Akarere ka Kayonza kagizwe n’imirenge 12, ubuyobozi bwako buvuga ko abari hejuru ya 33%, aribo bafite amashanyarazi. Ni akarere gatunzwe n’ubuhinzi ariko kakunze kurangwamo ibibazo by’amapfa no kutagira amazi meza.
Abakandida ba FPR biyamamarije mu Murenge wa Mukarange, bemerera abaturage ko nibabatora bazakora ubuvugizi ku buryo amashanyarazi muri aka Karere azagera kuri buri rugo.
Iki gikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, Meya wa Kayonza Murenzi Jean Claude ndetse n’abakandida Depite Mutesi Anitha na Safari Begumisa Theoneste bari banasanzwe ari abadepite muri manda icyuye igihe.
Kandida Depite Begumisa yashimiye umurava n’urukundo abanyamuryango bo muri uyu Murenge bagaragaje, abizeza ko nibatorwa bazakora ubuvugizi ku buryo abaturage bo muri aka karere bose babona umuriro bityo bakarushaho gutera imbere.
Ati “Nidutorwa, turashaka gukora ubuvugizi ku buryo abaturage bo mu Karere ka Kayonza abadafite umuriro bazawubona mu ngo zabo”.
Yakomeje agira ati “Mfite icyizere ko abaturage batuye muri uyu Murenge bazatora FPR-Inkotanyi, kuko no mu matora ya Perezida wa Repubulika aheruka mwarabyerekanye, mutora Umukuru w’Igihugu 100%, n’ubu nizeye ko muzadushyigikira”.
Guverineri Mufukukye Fred yasabye abaturage gutora abakandida Depite ba FPR-Inkotanyi kugira ngo bazafashe Perezida wa Repubukika mu gushyiraho amategeko.
Yagize ati “Tuzi neza ko Kayonza mushyigikiye Perezida wa Repubulika, kugira ngo gahunda yemereye abaturage zishyirwe mu bikorwa, ni uko haboneka abadepite bajya gushyiraho ayo mategeko. Nuko rero nimutore abakandida Depite ba FPR Inkotanyi kugira ngo bagende bashyireho ayo mategeko. "
Musafiri Célestin, umuturage wa Mukarange, yasabye aba bakandida ko nibatorwa bazanabakorera ubuvugizi ikibazo cyo kutagira amazi meza kigakemuka.
Yagize ati “Iyo amazi yabuze ijerekani tuyibona ku mafaranga 1000 iyo ufite 500 ubona amwe mabi baba bavomye hano hepfo kuri Muhazi nayo usanga atizewe neza”.
Mu bindi bikorwa abakandida ba FPR bijeje kuzavuganiraho abatuye Kayonza birimo; imihanda, amashuri y’abana b’incuke n’amazi meza.
Amatora y’Abadepite ateganyijwe ku wa 02 Nzeri ku banyarwanda baba hanze y’Igihugu na tariki 03 Nzeri kubari imbere mu gihugu .



















TANGA IGITEKEREZO