00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingingo ku yindi ku masezerano y’u Rwanda na RDC ku bufatanye mu iterambere

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 6 December 2025 saa 02:58
Yasuwe :

Tariki ya 4 Ukuboza 2025, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’akarere mu iterambere ry’ubukungu, bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wo muri RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, ashimangira ko mu gihe ibihugu by’akarere byakwifatanya mu bikorwa by’iterambere, amahoro arambye yaboneka.

Hari hashize umwanya Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC, basinye amasezerano y’amahoro yibanda ku bikorwa byo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze imyaka myinshi ubangamira umutekano w’akarere, gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho no gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byumvikanye ku mishinga y’ingenzi yabihuza, irimo iy’ubufatanye mu gutunganya ingufu z’amashanyarazi, kubaka ibikorwaremezo byoroshya ubucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyatunganya, kubungabunga pariki z’ibihugu n’ibikorwa by’ubukerarugendo no guteza imbere urwego rw’ubuzima.

Ubufatanye mu rwego rw’ingufu

Ibihugu byombi bumvikanye ubufatanye hashingiwe ku gishushanyombonera cy’ibikorwaremezo cy’ingufu z’amashanyarazi cyateguwe n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Bizifatanya mu mishinga yo gutunganya ingufu no kuzikwirakwiza hashingiwe ku zo abaturage n’inganda bikeneye.

Mu bizabifasha kugera kuri iyi ntego harimo gushyira imbere ubufatanye mu kubaka urugomero rw’amashanyarazi wa Rusizi III no gufatanya mu gucukura Gaz Methane mu Kiyaga cya Kivu kugira ngo itunganywemo ingufu z’amashanyarazi.

Aya masezerano ateganya ko u Burundi buzagira uruhare mu mushinga wo kubaka urugomero rwa Rusizi III, kandi ko bishobora gukorana no mu yindi mishinga yo gutunganya ingufu zidahumanya ikirere nko kubaka inganda nto z’ingufu za nucleaire, zizakenerwa n’abaturage n’ibikorwaremezo nk’amashuri, amavuriro, inganda zirimo izitunganya amabuye y’agaciro.

Hazabaho kurebera hamwe andi mahirwe ari mu ishoramari rishingiye ku gutunganya ingufu, kubaka imiyoboro y’amashanyarazi no kuyasaranganya ku kiguzi gikwiye.

Bizifatanya mu kurushaho kugeza umuriro w’amashanyarazi mu bice byegereye imipaka cyangwa se ibindi, hakoreshejwe imiyoboro yambukiranya imipaka.

Kubaka ibikorwaremezo

U Rwanda na RDC byumvikanye ko bizafatanya kubaka ibikorwaremezo by’ingenzi birimo iby’ubwikorezi n’ibijyanye n’isakazamakuru n’itumanaho (ICT).

Hazubakwa imihanda, inyubako zibikwamo imizigo, ibyambu, isoko, habeho ubufatanye mu gukurura ishoramari ry’abikorera bazagira uruhare mu kubyubaka.

Amasezerano ya Washington avuga ko u Rwanda na RDC bizashyira imbaraga mu bwikorezi bukorerwa mu Kiyaga cya Kivu, binyuze mu kubaka ibyambu, hanongerwe umutekano w’abagenzi bagikoresha.

Byumvikanye ko bizirinda gushyiraho inzitizi zibangamira ubu bwikorezi, bikumire ibikorwa bitemewe.

Bizashyiraho gahunda ihuriweho yo guhugura abakorera muri serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere no gushyira serivisi zo kugenzura ingendo zo mu kirere mu buryo bugezweho.

Ibi bihugu byumvikanye ko bizateza imbere ingendo zibihuza mu gusembura ubufatanye mu bucuruzi no kubungabunga umutekano wazo.

Ku bucuruzi bwambukiranya imipaka, u Rwanda na RDC byumvikanye ko bizashyiraho urubuga cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bubifasha gukusanya amakuru y’abacuruzi bambuka umunsi ku munsi cyangwa se amakamyo yambuka mu rwego rwo gukorera mu mucyo no korohereza abacuruzi.

Ubucuruzi buzajya bukorwa hashingiwe ku masezerano mpuzamahanga abugenga, ayo mu miryango y’uturere nka COMESA, CEPGL na EAC, n’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA).

Iyi mishinga y’ibikorwaremezo izahuzwa n’umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uva ku cyambu cya Lobito muri Angola, ukomereza muri Zambia, RDC na Tanzania, kandi izafasha ibi bihugu byitezweho kugeza akarere ku cyerekezo cyo kuba igicumbi cy’ubwikorezi mpuzamahanga, isakazamakuru n’itumanaho.

Amerika isanzwe ari umuterankunga mukuru w’umushinga wo kubaka uyu muhanda wa gari ya moshi, izafasha ibi bihugu kugira ngo bizahuzwe n’ibiri mu muhora wa Lobito, hifashishijwe iki gikorwaremezo cyitezweho guhindura isura y’ubwikorezi n’ubucuruzi bwa Afurika.

U Rwanda na RDC byumvikanye ku guteza imbere ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga birimo imiyoboro ya internet yambukiranya imipaka no guhuza amategeko n’amabwiriza kugira ngo inzego z’itumanaho zinjire muri gahunda z’iterambere, aho biri ngombwa.

Mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

U Rwanda na RDC byumvikanye ko bizashyiraho amategeko n’amabwiriza mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro azatuma bukorwa mu buryo buboneye kandi ishoramari ribushingiyeho rirusheho kwaguka, abaturage baturiye uyu mutungo kamere bawubonemo inyungu.

Biteganyijwe ko aya mategeko n’amabwiriza azakumira abatera inkunga imitwe yitwaje intwaro n’abandi bahungabanya umutekano w’akarere, kuko amakuru y’aho amabuye y’agaciro aturuka n’isoko mpuzamahanga yoherezwamo azajya asaranganywa bihoraho.

U Rwanda na RDC byumvikanye ko bizifatanya mu gushakisha, gukora iperereza no gukukirana mu butabera abantu, sosiyete, amashyirahamwe, abacuruzi cyangwa abatunganya amabuye y’agaciro bafasha imitwe yitwaje intwaro kugira ngo bibiryozwe.

Biteganyijwe ko ibihugu byombi bizifatanya mu kongerera ubushobozi uburyo bwo guha impushya sosiyete zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’inzego zigenzura uburyo bukorwamo, kandi ko bizakorana n’izindi nzego mpuzamahanga kugira ngo habeho gukorera mu mucyo no gukorana mu bwizerane.

Mu buryo buhoraho, ibi bihugu bizajya bitangaza raporo z’impushya, ibyemezo, ubugenzuzi n’uko amabuye y’agaciro acuruzwa. Zizajya zishyirwa ku rubuga rugerwaho n’abantu bose bagira uruhare mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’abashoramari.

U Rwanda na RDC byumvikanye ko bizakorana na Amerika n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga mu gushyiraho izindi gahunda zijyanye n’amategeko cyangwa amavugurura agamije kunoza imikorere y’uru rwego.

Ibi bihugu biteganya guteza imbere urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikorwa byo kuyatunganya, bikazagirwamo uruhare na ba rwiyemezamirimo n’abandi batanga serivisi zitandukanye.

Bizifatanya mu gutegura uburyo bwo kongerera agaciro uyu mutungo kamere binyuze mu kwiyubakira ubushobozi no kongera umusaruro ujya ku isoko.

Byumvikanye ko bizakorana n’abashoramari bazabifasha gushinga inganda zitunganya amabuye y’agaciro kuri buri ruhande, hashyigikirwa ubucuruzi bwambukiranya umupaka n’itunganywa ry’aya mabuye byemewe n’amategeko. Amabuye azibandwaho ni Gasegereti, Tantalum, Wolfram, Niobium na Zahabu.

Ibi bihugu biteganya gushyiraho itsinda riziga ku buryo bwo gushyigikirana muri gahunda zo guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na gahunda zijyanye no kuyatuganya.

Amerika n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga, abikorera bo ku rwego mpuzamahanga na sosiyete sivile bizabigiramo uruhare.

U Rwanda na RDC byasezeranye ko inyungu iva mu mabuye y’agaciro igomba kugera ku baturage bo mu bice acukurwamo mu buryo bukwiye, mu kubateza imbere, kuko byatanga umusanzu mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere.

Ibi bihugu byemeye gushyiraho ibice byahariwe ubucuruzi bihuriweho ku mipaka, bizashyigikirwa n’abafatanyabikorwa bo mu rwego rw’ubucukuzi rw’amabuye y’agaciro n’inganda, byubake ibikorwaremezo bizaha abantu benshi akazi. Byiyemeje gushyiraho amasezerano y’ishoramari azafasha abikorera gukora ishoramari.

Kubungabunga pariki z’ibihugu n’ubukerarugendo

U Rwanda na RDC, ku bufatanye na Uganda, bizasubukura gahunda y’ubufatanye mu kubungabunga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Pariki ya Virunga ya RDC na Mgahinga, pariki zibamo inyamaswa ziboneka hake ku Isi zirimo ingagi zo mu misozi miremire, ibimera byihariye.

Byitezwe ko bizashyigikira iterambere ry’ubukerarugendo bwambukiranya imipaka, kandi ko bizongera imbaraga muri gahunda yo gushyira abaturiye pariki mu bikorwa byo kuzibungabunga, nk’uburyo bwo kubasaranganya inyungu zivamo no guteza imbere imibereho yabo.

Ibi bihugu byumvikanye ko biziga no ku buryo byakwifatanya kubungabunga izindi pariki zirimo Kahuzi-Biega na Itombwe muri RDC na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu Rwanda, hashingiwe ku mategeko ya buri ruhande.

Abafatanyabikorwa barimo ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe kubungabunga ibidukikije gishobora kuzabigiramo uruhare.

U Rwanda na RDC byiyemeje guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo rwo mu karere hagamijwe inyungu za buri ruhande, kandi ko bishobora kwifatanya mu gushaka uburyo bwo korohereza abakerarugendo bashaka gusura impande zombi mu buryo burimo kubaha visa zihariye, kubatwara no kubarindira umutekano.

Hazajya habaho ingendoshuri z’abarinda pariki muri ibihugu, abashakashatsi n’abandi bakora mu rwego rwo kurengera ibidukikije, amahugurwa agamije kungurana ubumenyi n’uburinzi buhuriweho. Ibigo by’ubukerarugendo kandi bizajya bihurira mu nama kugira ngo biganire ku buryo bwo uru rwego rwatera imbere mu karere binyuze mu bufatanye.

Ibihugu byombi bizifatanya mu kurwanya ibikorwa binyuranyije n’amategeko bikorerwa muri za pariki birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gutema amashyamba, gucanamo amakara no gushimuta inyamaswa zibamo.

Guteza imbere urwego rw’ubuzima

U Rwanda na RDC byumvikanye ko bizifatanya mu gukumira no kurwanya ikwirakwira ry’indwara n’ibyorezo no guteza imbere ubushakashatsi mu rwego rw’ubuvuzi n’ishoramari rishingiye kuri uru rwego.

Ibi bihugu bizashyigikira ibikorwa byo gukingira abantu benshi indwara zandura, gahunda zo guhangana n’ibyorezo, isukura, kugeza amazi meza mu baturage n’ubukangurambaga bwo guteza imbere uru rwego.

Ubufatanye buzashingira ku guhuza umuyoboro w’itumanaho unyuzwamo amakuru y’ibyorezo byaduka, impuruza n’ibindi birimo ingamba zishingiye kuri siyansi nko gusuzuma ubuzima bw’abambuka umupaka, guhugura abakora muri izo serivisi no kugena ahakwiye kumenwa imyanda.

Hazabaho gukorana n’Ishami rya Loni rishinzwe ubuzima (OMS), ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara ndetse n’urwego rw’abikorera, mu gushaka andi mahirwe yo kwaguriramo ubufatanye mu rwego rw’ubuzima nko gushyiraho uburyo bwo gusuzuma ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa.

Ibi bihugu byagaragaje ko bishobora kwifatanya no mu zindi nzego zirimo ishoramari rishingiye ku buhinzi bw’ikawa, cocoa, quinine na vanilla, guteza imbere urwego rw’uburezi muri kaminuza n’amashuri makuru n’amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, no guhuza ibikorwa bya siporo n’imyidagaduro.

Hashyizeho komite izajya isuzuma ishyirwamubikorwa ry’aya masezerano, inategure inama ngarukamwaka yo ku rwego rwo hejuru, izajya yitabirwa na Amerika, ibindi bihugu byo mu karere cyangwa abandi bafatanyabikorwa bagira uruhare mu bufatanye bw’akarere mu rwego rw’ubukungu.

Iruhande rw’iyi komite isabwa guhura mu gihe kitarenze iminsi 30 aya masezerano ashyizweho umukono, hashyizweho indi komite tekiniki izategura ingengo y’imari ikenewe mu mishinga y’ubufatanye mu bukungu, ihuze abashomari, ikusanye inkunga. Isabwa gutangira imirimo mu gihe kitarenze iminsi 45.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe na Thérèse Kayikwamba Wagner bashyize umukono kuri aya masezerano tariki ya 4 Ukuboza
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, n’Umujyanama wa Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, bashyigikiye isinywa ry’aya masezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages