Ku bashobora kuba ari ubwa mbere bumvise uyu mugabo reka ntangire mubabwira muri make. Joaquin Castro afite 46, ni Umunyapolitike w’Umunyamerika ubarizwa mu ishyaka ry’aba-démocrates.
Afite inkomoko muri Mexique kuko nyirakuru, Victoria Castro yavuye muri iki gihugu mu myaka 100 ishize yimukira muri Texas aho yizeraga ko ashobora kubona ubuzima bwiza kurushaho.
Victoria Castro byamusabye gukora cyane kugira ngo abashe kubona ibyo atungisha umukobwa we, Rosie ari nawe ubyara Joaquin Castro.
Mu 1974 Rosie yaje kubyara abahungu babiri b’impanga umwe amwita Joaquin Castro undi amwita Julián Castro. Aba bahungu yababyaranye na Jessie Guzman wigishaga imibare muri Edgewood Independent School District, nubwo babyaranye aba bombi ntibigeze babana nk’umugabo n’umugore.
Kimwe n’abandi bimukira bose Joaquin Castro, nyina n’umuvandimwe we bakuriye mu buzima bugoranye. Ibintu byateraga uyu mugabo gukora cyane.
Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, mu 1996 ayakaminuza yayakomereje muri Stanford University, aho yavuye yerekeza muri Harvard Law School, mu 2000 ahakura impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amategeko.
Mu 2012 uyu mugabo yaje gutorerwa guhagararira Leta ya Texas mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu 2014 yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imiturire n’iterambere ry’imijyi.
Muri manda ye ya kane nk’umudepite ari mu bagize komite ikurikirana ibijyanye n’ubutasi, ububanyi n’amahanga n’uburezi n’umurimo.
Mu minsi ishize uyu mugabo aherutse gusa n’utera urwenya ku mbuga nkoranyambaga n’abakurikiranira hafi politike y’u Rwanda ubwo yavugaga ko “Ibiro bye biri gukorana n’umuryango wa Rusesabagina uri i San Antonio mu gufunguza Rusesabagina akava mu Rwanda.”
Uretse kuba ibyo Joaquin Castro yaravuze bidashoboka kuko nawe abizi neza ko iri sezerano yatanze adafite ububasha bwo kurisohoza, si n’imvugo iboneye ku munyamategeko waminurije muri ‘Harvard Law School’.
Joaquin Castro nk’uwize amategeko akagerekaho kuba yarayize muri kaminuza nziza benshi ku Isi bubaha, benshi bamunenze bavuga ko yagakwiye kumenya icyo amategeko avuze ndetse akamenya neza ibijyanye n’ihame ry’uko ubutabera bwigenga.
Bavuze ko aho kwitwara nk’umunyamategeko, ahubwo yagaragaje ukubogama gukomeye noneho anabikora ku muntu nka Rusesabagina ukekwaho ibyaha by’iterabwoba mu busanzwe igihugu cye kitajya cyihanganira iyo hari ugerageje guhungabanya umutekano w’Abanyamerika.
Mu butumwa bwatanzwe ku magambo yanditse kuri Twitter, hari abavuze ko Joaquin Castro uzi neza intambara igihugu cye cyatangije ku iterabwoba izwi nka ‘U.S. War on Terror’ cyangwa ‘The War on Terror’ kugeza n’uyu munsi kikaba kigihigisha uruhindu uwo ariwe wese gicyekaho gukorana na Al-Qaeda, Islamic State, n’aba- Taliban, adakwiriye kugaragaza u Rwanda nk’urwakoze amahano ubwo rwafataga Rusesabagina wari umuyobozi wa FLN yambuye ubuzima Abanyarwanda ikanangiza byinshi.
Bavuze ko aho kurunenga yakabaye arushimira kuba rwaramufashe rukamugeza imbere y’ubutabera, aho afite n’amahirwe yo kuba umwere, aho kumwica nk’uko Amerika yabikoze kuri Osama bin Laden, Qasem Soleimani n’abandi.
Yunze mu ry’abavuga ko umukobwa wa Rusesabagina yinjiriwe muri telefone
Muri ubu butumwa, Joaquin Castro yashyize kuri Twitter yakomeje avuga ko “Umukobwa wa Rusesabagina, Carine Kanimba yinjiriwe muri telefone hakoreshejwe porogaramu ya Pegasus”. Yemeza ko “ari ibintu bimuhangayikishije cyane kuba Guverinoma z’amahanga zatata umuturage wa Amerika cyangwa umuyobozi wayo.”
Ubu butumwa bwa Joaquin Castro bwaherekezaga inkuru ya The Guardian ivuga ko “Umukobwa wa Rusesagina agenzurwa hifashishijwe Pegasus.”
Si ubwa mbere u Rwanda ruvuga ko rudakoresha iyi porogaramu. Mu kiganiro Umukuru w’Igihugu yagiranye n’abanyamakuru mu 2019, yavuze ko nta mpamvu ihari yatuma igihugu gitanga amafaranga y’umurengera ngo kiraneka umuntu, ahubwo ko amadolari make gifite kiyakoresha mu nzego nk’uburezi. Aya magambo ya Perezida Kagame yongeye gushimangirwa na Minisitri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda ubwo ibirego nk’ibi byongeraga kuzamurwa mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Aya magambo ya Joaquin Castro yatumye ahinduka ikiganiro kuri Twitter, abantu batangira kumubaza icyo imvugo ye ihatse.
Umunyamategeko akaba n’umwanditsi Gatete Ruhumuliza, yagize ati “Ibiro byanjye nanjye biri gukorana n’abavura indwara zo mu mutwe b’i Kigali biga ku bwibone bwawe bukabije.”
My office too is working with kigali psychologists to study you lot's compulsive narcissism.. 😂😂
— Gatete N. Ruhumuliza (@gateteviews) July 20, 2021
Uwitwa Sunday kabarebe yagize ati “Ubutumwa buri hano ni uko ubu Isi yose izi ko ufite ibiro kandi Isi ibyo nabyo ntibyitayeho.”
The only message here is that now the world knows you have an office and the world doesn't care about that either 🙂
— Sanday Kabarebe (@SandayKabarebe) July 20, 2021</blockquote
The only message here is that now the world knows you have an office and the world doesn't care about that either 🙂
— Sanday Kabarebe (@SandayKabarebe) July 20, 2021
Rwandans have serious concerns about the USA allowing Paul Rusesabagina to take advantage of its hospitality to fund & coordinate terrorist attacks that killed innocent civilians in Rwanda!
— Mushimire Olivier (@OliverMushimire) July 20, 2021
I would advise anyone thinking that Rusesabagina could be released to lower the expectations.This man is in custody and under trial for serious terrorism crimes on Rwandan soil.Justice to the victims must be first served
— John Murashi (@RubenGregor1) July 20, 2021
America killed osama bin laden without giving him chance of faith trial but Rwanda are treating rusesabagina like king with in faith trial please reduce your expectation about Rusesabagina
— Eric (@Eric237q) July 20, 2021
Double standards.. you don't stop to amaze us about how far you have stopped so low because of the never ending interference in other countries' courts working. Just drink water everything will be alright Congressman
— Freddy M. MUGISHA (@Freddy_M0) July 20, 2021
Amagambo ya Joaquin Castro yafashwe nk'urwenya ubwo yavugaga ko ari gukora ibishoboka byose ngo afunguze Rusesabagina


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!