00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CDR yashingiwe mu biro bye: Indi mpinyuza ku bakerensa uruhare rwa Habyarimana muri Jenoside

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 1 June 2026 saa 01:36
Yasuwe :

Iyo abantu bavuga ko ingengabitekerezo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiye mu myaka ya 1959 hari ababikerensa atari uko batazi ukuri ahubwo bagamije kugoreka amateka nkana. Icyakora ntibikuraho ukuri ndetse hari ibihamya byinshi bigaragaza uburyo Abatutsi bajujubijwe muri iyo myaka utishwe bakamutwikira bakanamwirukana mu gihugu.

Ubu bugome Abatutsi bakorewe bwagarutsweho na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, mu kiganiro yatanze mu Ihuriro ry’Urubyiruko, Igihango cy’Urungano ryabaye ku wa 30 Gicurasi 2026.

Ni ikiganiro cyagarutse ku mateka n’uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabibwe guhera mu 1959 kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Bizimana yibukije uko ubutegetsi bwa Kayibanda Grégoire wayoboye u Rwanda na Habyarimana Juvénal bwimitse irondabwoko n’irondakarere mu Banyarwanda.

Minisitiri Dr. Bizimana yasobanuye ko kubera urwango Habyarimana Juvénal yari afitiye Abatutsi byageze aho ashinga amashyaka agamije kubiba urwango arimo na CDR yashingiye mu biro bye.

Ku bajya bavuga ko ubutegetsi bwa Habyarimana bwari bwiza kandi bakanamuhanaguraho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri Bizimana yibukije ko atari byo kuko hari raporo zagiye zerekana ko guhera mu 1990 ubutegetsi bwe bwateguraga kwica Abatutsi bukanabishyira mu bikorwa.

Ati “Abajya rero bihandagaza, bakavuga ko ubutegetsi bwa Habyarimana bwari bwiza, bakanamuhanaguraho icyaha cya Jenoside ngo yabaye yarapfuye, si byo. Murumva ko guhera muri 1990 Leta ye yateguraga kwica abatutsi kandi ikabica, bigashyirwa muri raporo z’iperereza n’iza Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.”

Raporo y’uwari Umuyobozi w’Ingabo mu Mutara, Col Deogratius Nsabimana yagaragaje ko mu 1991 Perezida Habyarimana yagiye i Gabiro, atangiza imyitozo y’Interahamwe zari zaturutse muri komine enye za Muhura, Ngarama, Muvumba na Bwisige.

Iyo raporo ivuga ko Perezida Habyarimana yanitabiriye umuhango wo gusoza iyo myitozo, anatanga imbunda ku Interahamwe zari zimaze gusozwa. Icyo gihe zahawe imbunda 1760.

Ku wa 22 Ugushyingo 1992, uwari Umugaba Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Col Serubuga Laurent, yoherejwe muri Ngororero, ajyanye na Dr. Leon Mugesera bagiye gutangiza ubwicanyi mu Ngororero, ahavugiwe amagambo yerekana ko Abatutsi bagomba gutsembwa bagasubizwa iwabo muri Ethiopia banyujije muri Nyabarongo.

Nyuma y’iryo jambo rutwitsi ryavugiwe ku Kabaya, Abahutu bahise batangira kwica Abatutsi bari kumvira inama bari bamaze guhabwa.

Minisitiri Dr. Bizimana yasobanuye ko mu 1991 ubwo hashyiragaho Itegeko Nshinga ryemera amashyaka menshi arimo MDR, PSD, PL, PDC n’andi, Habyarimana na we yahise ashinga andi mashyaka yari agamije guhangana n’ayo amurwanya ndetse n’ayari yashinzwe ashaka kuyasenya akoresheje kuyacamo ibice.

Ati “Hashinzwe ishyaka ryitwa PECO ku wa 30 Ugushyingo 1991…hashingwa CDR ku wa 22 Gashyantare 1992. CDR yo yanashingiwe mu Urugwiro mu biro bya Perezida Habyarimana ubwabyo, kandi CDR ntabwo yemeraga ubumwe bw’Abanyarwanda. Yavugaga ko iharanira ubumwe bw’Abahutu no gutsemba Abatutsi.”

Inama yo kwemeza ishingwa rya CDR yateraniye muri Village Urugwiro i Kigali ihuza abantu icumi b’intagondwa batangaza ku mugaragaro ko bashinze Ishyaka rya “Coalition pour la Défense de la République (CDR)” mu gifaransa naho mu Kinyarwanda baryita “Impuzamugambi Ziharanira Repubulika”.

Abo bantu ba mbere bashinze CDR muri iyo nama ni Bucyana Martin, Nahimana Théoneste, Misago Rutegesha Antoine, Mugimba Jean Baptiste, Uwamariya Béatrice, Higiro Céléstin, Nzaramba Céléstin, Akimanizanye Emmanuel, Hitimama Athanase na Simbizi Stanislas.

Mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga bwo gukangurira Abahutu kwica Abatutsi hanifashishijwe amashyirahamwe n’amahuriro yagiye ashingwa imbere mu gihugu no mu mahanga.

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko uhereye ku butegetsi bwa Kayibanda Grégoire wayoboye u Rwanda n’ubwa Habyarimana bwimitse irondabwoko n’irondakarere mu Banyarwanda.

Yakomeje agaragaza ko tariki ya 25 Nzeri 1959 Kayibanda n’itsinda bari bafatanyije bashinze ishyaka ry’iterambere ry’Abahutu (Parmehutu) ryubakira kuri politiki isenya ubumwe bw’Abanyarwanda bari bafitanye mu myaka 850 rubayeho.

Mu nyandiko ryayo, byagaragazaga ko rireba ubumwe bw’Abahutu kuko ngo bari barakandamijwe na Gatutsi w’Umunyamahanga kandi ko bagomba gusubiza igihugu bene cyo.

Nyuma y’amezi make gusa, ubwo Kayibanda yaganiraga n’abayoboke ba Parmehutu muri Kongere yayo yabaye mu Ugushyingo 1959, yongeye kugaragaza ko u Rwanda rurimo ibibugu bibiri kandi ababituye badafite icyo bahuriyeho.

Ati “U Rwanda ni igihugu kimwe kirimo bibiri, abatuye iki gihugu ntacyo bahuriyeho, ntibahuje imico, ababituye bameze nk’abava ahantu hamwe hatandukanye cyangwa abaturage b’imigabane itandukanye. Igihugu n’ibikirimo ni iby’Abahutu kuko ari bo Banyarwanda nyakuri.”

Iyo ngengabitekerezo yashyizwe muri Manifesto za Parmehutu.

Nko muri manifesto yayo nimero ya kane yo yemejwe 1969, yavugaga ko igamije ishema rikwiriye igihugu cyose, rirebera igihugu cya Gahutu aho aturuka hose.

Mu 1972 ubwo hizihizwaga imyaka 10 u Rwanda rubonye ubwigenge, igitabo cya Perezidansi cyasohowe kigenewe abaturage mu kugaragaza amateka y’Igihugu, hari aho bavuze ko Abatutsi ari abanyamahanga kimwe n’abazungu kandi basangiraga kunyunyuza amaraso no kurya imitsi y’Abahutu.

Ati “Murumva ko aha turi mu miyoborere mibi cyane, iriho isenya Abanyarwanda kandi ifata igice kimwe cyabo ikagiteza abandi ibiba urwango.”

Yagaragaje ko Perezida Habyarimana afashe ubutegetsi nta kintu yahinduye uretse intego yari yagize nziza ariko ntiyashyirwa mu bikorwa.

Ati “Nawe yakomereje mu irondabwoko ryikoma Abatutsi, ribiba urwango ndetse anarenza Kayibanda kuko ku butegetsi bwe ari naho hateguwe igikorwa cya Jenoside cyo kurimbura Abatutsi bose mu gihugu.”

Yibukije ko mu 1973 ari ho hatangijwe gahunda yo gusyigingiza Abatutsi aho kwemerera abanyeshuri kujya mu mashuri yisumbuye byagombaga gushingira ku bwoko aho gushingira ku bushobozi.

Mu mirimo n’amashuri Abahutu bagenewe 90% abatutsi bakagenerwa 10% aho gushingira ku bumenyi n’ubuhanga hagashingirwa kuri raporo z’ubwoko.

Yanashimangiye amabwiriza yari yarashyizweho na Kayibanda yabuzaga impunzi kugaruka mu gihugu, imitungo yabo ihabwa abandi ndetse n’impunzi zirukanwe muri Uganda u Rwanda rurabanga kuko mu bantu 100.000 bari birukanywe rwemeye kwakira 6000.

Icyo gihe yavuze ko izo mpunzi ziri mu mahanga zashaka ubutaka zigahinga, zigashaka akazi, umwuga ushobora kuzitunga ngo kuko u Rwanda rutari kubona aho rubashyira.

Minisitiri Bizimana yabwiye urubyiruko ko kumenya ayo mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo bigomba kurufasha kumenya gutandukanye.

Umushakashatsi akaba n’Umwarimu muri Kaminuza, Dr. Eric Ndushabandi, yavuze ko kuba ingengabitekerezo ya Jenoside igihari, iganisha ku rupfu.

Ati “Rubyiruko muri aha, ingengabitekerezo ya Jenoside iganisha ku rupfu.Iyo bigana aho ngaho urazibukira. Urwo rupfu ruteye rute, uragwingira mu mitekerereze, ntabwo utera intambwe. Uba impumyi kandi ufunguye amaso kandi ntubona amahirwe ufite nk’igihugu.”

Nkurunziza Patrick wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1997, yasobanuye ko yinjijwe mu gisirikare cya FDLR akiri umwana muto ndetse ku myaka 14 aba ari bwo ahabwa imbunda.

Yasobanuye ko bakigerayo bigishijwe ingengabitekerezo y’urwango, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kubwirwa ko bazakuraho ubutegetsi mu Rwanda ariko yareba akabona ntaho bizaturuka.

Yasobanuye ko ubwo yatorokaga FDLR, ubuyobozi bwayo butashakaga ko atahuka, bwasanze umuryango we aho wari uri muri RDC burawica.

Ni amakuru yamenye ubwo yari avuye mu mashyamba ya za Walikale ageze i Bukavu ariko ntiyacibwa intege no gukomeza gutahuka mu Rwanda.

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kumenya itandukaniro rya Leta nziza rufite uyu munsi n'izayibanjirije zabibye urwango mu Banyarwanda
Urubyiruko rweretswe ko rufite ubushobozi bwo guhangana n'abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside
Nkurunziza Patrick wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1997, yasobanuye uko yinjijwe mu gisirikare akiri muto
Umwarimu muri Kaminuza akaba n'Umushakashatsi, Dr. Eric Ndushabandi, yagaragaje ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n'icyatabatanya
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana, yagaragaje uko Habyarimana yashingiye ishyaka rya CDR mu rugwiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages