Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa Gatandatu, ubwo abagize diaspora ya RDC mu Rwanda bahuriraga mu Nteko Rusange yo gusoza manda ya komite no gutegura amatora y’abayobozi bashya.
Umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze igihe utameze neza. Intandaro yabaye umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ahabaye isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro irimo na M23 kuri ubu igihanganye n’ingabo z’igihugu mu ntambara.
Guverinoma ya RDC ishinja u Rwanda ko rutera inkunga abarwanyi ba M23 ariko rugahakana ruvuga ko ibyo birego nta shingiro bifite. Ubutegetsi bwa RDC ntibwanyuzwe ndetse byageze aho Perezida Tshisekedi avuga ko ashobora kuzashoza intambara ku Rwanda.
Dr Awazi abajijwe uko biyumva bari mu gihugu kitabaye neza n’icyabo,, yavuze ko bafite umutekano usesuye.
Yagize ati “Ndi umuntu wigenga. Iyo mba nta mahoro mfite mu Rwanda, iyo ntagira ubwisanzure bwo gukorera muri iki gihugu, [aha ndavuga nk’umuyobozi wa Diaspora] ariko ni twese Abanye-Congo barenga ibihumbi 100 baba hano mu Rwanda. Iyo tuba nta mutekano dufite ntitwari kuba turi muri iki gihugu.”
Yakomeje agira ati “Jyewe ubwanjye mfite ‘diplôme’, ndi umuganga; nagombye kuba naravuye aha ngasubira iwacu. U Rwanda rutworohereza kurukoreramo, ruduha umutekano tugafatwa kimwe n’abenegihugu, ni yo mpamvu tuguma aha.”
Dr Awazi yavuze ko icyifuzo cyabo ari uko abayobozi ba Congo n’ab’u Rwanda bahurira ku meza y’ibiganiro, bakavuga rumwe kugira ngo amahoro yongere agaruke.
Ati “Uyu munsi hari ijwi rivuga iby’intambara. Guverinoma ishobora kuba ari yo ibivuga ariko njye ndi umuturage usanzwe. Birashoboka ko harimo inyungu za politiki ariko icyiza kurusha ibindi ni ukuganira kuko ibihugu byombi biraturanye, dufite ibiduhuza. Turashaka ko ibintu bisubira mu buryo.”
Ku bijyanye n’amagambo Perezida Tshisekedi yavuze ko ashaka gutera u Rwanda, Dr Awazi yavuze ko aramutse abikoze atakwica Abanyarwanda gusa kuko n’Abanye-Congo bahari.
Ati “Ndizera ko ibintu bizagenda neza kuko abadipolomate ba Congo bari gukora neza mu Rwanda. Hari igihe bamwe bavuye mu gihugu ariko muri iyi minsi harimo haragaruka abandi bashya, ni ikmenyetso cy’uko hari intambwe irimo guterwa.”
Ku ngingo y’uko amatora ya Perezida yo ku wa 20 Ukuboza yagenze, aba Banye-Congo baba mu Rwanda bavuze ko babikurikiranye bakaba barabonye inenge zagaragayemo nk’uko na Komisiyo y’Amatora yabivuze ndetse igatesha agaciro amajwi y’abadepite 82.
Dr Awazi ati “Uwaptsinze ndamwemera. Icyo tumwitezeho muri iyi manda ni uko yakora ibishoboka hakaboneka amahoro. Iterambere ry’igihugu cyose rihera ku mahoro, adahari nta na kimwe cyagenda.”
Yakomeje ahamagarira abatuye muri aka karere kuzamura ijwi rivuga ko amahoro akenewe.
Ati “Ndabwira Abarundi, Abanyarwanda, Abanya-Uganda, Abanye-Congo ko turi abavandimwe, yego ntituri urwego rufata ibyemezo bya politiki ariko ijwo ryacu rigira agaciro, twegerane dutabaze cyane tuvuga ko amahoro akenewe. Ni twe bo guhatira abayobozi, za guverinoma, kuko si guverinoma z’ibiti, amashyamba, nitwe bayobora, ku rundi ruhande baratwumva. Tugomba kuzamura ijwi ryacu takamagana intambara n’urwango, tugaha ikaze ubumwe n’urukundo.”
“Duhamagarirwa kwigisha amahoro, ubufatanye, ubwiyunge atari mu Banye-Congo ubwabo gusa ahubwo no mu Karere duherereyemo. Duhari nk’igikoresho cyo kurwanya umwuka w’amacakubiri n’amoko.”
Diaspora ya RDC mu Rwanda igizwe n’abarenga ibihumbi 100 ndetse ibikorwa byayo biri mu nzego z’uburezi, ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Bokanga Kyassa Peter, yashimye ibikorwa byagezweho muri manda ya komite icyuye igihe,yabigaragaje.
Mu byakozwe mu burezi harimo guhugura abarimu no kububakira ubushobozi mu myigishirize, guhugura abanyeshuri mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga mu Karere ka Kicukiro, kwishyurira ishuri abatishoboye no gusana amashuri yangiritse.
Mu mibereho myiza y’abaturage wishyuriye ubwisungane mu kwivuza, guha imiryango itishoboye ibiribwa mu gihe cya Covid-19 n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!