganiriye ku mateka n’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside, amateka y’urugamba rwo kuyihagarika no ku bibazo bya Politiki mu Karere bihuzwa n’amateka ya mbere ya Jenoside.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!