Ni ijambo ryaje bwije cyane, Putin amenyesha abaturage ko yategetse Ingabo z’Igihugu cye kwinjira muri Ukraine mu bikorwa bya gisirikare, bigamije gutabara abaturage ba Leta za Luhansk na Donetsk ziyomoye kuri Ukraine, we yitaga ko bamaze igihe bakorerwa Jenoside na Leta ya Ukraine, badacana uwaka kuva mu 2014.
Mu magambo yuje uburakari Putin yagize ati “Nafashe umwanzuro wo gutangiza ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare. Bigamije gutabara abaturage bamaze igihe babuzwa amahwemo. Hashize imyaka umunani bakorerwa Jenoside na Leta ya Kyiv.”
“Uzagerageza kutwitambika atuzanaho iterabwoba, u Burusiya ntibuzazuyaza kumwishyura kandi bizagira ingaruka mutigeze mubona mu mateka. Turiteguye.”
Intambara Putin yatangije muri urwo rukerera, mu minsi irindwi gusa imaze guhitana abasaga 350 muri Ukraine mu gihe abasaga 1600 bakomeretse. Ni mu gihe kandi abasaga miliyoni bamaze guhungira mu bihugu bihana imbibi na Ukraine.
Putin yateye Ukraine nyuma y’iminsi bigaragarira buri wese kubera umubare w’ingabo ze wari wongerewe ku mipaka igabanya u Burusiya na Ukraine.
Kuri ubu Ingabo z’u Burusiya zizengurutse Umurwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv, mu gihe izindi zatangiye kwigarurira indi mijyi hirya no hino mu gihugu.
Ibihano mpuzamahanga bikomeje gufatirwa u Burusiya ngo barebe ko Putin yacika intege agahagarika ibitero kuri Ukraine, icyakora bisa nk’aho nta musaruro ufatika biri gutanga.
Igikomeje gutera urujijo benshi, Putin ashaka iki muri Ukraine? Ni izihe nyungu zidasanzwe muri icyo gihugu cyahoze muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zagenzurwaga n’u Burusiya mu myaka yo hambere?
Byose urabisobanukirwa mu kiganiro Indiba y’Ibivugwa kiri hasi aha



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!